Theo Bosebabireba yashyize hanze Videwo avuga ku makuba yamubayeho agenera ubutumwa abantu barimo umugore we

0
2927

Umuhanzi Uwiringiyimana Theogene bakunze kwita Theo Bosebabireba arashima Imana yamubaye hafi mu makuba n’ibigeragezo yanyuzemo nyuma yo gukubitirwa muri Uganda akagirwa intere.

Theo aravuga ko yamaze koroherwa agashimira Imana n’abantu bamubaye hafi muri ubwo burwayi barimo abapasiteri ndetse n’umugore we.

Ibi Theo Bosebabireba arabitangaza nyuma y’inkuru yababaje benshi yavugaga iby’ukuntu yakubiswe n’abagizi ba nabi bakamugira intere kugeza aho agiye kwa muganga ahitwa Mukano Arbet aho yanamaze iminsi arembeye mu bitaro.

Nyuma yo kujya mu bitaro hari ibihuha byasakaye ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko Theo Bosebabirena yapfuye azize ikoni yakubitiwe i Kampala muri Uganda.

Nubwo iki gihuha cyaje kuvuguruzwa na bimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda, hari abakunda ibihangano by’uyu muhanzi bakomeje guhangayikishwa nuko uru rugomo yakorewe rushobora kumuviramo urupfu nkuko byagendekeye umwe mu ibyamamare muri Uganda witwa Mowzey Radio uherutse kwicwa n’inkoni yakubiswe n’abanyarugomo.

Gusa Theo we abinyujije muri Videwo yavuze ko ko yorohewe kandi ko yizeye ko atazasubira mu bitaro kuryamayo anaheraho ashima Imana yabanye na we anashimira abantu bamubaye hafi.

Yagize ati:“Ndashima Imana nyuma y’amakuba, n’ibigeragezo byambayeho, ubu ndumva ntangiye kugira imbaraga, ndumva ntangiye gukira, ndizera ko ntazasubira mu gitanda kwa muganga cyangwa gusubira kuryamayo.”

Yakomeje ashimira abamubaye hafi agira ati: “Ikindi nshimira Imana ni uko nabonye ubufasha bw’abantu, hari abantu bagiye bava mu Rwanda hari abapasiteri bagiye bava mu Rwanda bakaza bakansura muri iyi minsi ndetse n’abapasiteri ba hano muri Kampala bagiye bagerageza kungeraho bampa ubufasha butandukanye, Imana ibahe umugisha mwinshi,…Ngashimira n’umudamu wanjye na we yagize icyo amarira nubwo atari hafi yanjye buri munsi.”

Amakuru yasakaye icyo gihe ni uko ngo Theo yakubiswe avuye mu gitaramo cy’indirimbo zahimbiwe guhimbaza Imana.

Itorero ADEPR mu Rwanda riherutse kubwira Ibyishimo.Com ko nyuma yo kumuhagarika kubera amakosa arimo n’ubusambanyi ubu ngo ibitaramo Theo akorera muri Uganda abikorera mu matorero atari ADEPR.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::