Sobanukirwa indwara ya Diyabete n’ibimenyetso byerekana ko uyirwaye

0
490

Raporo ya 2016 y’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (World Health Organization) yagaragaje ko abantu barenga miliyoni 422 mu bakuze barwaye diyabete ikaba iri mu ndwara zibasiye ubuzima bwa benshi ku isi.

Diyabete (Diabète) ni indwara idakira kandi itandura iterwa no kuba umubiri w’umuntu utakibasha gukoresha isukari neza, bitewe n’uko umusemburo ushinzwe gukoresha isukari, utarimo gukorwa n’impindura, yanawukora ntukoreshwe neza cyangwa se ikora muke ntukore ibihagije.

Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko iyi mibare ishobora no kwiyongera ikagera kuri Miliyoni 642 mu 2040 mu gihe nta gikozwe mu guhangana n’ibiyitera.

Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri yiganje mu bakuze ikunze guhitana imbaga aho abenshi batungurwa no gusanga bayirwaye, hakaba n’igihe basanga yarabarenze nyuma yo kwisuzumisha.

Umwarimu akaba n’impuguke mu by’Ubuzima muri Kaminuza ya Newcastle, Prof. Roy Taylor, yatangaje ko Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri ari yo ikunda kugaragara cyane kuko hafi abantu 90% barayibasangana iyo babapimye.

Ikunze kugaragara iyo umubiri w’umuntu utagishobora gukora imisemburo ihagije yo mu bwoko bwa ‘insulin’ kuko ari yo ifasha mu kugenzura no kuringaniza isukari iri mu mubiri.

The Telegraph dukesha iyi nkuru itangaza ko abenshi barware iyi ndwara bataba babifiteho amakuru, mu Bwongereza ho nibura mu bantu 16, abarenze umwe baba barwaye diyabete yo mu bwoko bwa kabiri.

Abahanga mu by’ubuzima bagaragaje ibimenyetso icyenda byerekana umuntu urwaye Diabète n’uburyo yakoresha yivura. Ibyo bimenyetso ni ibi bikurikira:

  1. Inyota ikabije

Inyota ikabije ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko umuntu yaba arwaye Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri. Umwarimu muri Kaminuza ya Sheffield akaba n’impuguke mu gusuzuma no kuvura Diabète, Simon Heller, yagize ati “Abantu barwaye diyabete bisanga bagenda bagira inyota yiyongera mu gihe gito; ibi bishobora kuba ikimenyetso cy’uko isukari yabaye nyinshi mu mubiri.”

  1. Umunaniro

Umunaniro mwinshi na wo ushobora kuba ikimenyetso kigaragaza ko umuntu arwaye diabète. Heller yavuze ko Umunaniro ushobora guterwa na diabète mu gihe isukari iba yabaye nke mu mubiri, bigatuma utunyangingo tudakora neza.

Umunaniro ariko nanone ushobora no guterwa n’izindi mpamvu zitandukanye zirimo nk’umuvuduko muke w’amaraso cyangwa agahinda gakabije. Iyo uwo munaniro watewe n’ibyo rero ntabwo uba ari ikimenyetso cya diabète.

  1. Kubyibuha mu mayunguyungu

Mu gihe umuntu ukiri muto abyibuha byihuse ku gice cy’urukenyerero, bishobora kugaragaza ko arwaye diabète yo mu bwoko bwa kabiri. Prof. Roy Taylor wigisha muri Kaminuza ya Newcastle yagize ati “Nubwo uko umuntu akura, ashobora kubyibuha urukenyerero, ariko mu gihe bikabije umuntu afite nk’imyaka 21, bigaragaza ko ashobora kuba afite ibyago byo kurwara diabète.

  1. Kwihagarika buri kanya

Professor Heller yavuze ko kunyara buri kanya by’umwihariko nko ku bagore babikora mu masaha y’ijoro, bishobora kuba ikimenyetso cya diabète.

Yagize ati “Gushaka kunyara buri kanya biterwa n’isukari nyinshi mu maraso, kandi bigira ingaruka ku mpyiko ku buryo bigera aho kugenzura inkari bikaba ingorabahizi. Na ho kwishimagura mu gitsina ku bagore, byo biterwa na za microbes zitandukanye ndetse iyo bimaze igihe, bishobora kuba ikimenyetso cya diabète.”

  1. Indwara zibasira uruhu

Ikindi kimenyetso kigaragaza ko umuntu ashobora kuba arwaye diabète, ni indwara za hato na hato zibasira uruhu cyangwa se gukomereka umuntu ntakire vuba.
Heller yasobanuye ko ibi biterwa no kuba ubudahangarwa bw’umubiri bwo kurwanya zimwe muri izi ndwara bwagabanutse bigatuma igipimo cy’isukari kizamuka.

  1. Kutagira amarangamutima no kutita ku bintu

Hari ibindi bimenyetso bito umuntu ashobora kwibonaho akamenya ko arwaye diabète. Urugero ni nko kuba umuntu atakigira icyo yitaho, atakigira amarangamutima cyangwa yaragabanutse. Ibi byose rero, bishobora kuba ikimenyetso cy’uko umuntu arwaye diabète yo mu bwoko bwa mbere cyangwa ubwa kabiri.

  1. Kuba umuntu akomoka mu bantu diabète ikunda kwibasira

Ni ingenzi cyane kwisuzumisha diabète yo mu bwoko bwa kabiri, mu gihe umuntu wo mu muryango wawe ayirwaye biba bikwiye gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko abo bahuje amasano na bo bashobora kuyirwara. Hari ubwoko bw’abantu ikunda kwibasira kurusha abandi nk’abakomoka muri Aziya no mu bihugu byo muri Caraïbes, bagira ibyago byo kuyirwara inshuro enye ugereranyije n’abandi.

Ni gute umuntu yakwirinda diabète?

Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko ingano y’amafunguro umuntu afata igomba kwitabwaho kandi abantu bagakangukira gukora imyitozo ngororangingo kuko bifasha mu kuringaniza ibiro n’umubyibuho.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko umuntu ukora imyitozo cyane bishobora kumufasha kugabanya ibiro, akabasha kugenzura no kuringaniza isukari mu mubiri bityo bikamurinda kurwara diyabete.

Gukoresha isukari si bibi ndetse n’ababyeyi babuza abana kuyikoresha barabahemukira gusa nanone wirinde kuyinywa ngo nurangiza wiryamire, uba ugomba gukora imirimo y’amaboko cyangwa se niba ufite akazi katabikwemerera, mu gihe ukavuyemo ugakora siporo.

Taylor yavuze ko abantu bakora akazi gatuma bamara igihe kirekire bicaye nko gutwara imodoka bituma batabona umwanya wo gukora imyitozo ngororangingo bafite ibyago byo kwandura iyi ndwara. Aba bagirwa inama yo kwisuzumisha bakamenya niba nta diabète bafite.

Ikindi  ni uko  abantu bakwiriye kwitabira kwisuzumisha iyi ndwara (check-up) bakamenya uko ubuzima bwabo buhagaze kuko abenshi usanga babimenya byarageze kure.

abantu barashishikarizwa kwisuzumisha Diyabete

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::