SOBANUKIRWA : Ese Imana yakumva amasengesho uri gusenga nyuma y’uko wakoze icyaha ?

0
82

Nka bantu twambaye umubiri , gukora icyaha bikatubaho buri munsi no mu gihe tutatekereje. Ingingo zo ku mubiri wacu akenshi zidutera gucumura , turareba tugacumura , turavuga tugacumura ndetse n’ibindi byinshi dukora twabigambiriye cyangwa bitugwiririye.

Ibi bikadutera intimba mu  mutima tukumva ko  amasengesho yacu atarenga n’igisenge  cy’inzu ngo agere ku Mana , tukumva ko no gusaba Imana imbabazi idashobora kutubabarira.

Mu  gihe uri mu  bihe nk’ibi ushobora gutekereza ko  amasengesho yawe afite imbaraga nke ariyo mpamvu atagera ku Mana kubera icyaha wakoze.

Nk’Abakiristo  Imana yifuza ko twicuza ibyaha byacu tukanabireka burundu, gusa muri kamere   tuzaguma kuba abanyabyaha. Kwitwa abanyabyaha ariko ntibizabuza  Imana gusubiza amasengesho yacu igihe tuyigarukiye n’umutima wicuza.

Ikintu cyiza  kandi cy’ingenzi ku Mana yacu ni uko iguma kuba iyizerwa n’ubwo tutayizera.

Yesu yafashe igihe atwishyurira ibyaha byacu. Abaheburayo 10:19-20 hagira hati :” Nuko bene data , ubwo dufite ubushizi bw’ubwoba bwo kwinjizwa ahera cyane n’amaraso ya yesu , tunyuze mu nzira yaduciriye nshya kandi y’ubugingo , inyura mu mwenda ukinze ari wo mubiri we”.

Ntakabuza rero niba tuguma gukora ibyaha, no kutizera Imana,  igomba gutanga ibihembo by’ibyaha no ku bantu  batayumvira.

Binyuze mu rupfu rwa Yesu k’umusaraba , twahawe uburenganzira  bwo kwegera Imana ikaba muri twe. Aho dushobora gusenga , gusingiza , guhimbaza , tugaha icyubahiro Imana yacu. Nta yindi nzira yatugeza kuri Data wa twese wo mu Ijuru uretse Yesu Kristu .

Mu gihe dukeneye Imana cyane ( mu gihe twacumuye ), iduhamagarira kuza imbere yayo tugasenga cyane  tukayisaba kutubabarira ibicumuro byacu, kandi Imana yifuza ko tuzabana nayo.

Mu gitabo cy’Abaheburayo  4:16  hagira hati :” Nuko rero , twegere intebe y’ubuntu tudatinya , kugira ngo tubabarirwe tubone ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiye.”

Reka tube hafi y’intebe y’imbabazi z’Imana ,aho dushobora kwakira impuhwe n’imbabazi  zayo  mu gihe cyose tubikeneye.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Sophie Nyirabakwiye

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::