Friday , 21 July 2017

UBUHAMYA : Nyirandimubenshi Rose wakoze uburaya imyaka 20 yakiriye agakiza , ubu ari muri ba rwiyemezamirimo .

Nyirandimubenshi Rose ni umubyeyi utuye mu kagari ka Busanza mu mudugudu wa Hope , mu Murenge wa Kanombe ho mu Karere ka Kicukiro umujyi wa Kigali . Avuga ko yari indaya  ari byo byamuviriyemo kubyara abana batatu bose badahuje ba se .

Nyirandimubenshi Rose Yakoze uburaya imyaka 20 none ubu yakiriye agakiza abarirwa muri ba Rwiyemezamirimo .

Yakoze uburaya imyaka 20 none ubu yakiriye agakiza abarirwa muri ba Rwiyemezamirimo .

Uyu mubyeyi   avuga ko  yatangiye   umwuga w’uburaya   nyuma y’uko   umugabo we babyaranye   umwana   umwe yaramaze  kwitaba  Imana , kandi nta muntu  numwe wigeze  amenya  ibyo yakoraga   nkuko   yabitangarije Ikinyanyamakuru   Ibyishimo.com  .

Ati :”  Ni ukuvuga ngo natangiye kuba muri ubwo buzima maze gupfakara , nashatse umugabo arapfa , apfuye mbona ntaho nsigaye , nta bundi buzima nsigaranye . Twari dufitanye umwana umwe nawe arapfa mpita numva ubuzima bwose buhagaze . Ndashaka kukumenyesha ko mfite umwana w’umuhungu w’imyaka 20 . Imyaka nakoze ako kazi ni myinshi kuko nagatangiye mu 1997 . Ni ubwo buzima nari nibereyemo , nikatira gutyo .”



Nyirandimubenshi Rose yazengurutse uturere twose tw’Umujyi ariko aho yaratuye ntawamutahuye ku kazi yakoraga .

Abajijwe niba ntawigeze amutahura ku murimo yakoraga cyangwa ngo abana be bababazwe no kubona abagabo basimburana mu nzu , Nyirandimubenshi Rose yahakanye yivuye inyuma ibi byose , avuga ko ayo makosa atari kuyakora .

Ati :” Ubundi iyo umuntu akora uwo mwuga ntago awukorera aho atuye , nshobora no kubikora muri karitsiye ntibamenye ko uwo mwuga ariwo untunze . N’abana banjye ntibari babizi , nta wigeze abimbonaho , ntawemera ko nari indaya ariko njyewe n’umutima wanjye tuziko nari indaya .

Avuga ko atigeze azana abagabo mu rugo rwe , kandi atigeze na rimwe arara mu gasozi ngo abana be bamubure .

Nyirandimubenshi Rose yarabatijwe ava mu byaha .

Uyu mubyeyi wabaye umusambanyi ( indaya ) imyaka isaga 20 avuga ko magingo aya ari icyaremwe gishya , aho asengera no mu Itorero Christ Gospel Fellowship Church riyobowe na Pasiteri Gaterega Simon .

Ati :” Ndashima Imana , ndashima Yesu kuko ubu ndi icyaremwe gishya . Narabatijwe ibyaha byose bimvaho ubu ndaruhutse . Maze umwaka umwe nkorera Imana  , twamaze kwigishwa ko ibintu twakoraga atari byiza kandi koko biriya bintu si byiza . Buriya dukuramo inda tutiteguye , indwara zitandukanye […] . Kuva najya mu Mana ntabwo nigeze mburara , ntabwo umwana wanjye yigeze aburara cyangwa ngo mbure amafaranga yo kubishyurira ishuri …”



Inama Nyirandimubenshi Rose aha abo yasize mu buraya .

Ndagira inama abakiri hanze bakiri mu nzira z’ubusambanyi ( uburaya ) , ko bava mu byo barimo bagasanga Yesu . Yesu aravuga ngo ‘ isi n’ibiyuzuye byose n’iby’uwiteka ‘. Ndashima Imana cyane , ndasaba buri wese uri aho navuye ko yabivamo akegera Yesu kandi ndabizi ko Yesu azabagirira neza .”

Umuryango ‘ Mugore Kura ‘ wasohoye hanze abagore 40 n’Abakobwa 10 basoje amasomo y’imyuga .



Nyirakinyana Chantal watangije umuryango yise ‘ Mugore Kura ‘ unabarizwamo  Nyirandimubenshi Rose yatangarije Ibyishimo.com ko yagize umutwaro wo kwegera abagore n’abakobwa bari baritereye icyizere cyo kubaho bakajya mu buraya , akajya abararikira kuza munzu y’Imana .

Ati :” Nagize umutwaro wo kwegera abantu nkaba mwaje mu gikorwa cyabo ( Indaya z’abagore n’abakobwa ) batari bifitiye icyizere cyo kuva mu buzima bari barimo . Ndashimira Imana y’uko yabaye iyo kwizerwa iradukoresha , iradushoboza kugirango tuzane abantu nka bariya kuri Yesu Kristu . ”

Ntago byari byoroshye kuko twagiye tubagira inshuti , tukabararika bakaza mu nzu y’Imana tukababwirira Yesu uko afasha abantu bakava mu byaha bakaba mu buzima bwiza . ”

Nyirakinyana Chantal  avuga ko kugeza ubu nta baterankunga baragira , ariko agashimira amatsinda atandukanye yo mu miryango ya Gikirisitu  aza kubasura , yakumva ubuhamya bw’aba bagore n’abakobwa bakagura ibyo bamaze kudoda nabo bakinjiza amafaranga muri gahunda ya Made in Rwanda .



Kugeza ubu abakobwa n’Abagore bari mu muryango ‘ Mugore Kura ‘ bamaze kwisanira inzu bakoreramo , nubwo ibyo bakeneye bavuga ko bikiri byinshi cyane cyane ibikoresho byabafasha mu kwagura isoko ry’umurimo .

Bimwe mubyo aba bagore n’abakobwa bavuye mu buraya bakora .

Kudoda amakanzu n’ibindi by’ubukorikori birabatunze .

Aya makanzu aragurwa cyane .

Umwe mu bakoreye ubuvugizi umuryango

Nyirakinyana Chantal watangije umuryango yise ‘ Mugore Kura ‘ ( Uwa kabiri iburyo )



Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Ishimwe  Ange  Mimi

12,158 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress