Ubuhamya bwa Nkundimana wasabwe n’Imana kubabarira uwo basenganaga wamuciye amaboko yombi [AMAFOTO&VIDEWO]

0
2407

Umugabo witwa Cabugufi Nkundimana Emmanuel arashima Imana yamurokoye urupfu ubwo yatemagurwaga n’abo yitaga inshuti ze magara akanayishimira ko yamubashishije kubabarira abamutemaguye ikanakomeza kumuba hafi mu buzima bwe ubu akaba abayeho neza we n’umuryango we.

Cabugufi Nkundimana Emmanuel w’imyaka 44 arubatse akaba afite umugore n’abana, asengera mu mudugudu wa Kiroje, muri Paruwase ya Gisa mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu. Yabatijwe afite imyaka 12 akurira mu itorero ari umukirisitu.

Kuva mu mwaka wa 2000 yari umucuruzi ufite amafaranga, uku kugira amafaranga byatumye agira n’inshuti nyinshi, zimwe arazizera cyane kuko bari na bagenzi be basenganaga. Umwe mu bo yafataga nk’inshuti ze yaje gutegura ubukwe ndetse Cabugufi amutwerera amafaranga asaga ibihumbi Magana abiri.

Nubwo Nkundimana yakundaga uyu wari umusore mugenzi we, ngo we yaciye inyuma ajya kumugambanira muri bagenzi be kugirango bazamutege bamwice batware ibyo yari afite. Icyo gihe ngo yari afite amafaranga ku buryo yari amaze gupanga kugura inzu nziza ndetse n’imodoka yo kugendamo ikazanafasha iyo nshuti ye mu bukwe.

Yaratubwiye ati: “Nashakaga ko azakora ubukwe naramaze kugura imodoka kugirango mworohereze ingendo zo mu bukwe bwe, kubera wa mutima urusha ibindi gushukana rero, Iby’isi nari mfite byaramushutse ankorera akagambane muri bene se bakora inama yo kunyica.”

Mugihe Cabugufi yendaga kugura inzu, ngo yifuje ko uyu mugenzi we yaba umwe mubazamusinyira ku masezerano y’ubugure bw’inzu ndetse amusaba ko yaza bakararana mu nzu kuko bagombaga kubyuka bajyana gukora ayo masezerano.

Gusa, mu gihe we yari arimo gupanga kugura inzu, ku rundi ruhande abo yitaga inshuti ze bari bari mu mugambi wo kumwica harimo n’uwo bagombaga kurarana.

Yabidusobanuriye agira ati: “Mbere yo kuza iwanjye, bagiye mu nama yindi yo kunyica, bagura imihoro, bagura inkota barazityaza, aza kurara iwanjye banyizeho aho agereye iwanjye yari afite iryo banga njye ntaryo nzi, naramwakiriye nka mwenedata, dusengana Imana, igihe kigeze mu rukerera turagenda (bagiye kugura inzu), mu gihe twari mu nzira tugendana ngiye kubona mbona naguye mu gaco k’abambuzi bafatanyije na we bafitanye ibanga baziranye aho baraye ngewe ntabizi, Nikanguye rero bantema.”

“…Bankubise inkota banturutse inyuma bampusha ikico, ngwa mu rutoki nkibaduka mu nsina mbona ikirere kirakingutse, mbona imirabyo, mbona abagabo bampagaze imbere bafite imihoro n’inkota, icyantangaje ni uko nagiye kubona mbona na ya ncuti yange twari kumwe na yo ibarimo.”

“….Mbona barantemye ndababwira nti ibyo mushaka nimumbabarire mubitware ariko ubuzima bwanjye mubureke, mu gihe nari ndimo gusamba nirwanaho numvise umuntu wa kane ntari nabonye anturutse inyuma antera icyuma mu ijosi gihita kimaramo imbaraga, numva bwa buzima bwanjye buranshitse, mugihe nigaragura ukuboko kw’iburyo bakwahuranyaho inkota baraguca, manitse akandi kaboko ikiganza baba bagiciyeho kimanuka ndeba kigwa hasi.”

“…Nyuma yo kunsha ikiganza ntabwo barekeye aho, banjombaguye ibyuma, bandyamisha ahantu barantemagura umubiri wose, babonye ko napfuye baragenda, aho bagendeye abatambutse bazindutse kare basanze ndi umurambo, nibonye ndi mu bitaro, aho ngaruriye ubwenge nsanga ntamaboko mfite.”

Cabugufi Nkundimana ubu arashima Imana ko ikomeje kubana na we ikaba yaranamubashishije kubabarira abamuhemukiye

Nubwo yababajwe n’ubuzima bwe cyane muri icyo gihe, ngo kuri ubu abona ko Imana yari ifite umugambi kuri we kugirango mu gihe runaka abazareba, ubazumva n’abazasoma ubuhamya bwe bazabone ko Imana ishobora kurokora umuntu urupfu kandi ikamubeshaho we n’umuryango we kandi nta maboko afite.

