Theo Bosebabireba urwariye i Kampala yasuwe n’Abapasiteri bitwa Abanyamavuta [AMAFOTO&VIDEWO]

0
2667

Umuhanzi Theogene Uwiringiyimana bakunze kwita Bosebabireba umaze iminsi arwariye i Kampala muri Uganda yasuwe n’itsinda ry’abapasiteri bitwa abanyamavuta baramusengera banamuga amafaranga yo kumufasha mu burwayi.

Uyu muhanzi yatezwe n’amabandi kuwa 27 Mutarama 2018 avuye kuririmba mu gitaramo yari yatumiwemo i Kampala aramukubita bikomeye ajyanwa mu bitaro byitwa Mukano Arbet gusa kugeza ubu yamaze kuva mu bitaro arwariye aho acumbitse.

Kuri uyu wa 08 Gashyantare 2018, itsinda ry’abapasiteri bitwa abanyamavuta bamusuye mu icumbi acumbitsemo baramusengera banamuha ubufasha bwo kumufasha muri iki gihe arwaye.

Pastor Nyirimpeta Anasthase ubarizwa mu gihugu cya Uganda akaba ari no muri iri tsinda ry’Abashumba b’abanyamavuta yabwiye Iyobokamana.Com ko bababajwe n’ibyabaye kuri Theo bakiyemeza kuzamusura.

Yagize ati: “Njyewe numvishe inkuru zo gukubitwa kwa Theo Bosebabireba ndi mu ivugabutumwa muri Tanzaniya i Dar-Salamu noneho aho ngarukiye muri Uganda nahise ngira igitekerezo cyo gusura uyu muhanzi dore ko twakoranye umurimo w’Imana cyane yaba mu Rwanda na hano muri Uganda.

…bityo rero nahise mbibwira abakozi b’Imana tubana mu itsinda ryitwa Abashumba b’amavuta maze dukusanya inkunga yo kumushyigikira ari na byo twakoze k’umunsi wejo turamusura kandi twagiranye ibiganiro byiza cyane, turamusengera tunamuhumuriza mw’ijambo ry’Imana”

Muri iki cyumweru Bosebabireba yashyize hanze videwo avuga ko yumva atangiye gukira ndetse anashimira abantu bose bakomeje kumuba hafi anashimira umugore we utarahwemye kumuba hafi mu burwayi yari arimo.

Uyu muhanzi yahoze mu itorero rya ADEPR riza kumwirukana rimuziza ibyaha birimo gusambana no gutera inda abakobwa batandukanye.

Umuvugizi wa ADEPR Rev Karuranga Ephraim mu minsi ishize yabwiye Ibyishimo.Com ko impamvu batasuye Theo ari uko yaciwe muri ADEPR ari ko by’umwihariko bakaba ngo bataramenyeshejwe iby’ibibazo yahuye na byo cyane cyane ko ngo n’urwo rugendo rwo muri Uganda batari baruzi.

Icyakora Rev Karuranga yavuze ko iyo baza kumenyeshya ibyago Bosebabireba yagize batari kubura kumusura nkuko bashobora gusura undi munyarwanda wese batitaye ku kuba ari umuyoboke wa ADEPR.

Theo Bosebabireba ari kumwe n’abamusuye

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail