Ubuhamya bw’uburyo Kaká wamamaye muri ruhago yiyeguriye Yesu

0
394

Umukinnyi rurangiranwa mu mupira w’amaguru, Ricardo Izecson dos Santos Leite, uzwi nka Kaká, mu minsi ishize yagaragarije ukwemera kwe ku mbuga nkoranyambanga atangaza ko agiye gusezera ku mupira w’amaguru akiyegurira ibikorwa bya Yesu.

Uyu musore w’imyaka 35 ukomoka muri Brezil unafite ubwenegihugu bwa Esipanye abinyujije  ku rukuta rwe rwa Twitter, yatangaje ko nyuma y’imyaka myinshi ari umukinnyi wiyeguriye Yesu, ubu agiye guhagarika gukina umupira agakomeza urugendo rwo guhamya Yesu.

ati: “Ni igitangaza rwose birenze uko mbitekereza. Warakoze! Ubu noneho niyeguriye urugendo rukurikiraho. Mu izina rya Yesu. Amena.”

Ni ubutumwa buherekejwe n’ifoto igaragaza Kaká apfukamye mu kibuga ateze amaboko asenga. Kuri iyo foto kandi uyu mukinnyi yambaye agapira gaciye amaboko kanditseho interuro igira iti “Ndi uwa Yesu.”

Umuryango wa gikirisitu udaharanira inyungu ukorana n’ishuli rya Bibilia ry’abakuze, wakoranye ikiganiro na Kaká mu minsi ishize maze abatangariza aho ahagaze mu myizerere, anababwira ko adashobora gukora ikintu na kimwe gihabanye n’imyizerere ye.

Yagize ati: “Birasa naho mfite byose, kubera imitungo mfite n’ubwamamare mfite, abantu bamwe na bamwe bibaza impamvu niyeguriye Yesu abandi bakibaza niba ngikeneye Yesu, gusa igisubizo kiroroshye: ‘Nkeneye Yesu umunsi k’umunsi mu buzima bwanjye n’ijambo rye, Bibiliya imbwira ko nta mufite ntacyo nageraho.”

“Ibyo ni uko mbyizera rwose, impano yo gukina umupira w’amaguru n’ibindi mfite n’impano z’Imana, yampaye impano yo kuyikorera, kandi ngerageza kuyikoresha buri munsi.”

Kaká  watangiye kugana inzira y’agakiza ku myaka 12 akimara kubatizwa, atangaza ko kumenya Kirisitu ari cyo kintu cy’igenzi afite mu buzima bwe.

Kaká ubwo yagarukaga ku buryo yamenye ibya Yesu yagize ati: “Ababyeyi banjye bakundaga kunyigisha Bibiliya, amahame yayo, Yesu kirisitu ndetse n’ibijyanye no kwizera gahoro gahoro, naretse kumva gusa ibyo abantu bambwira kuri Yesu n’ibyo ababyeyi banjye banyigishije nuko mpitamo njye ubwanjye kubana n’Imana.”

Kaká yatangaje bwa mbere ko agiye gusezera gukina umupira w’amaguru mu ntangiro za 2017 ubwo yanganga kongera amasezerano mu ikipe akinamo, Orlando City SC. Ikipe yabigize umwuga i Milan, mu Butaliyani ndetse bakunda kuyita ikipe y’I Milani (The Milan club).

Kaká yamamaye mu mupira w’amaguru mu makipe atandukanye y’iburayi nka AC Milan, Real Madrid n’andi ndetse yagiye anatwara ibihembo bikomeye mu mupira w’amaguru nka Ballon d’Or (2007), Umukinnyi w’umwaka wa FIFA (2007), n’ibindi byinshi.

Kaka yemeranya n’umutima we ko ari uwa Yesu kandi ko agiye kurushaho kumwiyegurira mu bihe azaba asezeye kuri ruhago.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::