Sam Rwibasira uzanye amaraso mashya muri Gospel yasohoye indirimbo nshya — YUMVE HANO

0
1282

Umuhanzi akaba n’umucuranzi w’indirimbo zihimbaza Imana Sam Rwibasira ubarizwa mu Itorero Betesda Holy Church yashyize hanze indirimbo ye ya mbere atangaza byinshi byerekeye inganzo ye.

Uyu muhanzi uzamukanye imbaraga zidasanzwe mu ndirimbo yise ‘Naramubonye’ ivuga ku buryo Imana yamukoreye ibikomeye mu buzima bwe, asanzwe ari umuhanzi ukunzwe ariko yari atarashyira indirimbo ze ahagaragara.

Kuri uyu wa gatatu ni bwo yashyize hanze iyi ndirimbo nshya, akaba yarayise “ Naramubonye”. Yavuze ko yayanditse agira ngo ashime Imana ku byo yamukoreye we n’umuryango we.

Nyuma yo gusohora Naramubonye, yavuze ko abakunda indirimbo ze bagiye kubona izindi nyinshi agiye gusohora kuri album ye arimo gutegura gushyira ahagaragara mu gihe kiri imbere.

Sam yavuze ko yagiye mu buhanzi bw’indirimbo zihimbaza Imana abikunze kandi afite gahunda yo kubigumamo kuko we ngo aje gukora icyo Imana imuhamagarira gukora kuruta uko aje gushaka amafaranga no kwamamara.

Yagize ati “ Iyo ugiye muri Gospel ari Industry (uruganda) uyivamo kuko akenshi uba ukurikiye ubwamamare n’amafaranga utayabona utabivamo, ariko iyo ukora Gospel ari umuhamagaro, Imana ikwitaho kuko yavuze ko iyo ushyize inyungu zayo imbere na yo iguha ibindi byose wifuza kandi ugahirwa kuko ariyo iba ikurwanirira, njye rero nje muri Gospel kubw’umuhamagaro. ( Matayo 6:33)”.

Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko, uretse kuba afite ijwi n’impano yo kuririmba, anafite ubuhanga mu gucuranga kuko nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye mu bwubatsi yagiye kwiga ibijyanye n’umuziki mu ishuri ryahoze ryitwa Ecole D’art de Nyundo, ubu rikaba ryarimukiye i Muhanga.

Uyu musore ngo yatangiye kwandika indirimbo yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, akaba yari afite imyaka 12.

Iyo mpano yo kuririmba, Sam avuga ko ayikomora kuri se umubyara witwa Rev Rwibasira Vicent ngo kuko na we yakuze aba mu itsinda ryaririmbaga rikanacuranga indirimbo zihimbaza Imana.

Umuhanzi Sam Rwibasira afite impano itangaje mu kuririmba

Umunyamerika witwa Bick shot Haden, ngo ni we Sam afata nk’icyitegererezo kubera ukuntu aririmba ndetse ngo n’ubu akunda kuririmba indirimbo ze.

Twamubajije niba hari ikintu yumva gishobora gutuma ava mu muziki, avuga ko ntacyo.

Icyakora yavuze ko bitewe nuko hari igihe ushobora kubana n’umugore akabangamirwa n’ibikorwa byawe, ngo abonye kuririmba bishobora kumusenyera urugo yabireka agakomeza gukora umurimo w’Imana mu bundi buryo.

Yavuze ati: “Njye ndamutse mbonye kuririmba biri butume ntandukana n’umugore wanjye kuririmba nabireka kuko Imana ntiyishimira ko abashakanye batandukana!”

Ibi ngo ni byo bizatuma mu kurambagiza, Sam azitonda akareba umukobwa ukunda impano ye yo kuririmbira Imana.

Yagize ati: “Nintangira kurambagiza nzareba umukobwa ukijijwe kandi ukunda impano yanjye yo kuririmba ku buryo yananshyigikira.”

Kuri ubu ngo Sam ntaratangira kurambagiza ariko ngo umukobwa udasenga kandi utishimira impano ye ntacyo bavugana.

Umuhanzi Sam Rwibasira yavuze ko mu myaka itanu iri imbere, ateganya kongera ubuhanga bwe mu kuririmba kandi akagura impano ye ku buryo igera ku ruhando mpuzamahanga bose bagashima Imana bahereye mu mpano ye yo kuririmba indirimbo zihambaza Imana.

UMVA IYI NDIRIMBO HANO :

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::