Monday , 23 January 2017

Ubuhamya bwa Murekatete Christine wakize ibibyimba byo mu nda kubera amasengesho — PHOTO & VIDEO

Murekatete Christine ni umubyeyi bigaragara ko akuze bidakabije , akaba umukristu mu Itorero Patmos of Church rikorera ku Muhima ( Yamaha ) mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali .

Uyu mubyeyi yiyemerera ko yivuje mu bitaro bitandukanye , agahura n’abaganga benshi b’inzobere mu buganga bwibanda ku bagore ( gynécologue )agamije kwivuza no gukira  ibibyimba yararwaye mu nda .

Murekatete Christine yaje gutanga ubuhamya bw’uko Imana yamukijije .

Mu gihe cyose yivurije avuga ko atigeze akira ariko yaje gusenga umukozi w’Imana akamubwira ko Imana imubwiye ko afite ibibyimba bibiri mu nda ariko agiye gusenga Imana ikamukiza , yazajya kwipimisha kwa muganga  agasanga yakize akazagaruka gushima Imana .

Murekatete Christine ntiyazuyaje kuko nyuma yuko asengewe , yahise agana kwa muganga bakamupima bagasanga ari mutaraga , nta kibyimba na kimwe afite mu nda nkuko abitangaza mu buhamya muri bukurikirane ku kinyamakuru ibyishimo.com .

Murekatete Christine yeretswe umukozi w’Imana ko arwaye ibibyimba mu nda Imana iramukiza.

Uku gukira siwe kwabayeho wenyine , nubwo ariwe umaze gushima Imana muri benshi Imana yakijije indwara zitandukanye . Ibi bikaba byemezwa n’umushumba mukuru w’Itorero Patmos of Faith Church Rev. Pasiteri Nsabimana Jean Bosco .

Ati :” Turashima Imana ko iba ifite umugambi mwiza ku bwoko bwayo , nibyo koko uriya mubyeyi yasengewe n’umukozi w’Imana […] , uburwayi yarafite mu nda nawe yiyemerera ko yabwivuje kenshi ariko ntibukire Imana irabukiza kubera imbaraga z’amasengesho . Ntago ari  Christine wenyine umaze kwakira igitangaza cye , kuko hari n’abandi batarabishimira mu Iteraniro ariko we yaje gushima Imana avuye kongera kwipimisha basanga nta kibyimba na kimwe agifite , abantu benshi ni naho babimenyeye .  ”

Rev. Pasiteri Nsabimana Jean Bosco avuga ko mu giterane bari busoze kuri uyu wa gatanu cyiswe ‘ Singira ‘ abantu benshi basingiriye ibintu byabo bitandukanye binyuze mu gusenga no kwizera ko hari ibyo Imana yabakorera bikomeye mu buzima bwabo .

Umushumba mukuru w’Itorero Patmos of Faith Church Rev. Pasiteri Nsabimana Jean Bosco .

Igiterane ‘ Singira ‘   kuri   uyu wa   gatanu   kiratangira   kuva saa   kumi nimwe , kigeze   saa   tatu z’ijoro . Kitabirwa n’abakozi b’Imana batandukanye barimo Prophet Elisha Murili , Apostle  Rwandamura Charles ndetse n’abaririmbyi batandukanye .

Reba ubuhamya bwa Murekatete Christine avuga uko yakize ibibyimba mu nda .


Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Ishimwe Ange Mimi

8,145 total views, 1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress