Thursday , 29 June 2017

UBUHAMYA : Ishimwe Lorie Esperance aravuga uko yatejwe n’Imana kumera umurizo kubera kwanga kumaramaza mu gakiza.

Ishimwe Lorie Esperance ni umugore ushima Imana ko yamukijije umurizo yaramaranye ukwezi n’igice nk’igihano Imana yamuhaye . Akizwa yari umuririmbyi w’indirimbo z’ibisope ( karahanyuze ) , akabifatanya no kuririmba Hip Hop nk’umuhanzikazi ku giti cye.

Lorie nkuko ariko benshi bamuzi , mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Ikinyamakuru Ibyishimo.com yavuze ko mbere yuko amera umurizo yabanje kugerwaho n’abahanuzi batandukanye bamubwira ko igihe yahereye akora ibyaha Imana igiye kumuhana kandi ikamushyira ku karubanda.

Mu kwezi k’Ukuboza 2014 , nibwo mu Murenge wa Nyamirambo , mu karere ka Nyarugenge ho mu Mujyi wa Kigali inkuru yakwiriye hose ko hari umukobwa wameze umurizo .

Mu buhamya bwe ati :” N’igihano Imana yari yanteje , yarimaze iminsi imbwira ko igiye kumpana. Cyari inyama ndende iva mu kibuno , kigakururuka kikagera mu ntege . Kugenda byarangoraga , byansabaga guhora  nubitse inda kugirango ntashikamira uwo murizo bikambabaza.”

Ishimwe Lorie Esperance ubwo yabaga agiye mu gisope kuririmbayo.

Ese uyu murizo waje ute ?

Ishimwe Lorie Esperance asobanura uko uyu murizo wameze , yagize ati :” Cyari ikinyama cyaje ariko kimeze nk’umurizo w’inka . Uburyo byaje rero nagiye kumva numva umugongo ucitsemo kabiri , ngira uburibwe bwinshi numva amaraso abaye menshi n’ikibuno kibaye kinini cyane . Ubwo rero anus yagize gutya irakururuka numva igeze mu ntege . Twagiye kwa muganga […] n’injoro baratubwira ngo ntago bafatanya umurizo n’ikibuno ngo babishobore . Byarananiranye , cyane ko numvaga ijwi rimbwira ngo nta muntu uzankiza ngo abishobore.”

Ishimwe Lorie Esperance mbere yuko amera umurizo yabonye ubutumwa bumuburira buvuye ku Mana , nkuko yabitangarije Ikinyamakuru Ibyishimo.com .

Ati :” Umurizo nawumaranye ukwezi n’igice , impamvu waje ni uko narimaze igihe ndi umupagani wo mu rusengero . Nakoraga umurimo w’Imana nkahanura , nkabwiriza , ariko ibyo byose nkabikora ndi umusambanyi , nsambana na bamwe mu bahanuzi , abavugabutumwa , aba pasiteri , nkajya ku igaburo ryera , ba pasiteri bakabwiriza twabikoze , ayo bampaye bansambanya nkayaturamo icya cumi , urebye cyari igihano Imana impaye .

Kuko yarimaze iminsi ibimbwira ko nanze gukonja nkanga no gushyuha , ko ije kunduka. Yabimbwiraga ukwanjye kandi ikanabinyuza mu bahanuzi n’abapasiteri nkanga kumva , nayo imbwira ko igiye kukinteza ( umurizo ) kandi bizagera hose isi yose ikabimenya.”

Ishimwe Lorie yatanze ubuhamya bwo kuburira abanze kuva mu byaha.

Ishimwe Lorie Esperance yakize ate ?

Uyu mugore wubatse ni umukristu w’Itorero rya Pantekote mu Rwanda , yagiyemo ubwo yaramaze gukizwa akumva ko akwiye guhindura ingeso zimuranga akava mu byaha . Akira uyu murizo ngo yari mu masengesho mu cyumba cy’Amasengesho giherereye i Masoro.

Ati :” Abantu bumvaga ko ari igihano , kuko umunsi nkira uwo murizo ugasubirayo Imana yanyuze mu muhanuzi iravuga ngo ‘ Yewe nateje umurizo , ninjye waguhannye , ninjye wakiguteje .’ Narindi mu cyumba cy’amasengesho i Masoro . Cyari igihano kuko n’abantu bose iyo babyumvaga bavugaga ko iyo ndwara itabaho , cyane ko ntari kongera gusambana kuko narimfite umurizo mu kibuno.”

Ishimwe Lorie Esperance nubwo yakoraga ibi byose ngo yari umuhanuzi kandi ibyo Imana yamuvugiragamo ku bandi  yarabisohozaga , ariko we itamwishimira . Gusa ngo ikibabaje ni uko ava mu bupagani yarimo yinjiye mu by’Imana akinjiranamo n’ingeso z’ubupagani zose.

Yabwiye Ibyishimo.com ubuhamya atanga bugamije kuburira abantu bakiri mu byaha ko babivamo bataragerwaho n’ibihano by’Imana , n’abari mu gakiza bagakomera aho kuba akazuyazi.

Uyu mugore yamaze no gukora indirimbo zibwiriza abantu kwihana ibyaha.

Uyu mugore ngo umudayimoni yarafite icyo gihe yarakomeye kandi ntawe yatinyaga kugusha mu byaha , k’uburyo yashoraga mu busambanyi n’abashyitsi baje baje kuvuga ubutumwa aho yasengeraga , abyicuza amaze gukizwa aramaramaza.

Ishimwe Lorie Esperance magingo aya ni umuhanuzi mu Itorero asengeramo rya ADEPR Nyacyonga muri Paruwasi ya Jabana mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali .

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Rene  Hubert

18,854 total views, 7 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

3 comments

  1. Kenny Mugwaneza Jr.

    Wikwirengagiz icyo ijambo ry’Imana rivuga ko ikizaba ku mwamj w’I Babuloni kizagera no ku muhinzi waho means ku cyaha nta mutambyi ndetse ntawo hasi…. #Kayumba Imana ishaka umutima uciye bugufi naho waba uri Umwami uyobora Isi ariko utayubaha uba urutwa n’umuyoborwa wo hasi uyumvira

  2. Kayumba Fraterne

    Ni Nebukadinezali apana uyu Esperance wimugereranya nuriya Mwami rwose

  3. Kenny Mugwaneza Jr.

    Iyateye Nebukadinezali kurisha nk’inyamanswa ntago yananira gushyira umurizo ku wanze kuyumvira kdi imubonamo umumaro…don’t judge

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress