Sobanukirwa neza  uko Abisilaheli bavuye muri Yerusalemu n’igaruka ryabo

0
1066

Yeruzalemu  ni umujyi   Abayahudi,Abakirisitu n’Abayisilamu bafata nk’ahantu hatagatifu kuri bo.Ubu utuwemo n’Abisiraheli mugice kimwe n’ abarabu bakunze kubarizwa mu idini ya Islamu bakaba mu kindi.Hakunze kwibazwa isano riri hagati y’uyu murwa n’abisilaheli.

Nkuko urubuga www.caminteresse.fr rubivuga mu kinyejana cya mbere, mbere ya Yesu(Avant Jésus Christ),Abaromani bafashe Yudeya na Samaliya,uduce Abisilayeli bari batuyemo ariko bakaba bari baturanye n’abandi baturage.

Abaromani mu ntambara yabo batsinze Yerusalemu yafatwaga nk’umujyi mukuru w’iyobokamana ku Bayuda, banasenya urusengero rwaho.

Icyo gihe Abayuda benshi bavuye muri Yerusalemu bajya gutura hafi n’inyanja aho  bongeye kwiyubaka nk’umuryango ariko noneho ushingiye ku gusengera mu masinagogi.

Mu 135 baje kubuzwa burundu kwinjira muri Yerusalemu.Buhoro buhoro uko ibinyejana byagiye bitambuka abayuda bagiye gutura mu bihugu by’i Burayi no muri Afrika y’amajyaruguru.

Uko igitekerezo cyo gusubira muri Palestine cyaje

Nko mu kinyejana cya  cumi n’icyenda umuryango w’Abayuda baba mu Burayi bagize igitekerezo cyo kujya gutura muri Palesitine.

Umunyahongiliya witwa Theodor Herzl asobanura mu gitabo cye cyitwa livre l’Etat Juif ko abayuda bagomba kuba mu gihugu kiri kure y’itotezwa.Muri icyo gihe abayuda bari baratangiye kwimukira muri Palesitine.

Mu 1917,Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza Lord Balfour yatangaje ukuremwa kw’igihugu cya Islaheli muri Palesitina.

Umuryango w’abibumbye(UN) utora iremwa ry’ibihugu bibiri

Mu ntambara ya kabiri y’isi hagati ya miliyoni eshanu n’esheshatu z’abayuda zarishwe,icyo gihe kujya gutura muri Palesitine byaritabiriwe cyane.

Mu1940,bibiri bya gatatu by’abaturage ba Palesitine bari Abarabu na kimwe cya gatatu cy’Abayuda.

Mu 1947,nibwo umuryango w’abibumbye wemeje iremwa ry’ibihugu bibiri ,kimwe cy’Abayuda ,ikindi cy’Abarabu murwego rwo gukemura amakimbirane hagati yayo moko yombi Yerusalemu bakayisangira.

Yerusalemu ni umurwa washinzwe n’umwami Dawidi mu myaka 1000 mbere ya kristo,akaba ari naho umwami Salomo yari yarubatse urusengero rw’Imana nkuko bibiliya ibivuga.

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump akaba aherutse kwemeza ko uyu mujyi ugomba kuba umurwa mukuru wa Isiraheli.

Umujyi wa Yerusalemu

 

 

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::