Sawuti Band yiteguye guhindura imyitwarire y’urubyiruko ikoresheje ibihangano byamamaza ubutumwa bwiza

0
383

Ababyinnyi, abaririmbyi bakaba n’abahanzi b’indirimbo zaririmbiwe Imana bihurije mu itsinda bise ‘Sawuti Band’ bazamukanye intego yo guhindura imyitwarire y’urubyiruko bahereye ku banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye hirya no hino mu Rwanda.

Sawuti Band ni itsinda rigizwe n’abantu bane bakora ibihangano byahimbiwe guhimbaza Imana ndetse bakanabyina umuziki wacurangiwe guhimbaza Imana.

Abagize iri tsinda ni Cyuzuzo Patrick, Uwimana Louise, Niyonzima Vianney, Uwimana Jeannette hakiyongeraho n’abacuranzi bajya babafasha mu bikorwa by’umuziki bo ku itorero rya Light Chuch ribarizwa i Kabuga ari na ho iri tsinda ribarizwa.

Mu gihe kingana n’umwaka bamaze bakora ibikorwa byabo bamaze gukora indirimbo ebyiri (2) z’amajwi (Uri Imana na Mwami ndaje) bakaba banafite indirimbo zanditse zigera kuri esheshatu na zo bakaba biteguye kuzishyira ahagaragara mu gihe cya vuba dore ko n’itorero ryabo rifite gahunda yo gufungura sitidiyo itunganya ibihangano byahimbiwe guhimbaza Imana.

Abagize Sawuti Band bamenyaniye mu yindi Korali yitwaga Asante Choir ari nayo bigiyemo ibijyanye no kubyina indirimbo zahimbiwe Imana ndetse batangira no kujya bajya kubyina ahantu hatandukanye ari na bwo haje kuza igitekerezo cyo gukora itsinda baryita ‘Sawuti Band.’

Iri tsinda, riherutse gukorera igitaramo i Kabuga ku itariki 10 Ukuboza 2017 bishimira uburyo cyitabiriwe dore ko abasaga 300 bari baje kumva ubutumwa bwahatambukiye.

Mu gihe bamaze bakora bitabiriye ibitaramo bitandukanye by’abahanzi batandukanye bamamaye mu njyana zihimbaza Imana.

Mu byo bitabiriye harimo ibitaramo bibiri bya Cubaka Justin n’icyateguwe na Light Church kigatumirwamo Iyamuremye Serge ndetse biteguye no kwitabira ibindi bitaramo batumiwemo mu minsi iri imbere.

Bazamukanye intego yo guhindura urubyiruko bahereye ku bo mu mashuri yisumbuye

Patrick Cyuzuzo, umwe mubagize Sawuti Band yatubwiye ko abagize iri tsinda bafite gahunda yo guhindura urubyiruko bahereye ku biga mu mashuri yisumbuye bakoresheje kuvuga ubutumwa bwiza bw’Imana mu ndirimbo, ariko ngo banafite intego yo kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga.

Ati: “Turashaka ko Sawuti Band iba mpuzamahanga, ntitwifuza ko imenyekana mu Rwanda gusa, turashaka kwamamaza ubutumwa bw’Imana abantu bo hirya no hino ku isi bakabusobanukirwa, turifuza ko urubyiruko bagenzi bacu biga mu bigo by’amashuri yisumbuye babasha gusobanukirwa ubutumwa bwiza binyuze mu bihangano byacu bagahinduka.”

“Urubyiruko rw’iki gihe cyane cyane abiga mu mashuri yisumbuye usanga badashaka gukurikirana umuziki waririmbiwe Imana kandi ukanasanga batitabira kwinjira mu murimo w’Imana, turashaka rero kwereka urubyiruko bagenzi bacu ko abantu b’urubyiruko nkatwe bishoboka ko natwe twiyegurira umurimo w’Imana.”

Cyuzuzo yavuze ko muri uyu mwaka bateganya gutegura ibitaramo bitandukanye bazakorera mu mashuri yisumbuye atandukanye bigamije kubabwiriza ubutumwa bwiza bwo kubahindura abana b’Imana.

Nubwo bazibanda ku rubyiruko, aba bahanzi bazajya banakora indirimbo zifasha n’abandi bantu bakuze guhumurizwa no kwegera Yesu mu buzima bwa buri munsi ndetse barateganya no kujya bajya gukorera ibitaramo mu matorero atandukanye.

Abagize iri tsinda bose biga mu mashuri yisumbuye bakaba bagiye kujya mu mwaka wa gatanu, nubwo amasomo aba ataboroheye, Cyuzuzo yatubwiye ko babasha kwiha gahunda y’ibyo bakora mu murimo w’Imana kandi n’amasomo bakayakurikirana.

 

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::