Monday , 29 May 2017

UBUHAMYA : Kwibuka B. Providence asobanura ko yarwaye ikibyimba mw’itama , mu gihe abantu bamuharabikaga ko yibye telefone bakabimurogamo . Yasobanuye nuko yaje gukizwa nyuma yo guhabwa akato .

‘ Iyo mbonye Imana yarankuye aho hantu, simbasha kubyumva kuko n’undi wese ubibona ntiyabyumva ‘ . Aya ni amagambo yavuzwe na Kwibuka Berthe Providence mu buhamya bwe , akaba yaramaze no kwakira agakiza .

Kwibuka Berthe Providence ni umukobwa w’umukristo usengera mu itorero rya Ebenezel Ministries rifite icyicaro ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali . Yakiriye agakiza mu mwaka wa 2007 ariko akinjiramo neza Imana imaze kumukiza ikibyimba cyari cyaramubyimbishije itama ndetse n’uruhande rumwe rw’ijosi . Iki kibyimba yakirwaye imyaka icyenda .

Providence yavukiye mu karere ka  Nyamasheke mu cyahoze ari Cyangugu , magingo aya akaba ari mu ntara y’uburengerazuba .

Kwibuka Berthe Providence atanga ubuhamya bwuko yashinjwe kwiba telefone bivugwa ko yayihishe mu itama nyamara arwaye ikibyimba .

Kwibuka Berthe Providence atanga ubuhamya bwuko yashinjwe kwiba telefone bivugwa ko yayihishe mu itama nyamara arwaye ikibyimba .

Mu buhamya burambuye yanyujije kuri Radio Umucyo ivugira ku 102.8 fm , arashimira Imana yamukijije icyo kibyimba cyari cyarananiye abaganga bose bikanatuma aninjira mu gakiza nkuko abihamya .

Providence aratangira asobanura ubuzima yakuriyemo n’uburyo yabanye n’icyo kibyimba yamaranye imyaka itari mike ababyeyi be batakizi.

Agira ati: “ Nari mu buzima busanzwe nk’uko n’abandi babubamo. Nakuriye mu muryango udakijijwe, mpuriramo n’ibyago byo kutumvira ababyeyi , Nkura ndi umwana uzerera, usuzugura, n’ibindi . Mu rugo bakampima, bakanampana noneho nza kubona bya bihano ntabasha kubyihanganira. Naje guhaguruka njya i Kamembe mu mujyi aho naje guhurira n’umudamu arambwira ati: ‘ tujyane i gisenyi ’ hari mu mwaka wa 2000.”

Akomeza agira ati: ” Mva mu rugo numvaga mu itama harimo akantu kambabaza ukuntu. Ariko sinabyitaho numva bitambujije kugenda. Ubwo nyine biza gukomera nisanga imyaka icyenda yose irangiye ari uko meze.”

Ngo ku Gisenyi yakoraga akazi ko mu rugo. Avuga ko byaje kugenda bidakura ariko akababaramo [ … ] Yagerageje kujya kwa muganga, aho yakuwemo amenyo ane yose yo mu ruhande rumwe, babyitiranya n’uburwayi bw’amenyo  ariko ntibyagira icyo bitanga.

Yagize ati: ” Nza kujya kwa muganga ku Gisenyi ku ivuriro ntibuka uko baryita kuko nari nkiri mutoya, bankuramo amenyo hafi ya yose kuko njye nagendaga mbabwira ko ari amenyo ndwaye, kuko sinari nzi icyo ndwaye. Amenyo bayakuyemo biranga bikomeza uko byari bimeze ( kubyimba ) .”

Nk’uko abyivugira, ngo byabyimbaga gake cyane ku buryo ku mwaka habaga hiyongereyeho akantu gato cyane, ndetse ntibyamubabazaga bigitangira. Yageragezaga no kubihisha, ngo  yabaga yitandiye nk’umusilamukazi  ku buryo umuntu wo hanze atashoboraga no kubibona.

