TEXAS : Umuhanzi Romulus yasohoye indirimbo yo mu gitabo yasabwe n’Umunyamakuru – YUMVE HANO

0
2182

Umuhanzi w’Umunyarwanda witwa Romulus Rushimisha uririmba indirimbo zihimbaza Imana utuye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yasohoye indirimbo yo mu gitabo yise ‘ Amakuru y’Umurwa ‘.

Romulus Rushimisha ni umuririmbyi akaba n’umwanditsi ukomenye w’indirimbo zihimbaza Imana.

Uyu mugabo uherutse kwegukana igihembo muri Groove Awards 2017 gihabwa umuhanzi w’Umunyarwanda ariko ukorera umuziki hanze y’u Rwanda yakoze iyi ndirimbo nyuma yo kubisabwa n’Umunyamakuru wa Ibyishimo.com wamubwiye ko uburyo akunda iyo ndirimbo hari n’abandi bantu batari bacye bayikunda bityo aramutse ayikoze muri studio yazajya ibafasha mu bihe bitandukanye.

Aganira n’Umunyamakuru wa Ibyishimo.com, Bwana Romulus Rushimisha yasobanuye ko yakundaga iyi ndirimbo ndirimbo ya 81 muz’ Agakiza na mbere yuko ayikorera muri sitidiyo.

Ati :” Ubundi iriya ndirimbo nari nsanzwe nyikunda cyane bitewe n’uko idukumbuza kumva Ijuru no gushaka kumva amakuru yaho. Ntabwo natekerezaga ko nzayisohora ariko nyuma y’uko nganiriye n’Umuyobozi wa Ibyishimo.com Bwana Rene Hubert Nsengiyumva akambwira ko iyi ndirimbo ayikunda kandi hari n’abandi bantu benshi azi bayikunda yansabye ko nayikora.

…Icyo kiganiro cyabereye muri group duhuriyemo nk’Abakozi b’Imana yitwa All Gospel today, numva icyo gitekerezo ni cyiza ngishyira mu bikorwa mu rwego rwo gukomeza kwagura ivugabutumwa ari na ko dukumbuza abantu ubwami bw’Ijuru.”

Kuri Romulus ngo iyi ndirimbo n’impano igenewe abakunda Imana bose kandi batumbiriye Ijuru amanywa n’ijoro. Asobanura ko mu Ijuru hariyo ibyiza byinshi bityo umuntu wese wamenye Yesu akwiye guhora ashaka kujyayo ari na ko ashakisha amakuru yaho.

Uretse Bwana Rene Hubert Nsengiyumva na Romulus Rushimisha , abandi bagaragaje ko bakunda cyane iyo ndirimbo ‘ Amakuru y’Umurwa ‘ harimo abaririmbyi b’indirimbo zihimbaza Imana nka  Dominic Ashimwe  , Sam Rwibasira , Papy Clever , Adonis Mucyo , Carine Tracy n’abandi.

Romulus Rushimisha yamenyekanye cyane ubwo yari akiri mu Rwanda aho yahoze aririmba muri Rehoboth Ministries , aza gutangira kuririmba ku giti cye ubwo yari ageze muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

UMVA INDIRIMBO ‘ AMAKURU Y’UMURWA ‘ :

Izindi ndirimbo yanditse zikamamara :

Yakomeje ati :” Muri Rehoboth nanditse indirimbo nyinshi zirimo [ Njyewe ndashaka gutaha, Imibiri yanyu ni insengero, Ntimukiganyire ngo muzarya iki, Mbonye y’uko imibabaro y’iki gihe itagereranwa n’ubwiza bwo mu ijuru ] n’izindi.”

Akomeza ati :” Nkiri muto cyane nakundaga indirimbo ku buryo iyo nageraga aho bari kuririmba nahagararaga nkumviriza indirimbo n’umuziki muri rusange. Kuva ku myaka 14 natangiye kuririmba muri korali , ndetse ntangira no kwigisha indirimbo ari na ko mpabwa uburenganzira bwo gutera indirimbo muri korali.”

Ku myaka 16 nibwo yatangiye kwandika indirimbo :

Romulus Rushimisha aganira na Ibyishimo.com ati :” Ku myaka 16 natangiye kwandika indirimbo. Kuva icyo gihe nanditse indirimbo zitandukanye ariko iyamenyekanye cyane yitwa ‘ Kidogo alicho nacho mwenye haki ‘. Ngeze mu Rwanda muri 1996 nahise mfatanya n’abandi kuririmba muri Rehoboth Ministries , nari umwe mu bayobozi b’indirimbo.”

Romulus Rushimisha ari mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo yanditse akanayiririmba ‘ Turi hafi yo gutaha ‘.
Romulus Rushimisha n’umufasha we babyaranye abana batatu

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::