UBUHAMYA: Burya koko buri wese aba afite uwo Imana yageneye umutima we

0
2487

Nakundanye n’umukobwa tumarana imyaka 3, aza kubona uko ajya kwiga muri ULK naho njye icyo gihe nari umushoferi. Twajyaga duhamagarana umuriro ukadushirana tukegera prise tukageza saa munani z’ijoro tuvugana, ubwo yagiye kuba hafi y’ishuri ariko akaba afite akazi murumva ko yigaga ninjoro.

Mbere yo kwinjira mu ishuri yarambwiraga ati ntusinzire utamvugishije, mbese urukundo rwari ruhabaye pe! Ageze ku Gisozi yabanye n’undi mukobwa nawe wakoraga mu mujyi ariko atiga, sinzi uko byaje guhinduka inkumi nayihamagara ivuye mu ishuri agahita ambwira ngo cherie mbabarira ndananiwe reka nsinzire.

Ubwo nkumva nta mahoro nakongera nkasanga number iri busy kuva nka saa yine kugeza saa sababimara nk’ibyumweru bibiri bimeze uko.

Ni uko njya kumureba, ubwo nageze aho yabaga nka saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nabanje muhamagaye phone nasanze itariho, ni uko mpasanga uwo babanaga mubaza aho ari ati ntarava mu kazi ndicara ndatuza nka saa tatu n’igice aba araje azana n’undi mutype ariko w’umugabo wari wambaye impeta baransuhuza.

Ni njye wari mu nzu njyenyine kuko wa mukobwa babanaga yari atetse hanze, ubwo aba aratanguranwe amvuze amazina arangije ati uyu nawe yitwa runaka turakorana, ni uko turaceceka nk’iminota 5 habura uwongera kuvuga ndahaguruka ndasezera aramperekeza atangira kumbwira ngo uriya mugabo yari yansabye ko muherekeza kwa muganga gusura umurwayi, ndamubaza nti kwa muganga se kujyayo bisaba kuzimya phone?

Ni uko ataravuga ibintu byinshi moto iba iraje ndurira ndataha ariko agahinda natahanye kazwi n’Imana.

Ni uko hacaho iminsi ibiri ntaramuvugisha nawe ari uko, muhamagaye ati ndumva ibyo gukundana twabireka nkakubera inshuti isanzwe cyangwa mushiki wawe! Ni uko nkurikije aho twari tugeze ndamubwira nti kuba mushiki wanjye ntibyakunda twarabyishe kandi nari nzi ko ubushuti buvamo urukundo sindumva aho urukundo rwavuyemo ubushuti.

Ni uko bukeye mbona mugenzi we anyohereje message ngo wihangane uzabona undi, nguko uko twatangiye ampa pole nza kwisanga ndi mu rukundo nawe maze wa mu Ex abonye bikomeye ashaka kugaruka ndamubwira nti wikwica isezerano wansabye umbuza amahoro ubu mfite umugore n’umwana kandi uwo mugore ni ya nshuti ya Ex wanjye.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::