UBUHAMYA: Inkuru y’urukundo rudakama rwabayeho mu Rwanda

0
2686

Mfite imyaka 19, nakundanye n’umukobwa witwa Aliane , hakaba hari mu mwaka w’2005. Icyo gihe twigaga mu wa 5 mu kigo cy’amashuri cya Mutagatifu Yozefu. Urukundo rwacu rwari rwiza , ntacyo twari tubaye , abantu bose bari bazi couple yacu .

Njye ku bwanjye numvaga nkunze Aliane n’umutima wanjye wowe ariko we ntiyankundaga nk’uko na mukundaga.

Tumaze kujya mu biruhuko , yaje kunsura ansaba imbabazi ambwira ko ngerageza kumwereka ko mukunda ariko we ntabibone , ariko ko yamaze kubibona kandi yifuza ko twakundana.

Byaranshimishije maze umwaka wakurikiyeho tugiye mu wa gatandatu dusubira ku ishuri , urukundo rwacu rwari rwiza , abantu bose bibaza uko byagenze kuko yahoraga anyiyama. Byaje kugera aho turarangiza maze twese turataha. Dutegereje amanota urukundio rwacu rwari rwiza cyane kuko ntakibazo na kimwe twigeze duhura nacyo .

Tariki 20 Gashyantare 2008 nibwo Aliane twari tumaze imyaka itatu dukundana yampamagaye maze arambwira ngo ndumva ibyacu twabisoza kuko mbona ntacyo mu buzima wazamarira, aho nari ndi umunyeshuri muri ULK we yiga i Mudende. Byarantunguye ariko ntakundi nari kubigenza .

Ndatuza, mpita mfata izindi gahunda kuko nabonaga ubuzima bwanjye butakomeza mbona uwo nakunze amaze kunyanga. Icyambabaje kurushaho ni uko Aliane yari yarasanze umuhungu w’umukire wigaga muri KIST wari uri hafi kurangiza muri CIVIL.

Byabaye ngombwa ko njya hanze kugirango mbashe guhunga agahinda , ariko biranga agahinda karanga kanga kundekura , ntibyatinze ngerageza kujya menya amakuru ya Aliane ngo menye neza uko amerewe. Umunsi umwe naje kumva ko yaba arwaye ntibyampa amahoro ngerageza kumenya icyo arwaye ariko icyantunguye muri ibyo nuko we yanze kubimbwira ubwo namuhamagaraga.

Byabaye ngombwa ko mpamagara mama we maze ambwira ko yanduye sida ! byarambabaje maze nza kumenya ko wa muhungu yanamwanze kubera ingeso zitari nziza. Njye nkaba narabimenye umwaka ushize mu kwezi kwa 5 , binyanga mu nda maze kubera urukunda nari ngifitiye Aliane ndamuhamagara musaba ko yakwakira ibyamubayeho byose ko muri inyuma .

Yarabyemeye anyemerera ko agiye guhinduka. byaranshimishije maze nyuma y’amezi atatu gusa nahise mushakira ibyangombwa maze muzana iruhande rwange kuko numvaga nshaka kumwitaho bihagije kubera ko mukunda.

Ubu turabana hano muri Canada kandi ndumva ntakizambuza kuzamufasha gusaza n’ubwo yanduye. byarangoye kugirango angereho ariko narabibashije kuko mukunda.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::