Uyu mugabo ngo yabaye mu bitaro mu gihe kingana n’amezi atatu, amaze koroherwa ngo yumvaga yarihebye, akajya yivovotera Imana. Nyuma ngo Imana yaramusanze mu ijwi imubwira ko ibyo byamubayeho ari umugambi wayo kugirango iziheshe icyubahiro.

Ati:“Imana yarambwiye iti ibyabaye ntabyo byantunguye, irambwira ngo muri ibyo bibaye nta gihombo ibigizemo kuko inshyiriyeho gukora umurirmo wayo, yambwiye ko icishije inzira mu bumuga bwanjye kugirango iziheshe icyubahiro muri bwo, irambwira ngo muri ubu bumuga izankoresha iby’ubutwari, irambwira ngo sinzasonza cyangwa ngo nambare ubusa, irambwira ngo natemwe nta nzu mfite ariko izanyubakira, irambwira ngo nta mwana wanjye uzicwa n’inzara, irambwira ngo izantambagiza amahanga menshi kandi aho nzagera niyo ntavuga Imana izaba ivuze.”

Ubu ngo arashima Imana kuko kuva ibyo byose bimubayeho ntiyigeze asonza cyangwa ngo asabirize, ubu ngo aba mu nzu ye nziza, abana be bariga kandi ntacyo babura, imfura ye ngo irangije ayisumbuye, ahereye kuri ibi yabwiye abihebye bose ati: “Ndashaka kubwira abari bafite imitima ihabutse ngo bagarure imitima bizere Imana kuko ikora ibitangaza.”

Yatubwiye ko batatu mu bantu bamutemye bahise batoroka ubutabera ntibafatwa ariko ngo umwe wari wafatanyije nabo kumutema kandi yamwitaga inshuti ye magara ngo Polisi yaje kumusanga mu rusengero imuta muri yombi. Icyo gihe ngo basanze yamaze kwandika agapapuro asaba abari bayoboye gahunda abasaba gushima Imana.

Nyuma yo kumufata ngo inkiko zakoze akazi kazo baramukatira ariko nyuma Nkundima yumvise ijwi ry’Imana rimusaba kubabarira uwamuhemukiye, yagiye inama n’abanyamuryango be ajya kumusabira imbabazi baramufungura.

Yabitubwiye agira ati: “Imana yarambwiye ngo udakunda ntazi Imana, kandi utababarira ntazababarirwa, iyi nshuti yanjye byageze aho ndamubabarira, mbivanye ku mutima, umutimanama waraje numva nasabira mwenedata imbabazi.”

Nubwo icyo gihe yafunguwe, ngo yageze hanze arongera akora ibyaha byatumye inkiko zongera kumukatira asubizwa muri gereza. Kuri ubu kandi ngo hari amakuru bamenye ko ba bandi batatu batorotse ubu ngo baguye mu mahanga bose.

Kuri we ngo abona ibyo byose byari umugambi w’Imana. Ati: “Imana ntabwo yari inyanze, ntabwo yari impannye, yari yarambwiye ngo nzanyura mu bikomeye ariko nzagukoresha iby’ubutwari, iranambwira ngo ku musozo wabyo nzamugara nyikorere mugaye maze muri ubwo bumuga arimo yiheshereza icyubahiro….wowe undeba rero cyangwa unteze amatwi igihe ni iki kugirango Imana inkoreshe, utekereze ku Mana yaguhaye ako kuka,… ese Imana itwishyuje akuka tugendana twakishyura angahe?.”

“..Ubu ndi umugabo udafite amaboko ariko ushima Imana, Ndashaka kubwira abantu ko Imana yandokoye urupfu rukomeye, maze imyaka 17 mugaye, nagiye mpura n’intambara z’ibigeragezo ariko nkomeza gusenga Imana igenda indinda.”

Asoza asaba abantu bose kugira umutima w’imbabazi, bakizera Imana, kandi abihebye arababwira ko Imana igiye kubatabara. Icyakora arasaba abantu kubaha Imana no kuva mu byaha kuko kubaha Imana ni bwo bwenge kandi kuva mu byaha ni ko kujijuka.

Yabwiye abantu bafite ubumuga ko bakwiye kwizera ko Imana ishobora byose, bakiyakira, bakumva ko ari abantu nk’abandi nubwo bafite ubumuga.

Cabugufi Nkundimana Emmanuel arasaba abantu kugira umutima wo kubabarira
Aragira inama abafite ubumuga yo kwizera Imana no kwiyakira bakumva ko ari abantu nk’abandi

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::