Ubuhamya bwa Riziki wasenze amasengesho yatwitse akabyiniro ka ‘ Kadirake ’ – VIDEO

4
5205

Riziki Chantal, umukirisitu wo mu itorero ADEPR avuga ko amasengesho ye ari yo yatumye Imana yohereza umuriro watwitse akabari ka Kadirake muri Gicurasi 2012 kagakongoka.

Ibi Riziki Chantal uvuka i Rubavu akaba asengera muri ADEPR Kiruhura muri Paruwase ya Muganza ho mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali yabitangaje mu buhamya yahaye Ibyishimo.Com.

Muri ubu buhamya Riziki avuga uburyo Imana yamwigaragarije ikamukoresha nyuma y’igihe yumva atizera ko na we yavuga mu ndimi cyangwa se ngo ayoborwe n’umwuka wera.

Mu buhamya bwe agaruka ku rugendo rwe rw’ivugabutumwa rwanamugejeje ku gikorwa gihambaye cyo gutwika akabari kari kazwi cyane mu mujyi wa Kigali nka Kadirake (Cadillac), ahantu habarizwaga akabyiniro gahuriramo indaya n’abasinzi bagakesha ijoro.

Riziki yatubwiye uburyo yapanze kujya mu materaniro y’urubyiruko rwa Kiruhura, aho kugira ngo anyure inzira imwerekeza Kiruhura abona imbaraga idasanzwe imwerekeje inzira ijya i Nyamirambo atabizi ubwenge bwagiye.

Ageze i Nyamirambo ngo yageze imbere y’akabari (atatubwiye izina) yumva imbaraga imusaba kukinjiramo ndetse ngo yarwanye no gukura akaguru hasi ngo ahindure icyerekezo biranga maze yerekeje mu kabari biremera! Yinjiyemo bamwakira nk’umukiriya ageze kuri kontwari mu ijwi riranguruye atangira kuvuga ubutumwa.

Ibi yabitubwiye agira ati: “Narahageze ndarangurura ndavuga nti mwese nimwumve, nuko numva ijambo ryo muri Yeremiya 51:6 rinjemo maze ndaribasomera; hari ijambo rivuga ngo nimuhunge muve muri Babuloni ,buri wese akize amagara ye muticwa muhowe ibicumuro byaho kuko ari igihe cyo guhora k’Uwiteka ,agiye kuhitura ibihakwiriye.”

Riziki akomeza avuga ko akimara kuvuga ibyo yumvise amagambo amujemo agira ati: “yemwe mwa bagabo mwe, abagore banyu bararira amarira menshi, abana mwabyaye bishwe n’inzara, abana barwaye bwaki, ntibiga; Imana yabahaye umugisha  muwuzana kwa maraya kuwusindira no kuwusambanisha kubw’ibyo Imana  yo mu ijuru ibabanguriye inkota.”

Riziki yahise atangira kubwira n’abagore ati:” yemwe mwa bagore mwe mwasize abagabo banyu mubabeshye ko mugiye mu butumwa bw’akazi kandi muje kwinezeza no kwisambanira gusa Ku bw’ibyo….afata Bibiliya azamura ijwi hejuru ati Imana yo mu ijuru ibabanguriye inkota ije kubasya.”

Ubutumwa bwe ngo yabukomereje ku basore n’inkumi agira ati: “Yemwe mwa basore mwe namwe mwa bakobwa mwe, ababyeyi bababyaye bararira amarira menshi, igihugu cy’u Rwanda gifite isoni zo kubitirirwa ko muri abana bacyo, kubera ubusambanyi bwanyu, uburara bwanyu, kwiyandarika kwanyu kubw’ibyo Imana igiye kubahindurira intumbi ku misozi, mugiye  kuribwa n’inyo n’inkongoro. “

Nyuma yo gutangaza ubu butumwa ngo abari bari muri aka kabari bamusohoye nabi ariko yari yamaze kuvuga ibyamugenzaga.

Riziki yakomeje kugenda avuga ubutumwa bw’Imana mu tubari dutandukanye i Nyamirambo, ku buryo hari n’aho yageze ucunga umutekano amwitambitse amuramburaho ikiganza asaba Imana ko imugira impumyi maze ngo uwo musekirite ahita asinzira undi na we arinjira ajya kuvuga ubutumwa.

Avuye I Nyamirambo yerekeje mu mujyi ahazwi nko kwa Rubangura hari nijoro ahasanga polisi na pandagare,avuga ko yahise ababwira mu ijwi riranguruye ababwira ibyo yumvaga agomba kubabwira, agikata mu masangano y’imihanda (rond point) yumva yuzuye imbaraga nyinshi amanutse ku Kiriziya yitiriwe umuryango mutagatifu(sainte famille) ahahurira n’abasirikare aba arasimbutse amera nk’ugurutse nuko arababwira ati: “nimwumve uko Uwiteka avugana namwe” ababwira ibyo yagombaga kubabwira nuko barakomeza baragenda.

Akomeza avuga ko amaze kuvugisha abasirikare yumvise abaye munini cyane ahari kuruta inzu nini ku buryo yumvaga yatera ikofi rimwe etaje ikagwa hasi, mbese ngo yumvaga akamodoka yagashwanyuza rimwe.

 

Yahise amanuka sopetarade, agera mu kabari kari kazwi cyane ku izina rya Kadiraki, icyo gihe ngo hari nka saa saba z’ijoro ahasanga indaya nyinshi n’abasinzi,nuko atangira kubabwira ati: “mwese nimwumve ni mwumve!” atangira kubabwira ijambo ry’Imana.

Indaya n’abandi basinzi bari muri ako kabari ngo baramuzengurutse batangira kumumwaza bavuga ko ari indaya yabuze umugabo none ikaba ije guteka imitwe ngo iravuga ijambo ry’Imana.

Muri ako kanya ngo umugabo wari uparitse imodoka hafi aho yaraje abaza Riziki ati: “yewe sha, dore wavuze urwamo rwakurenze urabeshya ngo uri umuhanuzi, ngo uri za makozi z’Imana, wavuze icyaka cyakwishe; aka kanya tugende nkugurire ikese ya mitsingi nkwinjize no mu rubyiniro ariko ureka guteka imitwe ahongaho.”

Riziki yatubwiye uburyo acyumva ayo magambo yahise ajya mu mwuka agasenga. Ati: “Akivuga iryo jambo, muri jyewe ukuboko kw’iburyo kwahise kuzamuka muri ako kanya mpita nsenga isengesho ndavuga ngo ndagushimiye Mana ya Aburahamu, Isaka na Yakobo, nzi ko ahantu hose nanyuze twari turi kumwe kandi n’aha hantu turi kumwe mbisenze gutyo nizeye mu izina rya Yesu Amen.”

Akivuga atyo, ngo yahise abona akabyiniro kabaye nkagaturitse, yumva ijwi ry’ikintu gisakuje, abona Kadirake iragurumanye, yarangije kuvuga ngo “mu izina rya Yesu Amen” umuriro wamaze kugera hejuru, Kadirake iba ifashwe n’inkongi y’umuriro nuko ba bandi bavugaga ngo ‘aramwaye yabuze umugabo’ batangira kuvuga ngo ‘wa mugore ni umuhanuzi, wa mugore ni umuhanuzi!’

Ako kanya ngo batangiye kumwegera, bamwe babyigana basohoka ngo badashya, abandi bataka bati: “ayiweeee turapfuye”. Uko abantu bahururaga baza kumureba, ni nabwo yumvise ijwi rimubwira riti “baragufunga”.

Riziki avuga ko nubwo iryo jwi ryari iry’umwanzi Satani, ngo ryaramuriganije afatwa n’ubwoba atega moto yerekeza Nyabugogo maze abamotari benshi baramukurikira bamusaba kubasabira umugisha, maze abaramburaho ibiganza abasabira umugisha.

Riziki asoza avuga ko nyuma yo gushya kwa Kadirake yahise yerekeza mu gashyamba kari hagati ya Gatsata na Karuruma, ahasanga abagabo babiri b’abahanuzi, bafatanya gusenga, maze umwuka w’Imana aramubonekera  aramubwira ati:

“Mwana wanjye ndi Imana ya Aburahamu, Isaka na Yakobo, Imana wakoreye mwana wanjye, ntabwo wigeze urushya umwuka wera bituma nkwiyereka nk’uko niyeretse Eliya mu buryo bw’umuriro, guhera uyu munsi ibi bikubere ikimenyetso, ntuzongere gushidikanya ukundi uvuga ko utagira umwuka wera,….

…..ntuzongere gutinya abo nzagutumaho bose uzababwire, abakomeye n’aboroheje, abize n’abatarize, abazungu n’abirabura abagufi n’abarebare ,ibyiciro byose kuko nta mwana w’umuntu wabasha kukurya n’urwara rw’urutoki njyewe Uwiteka ntabyemeye,  iti sibwo bwa mbere nkwiyeretse ibuka no ku Gisenyi mu masasu.”

Riziki Yararyamye bukeye abona abo babanaga bari gukurikirana kuri Televiziyo uko Kadirake yahiye ababajije icyayitwitse bamubwira ko ngo hari umuhanuzi w’Imana wahanyuze gusa batamenye uwo ari we.

Riziki ngo yamaze ibyumweru bibiri atavuga ubutumwa kubera ubwoba .Nuko Imana imutumaho umukecuru w’umuhanuzi w’i Cyangugu (Rusizi) iti “Shirika ubwoba utangire uvugishe ukuri ku byo wabonye, uzenguruke insengero, ntawe uzakurya urwara!”

 

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

4 Ibitekerezo byanyu

  1. Nushaka twose udutwike ntibakabamenyere bage bamenya ko uwo mufite nisi yayishyira kubutaka ndishimye iyo bibaye ngombwa YESU KRISTO Arimenyekanisha ngewe iyaba isaha yageraga ngo ntwike indake nubutunzi bwabakoresha imyuka mibi UWITEKA Asigare ayoboye wenyine

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::