Thatien Titus yashyize hanze indirimbo ikubiyemo urugendo rw’Abisiraheli ayitirira album ye nshya – YUMVE HANO

0
1786

Thacien Titus, umuhanzi uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda no mu karere ka Afrika y’iburasirazuba no hagati yasohoye indirimbo nshya yise ‘ Ntituzayoba ‘ atangaza ko ariyo azitirira Album nshya yitegura kumurika.

Thacien wamamaye mu ndirimbo nka [ Aho ugejeje ukora, Mpisha mu mababa, Uzaza ryari Yesu] n’izindi avuga ko iyi Album yarangije gutunganwa n’ababizobereyemo bityo yizera ko izaryohera kandi igafasha imitima y’abakunze ibindi bihangano bye mu myaka yashize.

Aganira na IBYISHIMO.com, Thacien Titus yagize ati :” Iyi Ndirimbo niyo Yanyuma kuri Album yanjye ya Gatatu nise ‘ Ntituzayoba’. Ubu namaze kuyirangiza kandi yakozwe n’abantu babizobereyemo bafite ubuhanga. Ikigiye gukurikiraho n’uko ngiye gutangira igikorwa cyo kuyimenyekanisha ( Media Tour ).”

Amwe mu magambo agize iyi ndirimbo agira ati :” Aho wadukuye Uwiteka we , muri Egiputa iyo ntituzahibuka. Turagana iwacu i Kanani iyo , Yesu niwe utuyoboye ntituzayoba.”

UMVA IYI NDIRIMBO HANO:


Ateganya gukora ibitaramo:

Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wamuzabazaga niba azakora ibitaramo bigamije kugeza ubutumwa bw’ijambo ry’Imana buri muri izi ndirimbo hirya no hino ku bakunda ibihangano bye , Thacien yavuze ko abiteganya ariko bizaba nyuma yo kuyimenyekanisha mu buryo yateguye.

Ati:” lbitaramo byo kuyimurika k’umugaragaro nzabikora nyuma yo kumenyekanisha Iyi Album mu buryo nateguye ngamije kugeza ubutumwa buyirimo ku bantu ngo barusheho kumenya no gukunda Imana mu butatu bwayo. Izaba igizwe rero n’indirimbo 10 z’amajwi.”

Zimwe mu ndirimbo zigize album ya Gatatu ya Thacien Titus harimo [ Buri gihe,Biraruta mbere, Wambereye byose, Ndamushimira, Ntituzayoba ] n’izindi.”

Thacien Titus yasohoye indirimbo ivuga ku rugendo rw’Abisiraheli bava muri Egiputa

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Tanga igitekerezo ukoresheje Facebook .

comments

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::