UBUHAMYA: EV.Mbarushimana yahishuye ukuntu yatangiye umushinga w’ubukwe afite inoti ya 1000.

1
3165

Umuvugabutumwa Mbarushimana John usengera mu Itorero Bethesda Holy Church rikorera ku Gisozi mu mujyi wa Kigali, yahishuye uburyo yari akennye cyane ariko Imana ikamubwira gukora ubukwe igihe yari afite amafaranga y’amanyarwanda 1000 gusa.

Mu buhamya yahaye Ibyishimo.com, Mbarushimana yagarutse ku buzima bugoye yaciyemo nyuma yo kubura abo mu muryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, akaza i Kigali nta muntu ahazi aturutse mu cyahoze ari Kibuye.

Mbarushijimana avuga ko nyuma y’ubuzima bwo gukora akazi ko mu rugo ahantu henshi muri Kigali, yaje kwinjira mu bintu byo gusenga ari naho yagiye agendererwa n’Imana ikamubwira ko izamugirira neza, bigera n’aho mu mwaka wa 2012 imubwira ko agiye gukora ubukwe bwiza bw’igitangaza kandi icyo gihe yarafite amafaranga 1000 yonyine.

Ati : “Icyo gihe nari mfite amafaranga igihumbi (1000 Frw) yonyine kuri konti muri Banki, urumva ko nayo atari ayanjye yari ay’agatabo.”

Mbarushimana yakomeje avuga ko nyuma y’ibi byose yabonye nta kindi yakora uretse kwizera Imana yonyine.

Yakomeje agira ati: “Nabwiye Imana nti ni wowe se w’imfubyi ukaba umugabo w’abapfakazi, uzambere Data. Ntangira ubukwe mfite igihumbi nizeye Imana, abantu baranseka banca intege bati ‘urumva bizagesda gute?'”

Uyu mugabo avuga ko Imana itamukojeje isoni kuko ubukwe bwaje gutaha kandi hakaboneka ibikenewe byose ndetse bikanasaguka.

Yagize ati: “Ndashima Imana ko itajya ikoza isoni. Nabonye ko uwayiringiye ijya imugirira neza. Imana yagiye ica inzira inyuze mu bantu mbona amafaranga arabonetse, mbona intebe z’ibihumbi 450 zirabonetse.”

Mbarushimana avuga ko nyuma yo gutangira umushinga w’ubukwe bikomeye yarangije ubukwe afite ibisaga ndetse na nyuma y’aho ameze neza.

Yagize ati: “Natangiye ubukwe mfite amafaranga igihumbi (1000 Frw) kuri konti, ariko narangije ubukwe mfite ibihumbi magana atandatu (600,000 Frw) kuri konti, mfite n’amafaranga ibihumbi 200 y’amarundi, narishyuye inzu amezi atanu, nta deni nigeze ngira nyuma y’ubukwe kandi na n’ubu Imana yakomeje kugenda ingirira neza.”

Mbarushimana avuga ko mu bindi byamufashije kugira ngo atsinde uru rugamba ari ukubwiza ukuri uwo bari kuzarushinga akamwumva bagategereza gukora kw’Imana, aho kumwizeza ibyo adafite. Kuri Ubu umuvugabutumwa Mbarushimana John arubatse afite umufasha n’abana babiri.

Ev. Mbarushimana John yabwiwe gukora ubukwe afite amafarnga 100 yonyine.
Ev. Mbarushimana John avuga ko bimwe mu byamufashije ari ukubwiza ukuri umufasha we.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Igitekerezo kimwe

  1. IMANA iguhe umugisha kuko muri iyi minsi dufite ikibazo cyo kuvugisha ukuri kdi ninawo muvumo abakozi b IMANA benshi bagira wo kutagira ukuri muribo kdi bigisha ijambo ry Imana uko byagenda kose gutera imbere biba birikure kuko Imana ireba mumutima

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::