Kwibuka Berthe Providence ubu ni umukobwa ushima Imana kandi utanga ubuhamya bw'ibyo Imana yamukoreye

Kwibuka Berthe Providence ubu ni umukobwa ushima Imana kandi utanga ubuhamya bw’ibyo Imana yamukoreye

Byaje kuba ngombwa ko Providence yimuka akajya I Musanze aho yakundaniye n’umusirikare w’aho, ariko ngo amubeshya. Na ho yahavuye ahunga uwo musirikare kuko yatinyaga ko yamurasa nk’uko yari amaze kuburirwa  n’inshuti y’uwo musirikare.

Akomeza atubwira ubuzima bwe n’uburwayi bwe amaze kugera mu mujyi wa Kigali.

Ati :” Ngeze i  Kigali uburwayi bwarakomeye , noneho n’ahantu ngiye gukora bakajya bagira ubwoba ko ahari ndi buze gupfira mu nzu yabo. Natangira kujya gusaba akazi ahantu nkakabura. ”

Ibi byose nubwo byamubagaho, ngo iwabo ntibari babizi, cyane ko batari bazi aho yabaga, nta n’amakuru ye bafite. Ngo yumvaga adashaka no kuzasubira iwabo mu rugo ku buryo yamaze imyaka ine yose atarasubira iwabo. Gusa ngo nyina umubyara yarasengaga Umwuka w’Imana akerekana  ko umwana we azaza ariko atameze neza.

Muri icyo gihe ngo yakomeje kuremba cyane. Ntiyabashaga kurya icyo ari cyo cyose keretse inyama gusa. Nubwo  yari ameze atyo, arya ibiryo akaribwa mu kanwa, ngo inyama zo yarazibashaga, ndetse akarya n’igufwa kandi ntababare. Ibi ngo byatangazaga benshi ku buryo na we ubwe atapfaga kubyiyumvisha.

Akomeza atubwira ibyakurikiye, atangiye kujya mu bitaro, aho yabazwe ku itama. Ngo hari ikintu kimeze nk’undi mutwe ku buryo uwakibonaga wese yagiraga ubwoba.

Ati: “naje kujya kwa muganga kuri La Colombiere ikiba Kimironko, maze kugerayo barahabaga biranga. Umuganga wahapasuye yagize ubwoba barongera baradoda, barateranya nta cyo akozeho. Maze gutaha najyaga kwipfukisha, aho najyaga hose bakanga kumpfuka, bakambwira ngo ibipfuko ntibarabitunganya. Nza kugira umujinya mvuye nk’ahantu hagera muri hane, ndabyihorera kwipfukisha. Nkajya nshyiraho ka gatambaro kanjye gusa. Byari bimaze ariko kuba binini cyane noneho umuntu wese abibona, bimaze gufata no mu maso.”

Mu byo agereranya n’umugambi w’Imana, ngo muri icyo kibyimba hatangiye kujya havamo amazi iyo hari icyo yabaga arimo kurya.

Agira ati: “haje kugera igihe hakajya hasohokamo amazi , nabifata nk’imigambi y’Imana. Iyo nafataga nk’ikintu ndimo nkirya, mu itama muri za nkovu hapfunyurukagamo amazi menshi cyane, ku buryo nategagaho urutambaro nkajya kurukamura hanze. Ya mazi ni yo yampfashije indodo zirabora zivanamo. Icyo gihe natahaga Nyagatovu.”

Nubwo yakoraga neza akazi ke ko mu rugo,bageze aho bamwinuba kubera kugira ubwoba bw’uburwayi bwe. Ni bwo yahavuye ajya gukora Kicukiro ku mugore w’umusilamu, wamugiraga inama yo gutaha agasubira iwabo. Ngo yamubwiraga ko ubwo iwabo ari abapagani bashobora kuba hari ibibi bakoze. Aho ngo ni ho yavanye umugambi wo gusubira iwabo, aho yari amaze igihe atagera.

Ati: “nza gutaha ngera mu rugo iwacu barambona. Ariko nagezeyo nsanga hari umukobwa w’iwacu na we uba I Kigali, nsanga yamanuye inkuru ivuga ko ari telephone nibye bakayindoga ku itama. Abemeza ko nayibye nagiyemu buraya, uwo nyibye akayindoga ku itama. Abemeza ko iyo isaha igeze telephone y’iwe afite  igasona,nanjye iyanjye( yo ku itama) isona.”

