Sosiyete Sivile yikomye Pasiteri uherutse kubwiriza yibasira abagore na Kiliziya Gatolika

0
1354

Sosiyete Sivile mu Rwanda yikomye Pasiteri Niyibikora Nicolas uherutse kujya kuri Radio akabwiriza yibasira abantu b’igitsina gore avuga ko nta kiza na kimwe bagira ndetse akanibasira Kiliziya Gatolika.

 

Iyi nyigisho yatumye Pasiteri Niyibikora Nicolas wo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Ntara y’Amajyepfo yijundikwa, yari ifite umutwe ugira uti ‘‘Ubwiru’’, yayigishirije kuri Radio Ubuntu butangaje muri Mutarama 2018.

Pasiteri

Niyibikora yishingikirije imirongo imwe n’imwe yo muri Bibiliya, iherekejwe n’ibisobanuro birimo amagambo atyaye, yavuze ububi bw’abagore ndetse anikoma Kiliziya Gatolika, ikintu kitishimiwe na Sosiyete Sivile ibifata nko guharabika abantu b’igice runaka no kwibasira abagore.

Mu nyigisho ze Pasiteri Niyibikora yagize ati “Itorero iyo riva rikagera risobanura umugore. Umugore iyo yifashe nabi akavangavanga abagabo yitwa indaya. Yakagombye kuba umugore w’umugabo umwe. Iyo itorero rifashe ukuri rikavanga n’ibinyoma ryitwa maraya, rihita uwo mwanya rijya ku murongo wa Kiliziya Gatolika kuko ariyo ibyiyemerera ku mugaragaro.”

Pasiteri Niyibikora yavuze ko nta cyiza cy’umugore. Ati “Ikibazo abagore bafite uyu munsi ni uko babaye indaya, reka rero nze mbabwire umugore uko agaragara imbere y’Imana. Icya mbere afitanye ikibazo n’Imana. […] Isi ya mbere ijya kurimbuka abagore babigizemo uruhare. Icyiza cy’umugore ni iki? Wakivana he? Aburahamu ananirwa guhamya Imana mu Misiri, uwamugiriye inama yo kwicecekera si umugore? Wicare uzi ngo Imana ifitanye ikibazo n’umugore ndetse n’amatorero.”

Yakomeje agira ati “Aburahamu ajya kwisohoreza amasezerano uwamugiriye inama ngo anyuranye na gahunda y’Uwiteka si umugore? Umugore mwebwe muramwitiranya. Umugore ni mubi noneho mbivuge. Umugore ni mubi adindiza gahunda z’Uwiteka […] wagiye wumva neza ububi bw’umugore.”

Pasiteri Niyibikora yakomeje avuga ko umugore adakwiye gukinishwa ngo kuko ari mubi.

Yagize ati “Uwabujije Loti amahoro ashegera kugira ngo bajye mu Mujyi si umugore? Umugore uramukinisha wowe uramuzi? Ubwo urumva nta marenga ya gihanuzi nta bwiru burimo bukubiyemo aho ngaho? […] Umugore yagiye abangama muri gahunda nyinshi cyane uhereye mu Itangiriro (igitabo cya mbere muri Bibiliya).”

Yasobanuye yifashishije igitabo cy’Itangiriro 19 uko umugambi wo gusindisha Loti wacuzwe n’abakobwa.

Yagize ati “Birongoza se babyarana Abamowabukazi aribo bwa bwoko bwavumwe, Imana yavuze ko bukwiye gutsembwa. Umugore ko tubona afite ibikorwa bibi uratekereza ngo si ubwiru abantu bakwiye kumenya bagasobanukirwa. Umugore ni mubi.”

“Mu Itangiriro 29 Yakobo adindira, akadindirira muri gahunda z’Uwiteka ntazikore yari arindagiriye muki, si mu bagore? Ibaze gupagasiriza umuntu imyaka irindwi bakakuriganya bakongera bakakubwira ngo ongera upagase indi myaka irindwi kandi wari waratoranyijwe kugira ngo uzakorere Uwiteka. Imyaka 14 akirindagira. Arindagirira mu bagore ajya kwibuka gukora gahunda z’Uwiteka amaze gusaza. Urumva izo ngorane?”

Pasiteri Niyibikora yashimangiye ko ibintu bikomeye bizajya bivugwa, ba nyirabyo bagatoramo ibibafitiye akamaro. Ati “Tuzajya tubabwira ibintu bikomeye kandi twizere ko abafite amatwi yo kumva bumva.”

Umuyobozi wa Sosiyete Sivile Nyarwanda, Sekanyange Jean Léonard, yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko inyigisho za Pasiteri Niyibikora zikwiye kwamaganwa kuko zigaragaramo kwibasira igice cy’abantu runaka.

Ati “Iyo bigaragara ko wibasiye igice cy’abantu runaka ndetse ukanabivuga mu ruhame twibaza ko atari ibintu byo gushyigikira ntabwo twabirebera ngo duceceke. Ntabwo ugomba kugenderera ku myemerere yawe ngo ugire abantu wibasira. Turamagana uburyo abantu bibasira abandi bishingikirije kuri Bibiliya basobanura nabi.”

Sekanyange yakomeje avuga ko bamaganye abanyamadini abo aribo bose bibasira abantu bakabandagaza bifashishije Bibiliya basobanura nabi bagamije gushakisha abayoboke.

Umuyobozi wa Sosiyete Sivile Nyarwanda, Sekanyange Jean Léonard

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::