Ubuhamya bw’umugabo usobanura uko yagiye ikuzimu agahabwa n’inshingano zo kuzajyanayo abandi 7000

2
1558

Umugabo witwa Twagirayezu Théophile, utuye mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Bugarama, yiyemerera ko yagiye ikuzimu ajyanywe n’umuhanzi ukomeye wo mu Rwanda, wamwizezaga gukurayo amafaranga menshi, imbaraga zo gukora ibitangaza birimo kuzura abapfuye n’ibindi ariko yagerayo ntibimuhire.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa TV1, ubwo yamusanganaga n’abakirisitu ba ADEPR Bugarama barimo batwika bimwe mu bikoresho yifashishaga, Twagirayezu w’imyaka 34 yavuze ko mu 2014 ari bwo yatangiye kujya akorana n’imyuka y’ikuzimu.

Yagize ati “Guhera mu 2014, ni bwo natangiye kwinjira muri icyo gikorwa cyo gukorana n’imbaraga za satani. Ni ukuvuga ngo nari narabitangiye mbere ariko ntarabishyira ku mugaragaro. Najyanywe n’umuntu w’igihangange mu kuririmba ariko ambwira ko hari imbaraga nshobora kuzajya nkoresha nkaririmba abantu bakanyemera, ngakora ibitangaza, nkaba nazura n’abapfuye.”

Yakomeje asobanura ukuntu uwo muhanzi yamwijeje ko abikoze yabona abayoboke benshi n’amafaranga menshi bituma agenda, ariko yagerayo ntabone ibyo yasezeranijwe.

Ati “Ngeze ikuzimu, nta kintu bigeze bampereza ahubwo bambajije aho nturutse, kubera ko icyo gihe ibitekerezo byanjye byari byamaze kugenda, nkavuga ariko nk’umuntu utari aho, icyakora barankubita.”

Uyu mugabo yasobanuye ukuntu yahawe gahunda yo kuzajyana abandi bantu basaga ibihumbi birindwi bakanamwereka n’inzira azababonamo nkuko IGIHE yabyanditse.

Yagize ati “Bari barampaye imiti nagombaga gukoresha, hari akenda bampaga gato, narakazanaga nakavugiraho amagambo kakaba ikintu kinini kikagira ibiro byinshi cyane ku buryo n’imodoka itari kucyikorera. Bari barambwiye ko ngifata nkagisasa ahantu, nkakibyinaho, nkakivugiraho amagambo, nkahashyira umuti uyobya abantu ibitekerezo nkongera nkagenda. Naryamaga igihe cyose mu nzitiramubu, igatuma ntumva amajwi y’abavuga iby’Imana, ahubwo nkumva ay’ahantu nari nagiye.”

Twagirayezu yasobanuye ko ikuzimu bamusabye gutanga umugore we kandi ko nta muntu n’umwe agomba kubabarira. Ati “Mu mabwiraza bari bampaye bari bansabye ko ngomba gutanga umufasha wanjye kugira ngo gahunda nshaka igerweho […] Bamaze kumbwira ko ntanga umugore wanjye, bambwira ko ntagomba kugirira n’undi wese impuhwe, ko ngomba kubashyira ku rutonde kugira ngo rwa rutonde rw’ibihumbi birindwi rwuzure.”

Uyu mugabo kuri ubu uvuga ko yakijijwe, yasobanuye ko umugore we yari yamutanze ariko ataramusinyira, yanavuze ko yabanzaga kuyobya abantu ibitekerezo akoresheje imiti yahawe, kugira ngo abakirisitu n’abapasiteri batumvikana na we bizamworohere kubajyana.

Yanasobanuye ko yitwazaga inkoni ndetse n’impeta yatungaga abantu bakikubita hasi nk’abafashwe n’indwara y’igicuri nyuma akongera akabahagurutsa.

Twagirayezu avuga ko ibi byose yabyishoyemo akurikiranye amafaranga, bikarangira atayabonye, ubu agira buri muturage kunyurwa na duke afite, kuko inda ari yo yamuteye kujya gushakira umukiro ikuzimu.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

2 Ibitekerezo byanyu

  1. AHAA!NTIHAKAGIRE UWIZEZA ABANTU KO IKUZIMU HABAKIZA KANDI BARAHISE AHO UBUZIMA BUTABASHA KUBONEKA.NTIMUKIRINGIRE ABAKOMEYE KUKO BENE ABO BATABONERWAMO AGAKIZA.KANDI HAHIRWA ABIYAMBAZA UMWANA W’IMANA YESU KUKO YABAHAYE UBUSHOBOZI BWO KWITWA ABANA B’IMANA…….

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::