Akomeza avuga ko nubwo bimeze bityo,ariko mu by’ukuri uwo murimo w’uburaya wo atawukoze. Arakomeza atubwira.

“Nsanga nyine iwacu inkuru yarabaye,  ku musozi wose. Gusa ngeze mu rugo kubera abantu bose bazaga kunshungera, gusohoka mu nzu bikanga, nkumva ntasohoka. Namaze nk’ukwezi mba mu nzu nta muntu  uzi ko mpari.”

Kwibuka Berthe Providence yasigaranye ifoto imwibutsa uko yarameze mu buzima bwatumaga ahabwa akato n'umuryango we .

Kwibuka Berthe Providence yasigaranye ifoto imwibutsa uko yarameze mu buzima bwatumaga ahabwa akato n’umuryango we .

Nubwo Providence yabeshyewe ko yakoze umwuga w’uburaya akawurogerwamo telephone ku itama, ngo ntiyarenganya uwabivuze kandi ubu iyo abitekereje aramubohora. Kuri  we, ngo ntiwavuga ubuhamya nk’ubu utahuye n’ikibazo nk’icyo.

Ati:” Inkuru yaramamaye kubera iyompamvu, ndagenda ndamenyekana nk’uko uzi umuntu witwa Rubangura azwi muri iyi Kigali. Nanjye iwacu ni ko nari nzwi. Ubundi banyitaga telephone mobile. Igihe cyarageze nza gutinyuka, nkajya hanze, ariko nkaba ntajya ahagaragara nk’aho abandi bantu bari, nko ku rusengero cyangwa mu isoko. Nagenda abantu bakanshungera. Ndabyibuka rimwe nibwo nagiye ahantu ku rusengero. Ubundi iyo bashakaga kubimbwira neza mu marenga, hari ikorasi bateraga ivuga ngo ‘hagarara kuri telephone tuganire Mana.’ Ubundi ibyo babivugaga ari uko bambonye. Muri make nyine ubwo nawe urumva aho babaga baganisha.  Noneho ngezeku rusengero ku cyumba ahantu kuko nasengeraga methodiste, numva umukobwa kandi na we nari muzi muri abo, numva arayiteye. Birambabaza cyane numva mbabaye kuruta uko ntari kujyayo.”

Avuga ko iyo utamwibutsaga ko arwaye, atagiraga ikibazo. Bityo yangaga guhura cyangwa kubona icyabimwibutsa nk’ indorerwamo, ibase irimo amazi kuko yashoboraga kwibonamo cyangwa umuntu wabimwibutsa, kuko byamubabazaga.

Ese mu rugo babyakiraga bate ? Ese ntibigeze bamwegera ngo bamubaze uko byagenze. Dore icyo abivugaho.

“Nagiraga umushiha cyane, nahoraga mfunze n’isura, ku buryo nta muntu wamvugishaga. Ariko rimwe mama yigeze kuza arambwira ati: ‘ariko niba ari ko bimeze koko, waretse tukajya kumushaka tukamusubiza ibye.’ Nkurikije uko mu buzima bwanjye ntigeze nkora umuco wo kwiba, numva ndababaye. Ntabwo nabashije kumva impuhwe amfitiye ahubwo numvishe ari nk’aho anjombye igikwasi. Naramushihuye ahita asubirayo.  Kuva icyo gihe ntiyigeze yongera kubimbaza. Njye nari niyizi hagati aho, nkumva ntarigeze niba telephone, kandi nanone nkumva nta muntu wigeze andoga kuko nta muntu twari twarigeze tugirana ikibazo.”

Muri iki kigeragezo cyari kimukomereye, ngo nta kizere cyo gukira yari afite. Gusa muri byose yirindaga kugaragariza se ko ababaye kandi yihebye.

Akomeza abisobanura: “hari igihe kimwe twicaraga nka papa wanjye akambwira ati:’wa kintu we n’ubundi, hari igihe icyo kintu nzagikubitaho umupanga kiveho n’ubundi nta kintu wowe umaze muri uru rugo.’  Papa na we ubwo akaba arambabaje ariko nkanga kubimwereka  kugira ngo atazajya ahora afatiraho ambabaza, nkamwereka ko nta cyo bimbwiye. Nkahita mubwira nti: ‘papa, nuramuka ugikubise umupanga kikavaho, nzahita ngura imodaoka kandi nzahita nguha rifuti. Ni wowe nzatwara mu modoka yanjye bwa mbere.’ Ahubwo agahita ababara kurushaho, ubwo akaba anyirukankanye n’umupanga cyangwa se igiki, nkamuhunga ariko ntabone ko mbabaye. Nta gukira nari nizeye kubera ko nagerageje no kwiyahura biranga. ”

Mu gusobanura inkomoko yo kwiyahura, yagize ati: “cyaje kugera igihe kirameneka. Aho kugirango kimenekere inyuma, kimenekera mu kanwa. Kimaze kumenekera ku kanwa, amashyira akajya avamo buri segonda.  Iyo nazunguzaga umutwe, numvaga kijegera nk’icupa ririmo amazi. Ubwo hari ukuntu nihinaga nk’ahantu nkagikanda, ya mashyira akaba agabanutemo, ariko hakaza kuzamo ayandi. Noneho uko byazaga gutyo, mu rugo baje kumpa akato, bampa iyanjye sahani, bampa icyanjye gikombe, bampa icyanjye gitanda, ndetse bampa n’iyanjye nzu. Ubwo nareba nkavuga nti: ‘ariko ibi ni ibiki mu buzima?’ Noneho nabona ubwo ntagishoboye no kurya ibiryo, nk’ibyo baryaho njye nari njyeze igihe cyo gutoranya. Kandi ibyo gutoranya ntabwo byabonekaga ni ukuri, mu cyaro nta muntu wabaga akwitayeho cyane ko bose bifuzaga ko nanapfa. Ubwo icyo gihe nicyo cyageze nkajya numva nakiyahura kuko icyakubwiraga aho ndi ni amasazi yabaga ari iruhande rwanjye. ”

Abajijwe niba nk’umuntu wari warakijijwe nta cyo yabwiraga Imana cyane ko benshi bamugiraga inama yo gusenga, yavuze ko nubwo icyo gihe yari yarabatijwe mu mazi menshi, atari yakijijwe mu by’ukuri, ndetse ngo  yari n’umupagani uruta abandi, yari afite umushiha, afite kamere, n’ibindi biranga abapagani bishoboka.

Umurwayi udafite umwitaho ariheba cyane. Ni ko na Providence yumvaga amerewe nyuma yo guhabwa akato mu rugo iwabo nkuko abivuga .

Akomeza abisobanura: “ Mu by’ukuri mu rugo iyo nabonaga babifashe gutyo narushagaho kwiheba kuko nabonaga nta muntu unyitayeho. Mu rugo nagiraga incuti imwe, murumuna wanjye. Reka musabire n’umugisha ku Mana,  ni we ncuti nagiraga. Abandi bose, ni uko kwica ari icyaha ariko bumvaga nabavira ahabo. Narasohokaga nkareba munsi y’urugo iruhande rw’ahantu bashyinguye papa, kuko yari amaze gupfa nari naramaze kwishyiramo ko nanjye imva yanjye iri hafi ye. Narasohokaga nkahita nyibona, nyishushanya neza aho ngaho, nkanabwira murumuna wanjye nti: ‘ Ngwino nkwereke: dore imva yanjye ngiriya ahantu iri.’ Nari naramaze kubyumva ko ari ho ngomba gushyingurwa nta bundi buzima nari ntegereje. Kubera ukuntu mu rugo bansongaga, nari mfite na musaza wanjye agahuza na mama, mbese ukabona ntibanyitayeho, navuga ikintu nticyumvikane, nkabona nigunze ndi ahantu hanjye.”

Akomeza avuga ko atigeraga abagarukira ngo ashingire kuburwayiyari afite, uko yari ameze n’uburyo byari biteye ubwoba. Ngo ubu ni bwo abagarukira.

Ati: “ Ubu ngubu ni bwo mbagarukira. Ariko mbere ho nahoranaga umushiha ku buryo nageragezaga kubitura. Nanjye ntabwo nageragezaga kubitwaraho neza mu kuri  kuko nageragezaga kubitura ibyo bankorera. Ubu iyo ndebye nsanga ahubwo bari abantu bihanganye kuko nari nteye isesemi, nari nkwiriye no kujugunywa. Ariko ibaze nawe amashyira buri segonda, aho nabaga ndi amasazi yabaga ankurikiye, kandi noneho mu kanwa nari maze gutera ukuntu kubi kubera ko amenyo yari yaramaze kujegera, ari ahantu hejuru, cyarabyimbye amenyo yaragiye hejuru yacyo, ku buryo wakoragaho ukumva amenyo yavamo. Kuko nta n’ubwo nabaga nkibasha kubumba umunwa. Nubwo nawubumbaga ariko nabaga nasamye, kuko amenyo yakoragaho nkumva kirambabaza. Iyo nendaga kubumba umunwa amenyo yendaga kugipfumura, nkamera nk’ugihekenya. Ubwo rero iyo mbagarukiye nsanga nari nteye isesemi, ari mu nzu, ari ku bo hanze, nari nteye iseseme pe.”

Avuga ko nyuma yo kuva i Kigali, nyina yagerageje kumujyana ku mupfumu, ariko akabarya amafaranga y’ubusa ntagire  icyo abamarira. Ngo yahise abwira nyina ko nta wamuroze anamubuza  gukomeza gupfusha ubusa ayo mafaranga. Nyina ariyicarira ategereza urupfu.

Gukizwa no kubatizwa mu mazi menshi kwe, byaturutse kuri ubu burwayi bwari bumukomereye. Bwari bwarananiye abaganga n’abavuzi bose. Reka twumve asobanura uko byagenzekugira ngo afate umwanzuro wo gukizwa.

Ati: “ Nagiyeyo nk’ikigare. Umuntu wese wantambukagaho yarambwiraga ati: ‘ariko wagiye gusenga Imana?’ No kwa muganga mbere ntarava I Kigali iyo najyaga kwipfukisha, barambwiraga bati: ‘ariko wagiye gusenga Imana? ’ Kandi bakabimbwira ari abantu batandukanye batari kumwe. Noneho nicaye mu rugo nza gutekereza ukuntu abantu bose bambwira ngo nagiye gusenga, ndavuga nti: ‘ariko ubundi nagiyeyo.’  Ariko nkumva mfite isoni zo kujya aho abantu benshi bari. Nyuma rero nibwo Imana yaje kuntinyura ntangira kujya aho abantu bari. Nza kujya mu ba Methodiste nigira umubatizo, ariko nanone bikomeza kumbera ikibazo. Urabona mu cyaro iyo ugiye kubatizwa, hari ibintu byitwa ngo ni marraine bagira. Njyewe rero kubera uko nari meze, nari nabuze umbera marraine ( umpagararira mu kubatizwa ).”

Yongeye ho ati :” Ubundi marraine umutegura mu gihe cy’amezi atatu. Muri ayo mezi atatu, nashatse marraine ndamubura. Uwo ngezeho wese ati: ‘ Mfite abandi ‘. Ariko nkabona ari mu rwego rwo kunyangira. Ku munsi buri bucye njya kubatizwa nibwo nabonye umudamu umwe aranyihanganira ambera marraine ( umubyeyi muri batisimu ). Ariko icyo gihe abantu bose bari baranyanze. Ntabwo nitwaga umuntu nari cya kintu, muri karitsiye hose nari cya kintu. Kuko nari narahinduye n’isura, umubiri wanjye warabaye umweru, uvaho ubufu, ku buryo wambonaga ukagira ngo mvuye mu mashini y’ubufu. Ariko wamugani n’abantu sinanabarenganya kuko nanjye ubwanjye ntiwari kumenya niba ndi umuntu cyangwa ndi igiki kuko nasigazaga amaso yonyine ni yo wabonaga. Ubundi waturukaga nk’irya iriya ukabona ari agafuka nikoreye.”

Igice gikurikiyeho cy’ubu buhamya kirabageraho vuba …

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Valantin Twiringiyimana

42,252 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress