Friday , 24 February 2017

Ubuhamya bwa Uwababyeyi Ange wahanuriwe ko agiye gukora ubukwe mu mezi 7 nta n’umukunzi ( Fiance ) agira .

Nyuma yuko tubagejejeho inkuru ikubiyemo ubuhamya bwatanzwe na bamwe mu bakristu bahanuriwe ubuhanuzi bw’ibinyoma n’abahanuzi bagamije kubakuramo amafaranga  , umusomyi wa ibyishimo.com nawe yemeye gutanga ubuhamya bw’ibyamubayeho , nuko yaje kuvumbura ko abahanuzi bamuhanuriraga bari bagamije kumwaka amafaranga no kuzamusambanya mu bihe bitandukanye .

Mu ntambara y’amagambo yabaye hagafi ya Uwababyeyi Ange n’uwajyaga amuhanurira , hagaragayemo uburakari bukomeye kandi no kwemera icyaha k’uruhande rw’umuhanuzi ushinjwa guhinduranya imirongo ya telefone n’amajwi kugirango ubuhanuzi bwe bugire agaciro .

Uwababyeyi Ange wahanuriwe ibinyoma akagera naho yakwa amafaranga y’igitambo .

Bijya gutangira , Uwababyeyi Ange yatanze igitekerezo kigufi kigira kiti :” Njye nahuye nawe ( umuhanuzi ) arampanurira nyuma arambwira ngo Imana yamweretse ko ngomba kumubera umugore ahahahaha ) . ”

Muri ako kanya nta muntu numwe wari wamenye uwo uyu mukobwa yatungaga urutoki . Mu kanya gato nibwo haje umugabo witwa Ntahontuye Gervve  avuga ko abahanuzi b’ibinyoma bahanura bagamije gushaka indonke mu bantu bariho ariko kandi atari bose .

Yagize ati :” Babaho gusa si bose , cyimwe nuko hari abasirikare n’imitwe yitwara gisirikare . Haribihumbi 7000 bitapfukamiye bayari ndababwira  ukuri  yuko mutacimanza gusa  buri  wese  yirebeho ”

Nyuma yibyo Uwababyeyi Ange yagarutse yiyemeje gukanda ikibyimbye ngo kimeneke , niko kubwira Ntahontuye Gervve  ko ariwe ubwe wamuhanuriye ubuhanuzi bwuzuyemo ibinyoma agamije kuzajya amakuramo amafaranga , yarangiza akazamugira umugore .

Ati :” Nawe Ntahontuye Gervve warambeshye ntugirengo narakwibagiwe , kabisa mwagiye muhanura ibintu koko biri ukuri ? narakugaye nuko utabimenye ese ubwo ko aruko narumunyeshuri ntuba waramazeho utwanjye ? warangize ngo nzane amafranga yituro ngo Imana ibohore ubuzima bwanjye ? ese Imana igurisha ibyayo ? warangiza ukajya umbwira ngo nzane amafranga ujye kuzana amazi I Rusizi ? ese iyo ujyayo niba ari Imana yari yakuntumyeho ko Imana yishimira abantu bayo ? kuri tel4ne ( telefone ) warangiza ngo ugiye kumpuza n’abahanuzi hanyuma ugahinduranya amajwi ? ese divorse warayibonye ? cyangwa  wagirango nkubere umugore ? Mana ishobora byose Imana ijye ibabarira kuyibeshyera , ubu nararangije kwiga uzaze nguhe amafranga ushaka ho kuyaka mu buryo budasobanutse pe .”

Yongeyeho ati :” Umva njye uyu mugabo yarantangaje kbsa sinzi uko navuga nonese ibitambo Imana dusenga igurisha ibyayo ? Ubwo se Ntahontuye Gervve uraho uvuga kd nawe uri muribo ? ”

Ntahontuye Gervve amaze kubona ko ibintu bihinduye isura ntiyigeze avuga byinshi , ahubwo yavuze ijambo rimwe ryemeza ko ibyo yavuzweho aribyo ati :” Yego ndimo “.

Ntahontuye Gervve ushinjwa guhanura ibinyoma no guhanura ubuhanuzi bushukana .

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa  ibyishimo.com kandi Uwababyeyi Ange yatanze ubuhamya bwe burambuye nuko yahuye na Ntahontuye Gervve  , kugeza aho amubwira ko Imana imubwiye ko azakora ubukwe mu kwa karindwi nyamara bari muri Werurwe .

Ati :” Nitwa Uwababyeyi Ange , mu rugo ni ku Ruyenzi . Mu buhamya bwanjye nagirango mbwire abantu ko hariho ubuyobe buteye ubwoba burimo n’ubushukanyi . Uko byatangiye nigaga muri university muri 2015 UNILAK Nyanza campus , hari n’ijoro sinibuka umunsi neza , abagabo babiri bari barikwigisha kuri radio umucyo , uwo nibuka amazina yitwa Ntahontuye Gerve uwundi barikumwe simwibuka . Bari barigusengera abantu baboshywe na karande zo mumiryango , nuko batanga numero yo koherezaho message ( ubutumwa bugufi ) bw’abafite ibibazo bakeneye gusengerwa , mfata telephone yanjye nohereza message nkuko babisabye nuko bukeye mbona umuntu arampamagaye kuri telephone yanjye akoresheje tigo .

Nuko ndamwitaba arambwira ati: ‘ witwa Ange ? nti yego ati Imana yakunyeretseho kufite Ubukwe mukwa 7/2015 ariko mbigiraho ikibazo kandi  yabimbwiye turi mukwa 3 ( Werurwe ) ndavuga nti Ubukwe bwamezi ane asigaye ntibubaho nuko arakomeza arambwira ngo Imana yamwetetse bandoze nanjye nti mw’izina rya Yesu . ariko sinabitindaho cyane nuko ahita ambwira ati ibyo byose kugirango byemere nuko ugomba kuzaza Kigali tukabonana nkagukorera deliverance , nuko ndemera ndatega mva ku ishuri .

Twahuriye Karuruma sinibuka neza , nsanga bari gusengera mu rugo mbere yuko ninjira muri urwo rugo yarambwiyengo nimbanze nzane amafranga mfite yituro ryuko nahageze Imana irahita ibikora . Ndamubwira nti rero ndacyari umunyeshuri ntakazi ndagira nti cyakora mfite 2000 frw gusa ngirango ntayemera ahita ayafata arayabika.

Ni gute Ntahontuye Gervve yatangiye gutekera imitwe uyu mukobwa kugeza ubwo azajya amwaka amafaranga urusorongo ?

Uwababyeyi Ange yakomeje atangariza ibyishimo.com ati :” Ntibyarangiriye aho , navuye aho ngaho nsubira Nyanza ku ishuri , akajya akomeza akampamagara ambwira ibyo Imana yamuntumyeho , rimwe akambwira ngo umugore we yaramunaniye ngo none araye aryamye mu ntebe ngo kandi  yanaburaye , nuko nkamwoherereza nka 5,000 mu bushobozi bwa kinyeshuri nawe urabizi , nuko hashira iminsi nabwo ati ‘ nta shuka mfite yo kwiyorosa ‘ ndamubwira nti ‘ nza guha muyo nkoresha ku ishuri ‘ , Nyuma na none arambwira ngo ninshake ticket izamugeza Rusizi kujya kuzanayo amazi azampumanura ndamubaza ngo ticket ni angahe ? arambwira ngo byibuze nka 20,000 frw ,  numvise bimaze kundenga ndamubwira nti rero niba ari Imana yakuntumye ho , iranzi n’ubundi uko kumpumanya Imana izabinkiza ntarinze gutanga amafaranga kuko iby’Imana ntibigurishwa , ahita asa nugize reaction ndamureka.

Hashize Iminsi nabwo arambwira ngo Imana yamweretse nabaye umugore we ndaseka cyaneeee , arangije arambwira ati ‘ sinzi niba ndikuvangirwa ‘ ati ‘ ariko nabibonye mu nzozi ‘ . Mpita musubiza nti ‘ ese ko ufite umugore uranshakaho iki ? ahita ambwirango uwo mugore we yigize indaya , nsubiye inyuma gato nibutse ko yari yarampanuriye ubukwe mukwa 7 kandi ibyo byose yabimbwiye habura amezi abiri kandi nta fiance narimfite pe wafatikaga ‘.

Nuko nyuma nibwo nabonyeko ari umubeshyi ( umuhanuzi w’ibinyoma ushaka kuzajya ankuramo amafaranga ) ndamureka , atuma tigo yanjye nyijugunya burundu . Ariko nsubiye inyuma yajyaga ampamagara mugitondo cya kare ngo avuye gusenga , arangije akambwira ngo hari numero izampamagara ngo nzayitabe Imana niko yamubwiye . Kumbi numero yanjye yari yayihaye undi mutekamutwe nkawe akampanurira ambwirako Gerve ariwe mugabo wanjye , nuko nkabyikiriza ariko nari nararangije kubavumbura bose. ”

Mu nama Uwababyeyi Ange yahaye abasoma ubu buhamya bwe avuga ibyamubayeho , yasabye abantu kurushaho kuba maso . Ati :” Ndangije ngira Inama ababasha gusoma ubu buhamya bwanjye ko bakwiye kuba maso , turi mu minsi ya nyuma y’ubuhanuzi burimo kubeshya ,  tujye tuba maso Murakoze. ”

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Rene Hubert

54,135 total views, 1 views today

9 comments

  1. Abo bahanuzi baruzuye ahantu hose mu gihugu nange uzaze nguhe ubuhamya uzaseka

  2. Habanabakize Gerald C

    usibye ko ntagaciro mugiha urushako baguhanurira gute urugo c kuki abo babahanurira atribo babarongora !

  3. Alphonsine Dauphin

    hhhhhhh ni danger, pole Sana Ange, ujye usenga kugiti cyawe, uhanurirwe kugiti cyawe, abandi baba babeshya

  4. nshuti zanjye buri wese agende yige gusenga Ku giti cye abefeso 5:16 Mugende mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi

  5. Hari na Ba pasiter bazana abavugabutumwa barangije kubabwira amateka yahohantu cg Akamubwira umuntu runaka ndetse Akamucira isiri amumwereka ukunva Arahanuye ibyawe cg ibyitorero .Turabiyamye

  6. Ange yambabaje sana
    ariko konumva ngo imana irakubita nk’abo yagiye ibahondagura ikabaca kuyibeshyera

  7. nubundi isura yawe urareba nk’umutekamutwe #Gervve

  8. ngicyo aho kinyuze nimugifate,….Ikiryabarezi! Hihihihhhhh

    • NUKUBA MASO BAVANDIMWE ISI YUZUYE IBINYOMA BYINSHI ,abahanuzi buzuye ahantu hose kandi abiki gihe ntibakunze Imana ahubwo bakunda ubuhanuzi ,kandi buhanuzi nyabwo buri muri bibiriya ni wizera Imana ugasoma bibiriya uzabona byinshi utabanje gushaka abaguhanurira.gusaa hariho abo Imana ikoresha byukuri nuko nyine ngo aba umwe agatukisha bose.musenge musome ijombo ry’Imana nibwo buhanuzi butavangiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress