Sunday , 20 August 2017

TYAZA UBWENGE NA IBYISHIMO.COM :” Menya byinshi utaruzi ku bivejuru ( Aliens )”

Ni kenshi humvikana ibintu bisa n’abantu bisura isi , yewe mu ibanga rikomeye bimwe mu bihugu by’ibinyembaraga ku isi ntibyifuze kugira amakuru bitanga kuri ibi bintu bihurizwaho na benshi ko ari ibivejuru ( Aliens ).

Aliens , uyu munsi muri TYAZA UBWENGE NA IBYISHIMO.COM turakugezaho byinshi ku binyabuzima bidasanzwe byitwa ibivejuru.

Ibivejuru ni ibinyabuzima bivugwa ko byaba byarageze ku isi mbere y’abantu nk’uko abahanga mu bya siyansi babivuga.

Professor Jason Wright, umwarimu muri kaminuza ya Pennsylvania avuga ko ibivejuru byatembereye imibumbe myinshi harimo n’umubumbe dutuyeho ( isi ) mbere yo kubaho kwa muntu.

Ibivejuru ni ibinyabuzima bavuga ko bituye ku wundi mubumbe utari isi yacu. Gusa kugeza ubu, nta bimenyetso simusiga bihamya ko ubwo buzima bw’ibivejuru bubaho. Nanone ariko benshi bakinnye ama filime, abandi bandika ibitabo bagerageza kuvuga ubuzima bw’ibivejuru.

Abahanga mu bya siyansi bavuga ko bishoboka cyane ko ku yindi mibumbe habayo ubuzima busa n’ubwo ku isi dutuye. Ibi ni byo bashingiraho bavuga ko n’ibyo binyabuzima ( ibivejuru ) bituye kuri iyo mibumbe iri kure cyane y’isi.

Byinshi mu bikinwa mu mafilime ku bivejuru , usanga ari inkuru mpimbano, bashaka kwerekana ubwo buzima.

Kutamenya neza ubuzima bwo ku yindi mibumbe akenshi biterwa n’itandukaniro (distance) rinini riri hagati y’isi n’iyo mibumbe. Bisaba amezi 6 yose kugira ngo ugere kuri Mars kandi ari wo mubumbe uri hafi y’isi.

Ikigo cy’Abanyamerika NASA, giherutse gutangaza mu kwezi gushize ko babonye kuri Saturne bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko ubuzima bw’ibivejuru buriho. Bavuga ko babonye utugezi duto bibemeza ko ubuzima bwa hariya buriho.  Aya mazi yazanywe ku isi kugira ngo bakore ubushakashatsi bwimbitse kuri yo.

Thomas Zurbuchen, wayoboye abagiye muri ubu butumwa ( mission ), avuga ko ikigamijwe ari ukumenya niba ari twe (abantu) twenyine turiho cyangwa niba hari ibindi binyabuzima bibaho.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’abahanga, bagiye bohereza ibyogajuru mu kirere  ngo babashe gukurura amakuru atandukanye yemeza ukubaho kw’ubuzima ahandi hatari ku isi.

Gusa ibimenyetso bagiye babona ntibyigeze biba ibyashingirwaho mu kubyemeza. Hakozwe imishinga myinshi igamije gushaka kumenya iby’ubuzima burenze ubwo ku isi nk’uyu mushinga witwa  SETI ( Search for Extraterrestrial Intelligence ),nyamara bikarangira batabigezeho uko babiteguye.

Ubundi ibivejuru bifite iyihe shusho ?

Akenshi ibivejuru bifatwa nk’ibinyabuzima by’ibinyembaraga cyane kandi bifite ubwenge bubangutse. Bikunze guhabwa ishusho ijya gusa n’iy’umuntu.B enshi mu bashakashatsi bavuga ko ibivejuru byaba bituye ku mubumbe wa Mars. Gusa kuva mu gihe cya Antiquité, ikiremwamuntu nticyahwemye kwibwira ko hariho ibindi binyabuzima.

Hakinwe amafilime menshi yerekana ubuzima bw’ibivejuru, muri yo twavuga nk’izitwa; E.T. l’extra-terrestre, La Soupe aux choux n’izindi. Handitswe n’ibitabo bivuga ku buzima bw’ibivejuru, ariko byose ni ibyo bahimbye uko babyumva. Muri izi nkuru berekana ibivejuru nk’ibinyabuzima biteye ubwoba bishaka kwigarurira isi.

Nubwo bamwe bavuga ko ibivejuru bitabaho, abandi bavuga ko bibaho akenshi babishingiye ku bimenyetso batazi aho byaturutse bikaza ku isi, bagakeka ko byazanywe n’ibivejuru. Hari n’abavuze ko babibonye ariko kubihamya biracyagoranye.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Theoneste Niyikiza

6,750 total views, 9 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress