Thursday , 21 September 2017

UBUHAMYA: Nyuma yo gukira ikibyimba nariraye, Imana inkubita indi ndwara ikomeye yanatumye nkizwa [ Imihango ihoraho ] – Kwibuka Providence ( IGICE CYA GATATU ) .

Nkimara kuva kwa muganga namaze  nk’icyumweru kimwe mpita nzamuka nsubira i Kigali. Mu by’ukuri namaze kugera i Kigali ndongera ntwarwa n’iby’isi, numva ntangiye kwikanga mbaye umuntu, ndatangira nkora ibyaha noneho bidasanzwe birenze n’ibyo nakoraga mbere .

Ndangije Imana iravuga iti :’ Reka nze nkwereke , inkubita indi ndwara imbera nk’iya mbere nyiburira umuganga nyiburira n’umuti. Narwaye kujya mu mihango kudashira, nyimarana imyaka igera nko kuri itatu. Iyo ni iyo nibuka kuko nzi ko  nayimaranye igihe kirekire. Ariko ntibyari bisanzwe kuko narababaraga bya hatari, ukagira ngo bafashe icyuma baragitwika bakajya bakivuruguta mu nda yo hasi.

Kwibuka Berthe Providence ubu ni umukobwa ushima Imana kandi utanga ubuhamya bw’ibyo Imana yamukoreye

Ubwo buzima ndabubana, njya kwa muganga ntungwa n’ibinini. Ubu nanyoye ibinini bibaho n’ibitabaho byose. Natewe inshinge zibaho n’izitabaho zose ku bw’ubwo burwayi bundi bwa kabiri. Kwari ukuva bihoraho bitagira n’isegonda n’imwe bishira. Nagiye kwa muganga biranga.

Kigali yose ubu ahenshi abaganga baranzi ku bw’iyo mpamvu. Hari n’aho nahingukaga bakavuga bati: ” Aaaa ! wa mukobwa aragarutse, ba ugiye  hariya twakire abandi. Nyine bari barampaze. Nza kugera igihe nanone mbona byanze nsubira mu rugo, njya mu bapfumu ye  biranga . Umupfumu ati: ‘ Nzakuvura.’ Bandya amafaranga […]  mfata n’inka nari mfite ndayigurisha, biranga biba iby’ubusa. Ngeze aho ndavuga nti: ‘ rero, ibi ntibyavamo. Ngeze aho gusaba mama isabune. Nsigaye nirirwa mbabara gusa. Aho kugira ngo nongere gupfira muri iki cyaro abantu bose bandeba bampa urwa amenyo, reka nongere nsubire i Kigali.”

Nari umuntu wahoranaga ububabare, agahanga nagafatanyije, nashinze iryinyo ku rindi. Bwari ububabare butihanganirwa. Ndakeka ko ari Imana yashakaga ngo nkizwe kuko nari maze kuyigomera kandi yari inkuye ahantu kure kandi nta muntu wari kuhankura.

Ngeze i Kigali, sinzi ukuntu nagiye ahantu ku rusengero ruri  Kicukiro ntibuka neza gusenga, umukozi w’Imana arambwira ati: ‘ Noneho rero wowe ufite uburwayi mu nda busengere. Nkavuga nti :’ Imana ibunkize. ’  Nkumva ni ibyo ngibyo kuko nari ntaramenya gusenga.  Najya kwa muganga bakabura indwara ariko ku rusengero bakayibona.

Ubwo naje gusengera ku rusengero rwitwa ” Inkuge y’Amahoro” ruyobowe na Apostle Speciose Sara  reka ahari nifurize umugisha uwo mubyeyi w’Imana.  Aradufasha cyane njye ku rwanjye ruhande aramfasha cyane cyane ariko n’Imana y’amahoro izamuhe ubugingo ni cyo mwifurije.

Ubwo twari mu masengesho y’iminsi 40  ni bwo nari ntangiye gukizwa ari nk’umunsi wa cumi.  Aravuga ngo umuntu uri hano w’igitsina gore ufite uburwayi bwo mu nda hari icyo Imana ivuze ku buzima bwe. Mpita mvuga nti: ‘ Umva kandi, ubwo se ibyo ni ibiki? Nimugire vuba  muve mu nzira ubwo ni ya mitwe y’abarokore.’ Niko natekereje mu mutima wanjye. Ubwo ndataha ariko numva ni njye avuze. Njyeze mu rugo, numva kubabara bitangiye gushira, ejo numva simbabaye, ejobundi mbona amaraso yahagaze. Biba birarangiye.

Kwibuka Berthe Providence yasigaranye ifoto imwibutsa uko yarameze mu buzima bwatumaga ahabwa akato n’umuryango we .

Nsubiye inyuma gato kuri buriya burwayi bwa mbere, ndashaka kubwira abantu ko nubwo bamaze iminsi mu kigeragezo, hari Imana itabbara. Ubwo naburwaye imyaka icyenda Narakize. Naburwaye mu 2000 mbukira ejo bundi mu 2009. Ubwa kabiri na bwo naburwaye imyaka itatu. Urumva ko ntabwo byari  byoroshye.

Apostle wanjye Specioza, ndamukunda turaganira cyane, ni umubyeyi wanjye. Naje kumubwira ko nakize, arabishima Imana nanjye ndayishima, dufatanya gushima Imana ku bw’umurimo n’ibitangaza byayo. Kuva icyo gihe ubu ndakijijwe, uretse ko turi mu isi ntabwo turagera aho Satani atarasa imyambi, ariko sinkiri aho nari ndi.

Nkurikije ibyo Imana yakoze, nanjye hari umuhigo nayihigiye. Navuze ko icyo izantegeka cyose nzagikora, aho izantuma hose nzajyayo, kandi nkayisaba imbaranga nk’uko Pawulo yabivuze ngo ‘dushobozwa byose na Kristo uduha imbaraga.’  Ubu mba hano i Kigali ndashima Imana ko yampaye n’akazi. Mfite akazi keza katangora kandi katambuza kujya gusenga kandi nkakora nta n’amashuri mfite. Nanjye nicara kuri reception nkakira abantu nk’abandi bose kandi sinzi no kwandika izina ryanjye urebye.

Ndashaka kubwira abantu bababaye, bafite ibibazo bitandukanye, bari mu bwihebe n’ubwigunge nk’ubwo nari ndimo, ni ukuri hari Imana itabara buri muntu atazi , yantabaye ntabitekereje njyewe niringiye urupfu. Ariko yo ikankiza , nta ho yagiye uko yari iri kera n’ubu ni ko iri. Reka mbwire umuntu ufite ikibazo abona kimuremereye, nareke kucyitaho. Birababaza nta n’ubwo byoroshye , ariko niyegere urusengero rumwegereye, yegere itorero rimwegereye asenge Imana yirinze ikibi n’igisa na cyo. Imana yo mu ijuru ntabwo izamureka, izamugirira neza, izamushoboza kandi izamukiza.

Hari impamvu nafashe gahunda yo gusangiza Abanyarwanda ibyo Imana yankoreye. Icya mbere, niba Imana yarangiriye neza nkabibona ko yangiriye neza hari undi mugenzi wanjye ubabaye, kandi ushobora kumva ubu buhamya akabohoka.

Akavuga ati: ” niba Imana yaragiriye Providence neza, nanjye izangirira neza ?  Twese ni Imana yaturemye kandi iradukunda. Icya mbere ntirobanura ku butoni , icyo dusabwa ni ukuyizera, uretse ko njye yanangiriye neza ntanayizera. Kandi igirira neza abeza n’ababi. Ni yo mpamvu rero numva nahumuriza abantu bafite ibibazo bitandukanye, bahumure bizere ko hari Imana ikora imirimo n’ibitangaza. ”

Iby’Imana yakoze binyereka ko nubwo byakomera bite, cyane ko nsoma ziriya nkuru z’abatubanjirije muri Bibiliya nkabona ba Pawulo na ba Yohana na ba Daniyeli n’ibindi, biriya byose ngenda mbikusanya n’ubuhamya bwanjye nkabona ko n’ahantu no mu rupfu ni yo waba uri mu kanwa k’intare cyangwa mu muriro, mbona ko  wizeye Imana, Imana igukuramo. Nshingiye ku ijambo Imana yavuze ngo ‘ n’iyo wabwira  umusozi ngo ‘mva imbere ukabyizera wahava.’’

Kwibuka Berthe Providence atanga ubuhamya bwuko yashinjwe kwiba telefone bivugwa ko yayihishe mu itama nyamara arwaye ikibyimba .

Ibitangaza byambayeho byahinduye byinshi ku buzima bwanjye. Mama yahise akizwa. Ni umu katolike , yanywaga inzoga agasinda agakora ibintu nk’ibyo, ariko ubu yarabiretse ni umu methodiste, akorera Imana. Murumuna wanjye ni umu methodiste ni umuririmbyi, ibintu nk’ibyo.  Nanjye ndakomeje mu itorero rya Ebenezel ndi umwinginzi , n’indi mirimo Umwami anshoboje ndayikora.

Nsoza, ndashaka kubwira Abanyarwanda basoma ubu buhamya ku ibyishimo.com  cyane cyane abakristo, icyo nshaka kubabwira ni uko ikigeragezo kitarimo igihano, byanga byakunda gikurikirwa n’imigisha. Ndashaka kubwira bene abo bazi ko bafite ibyo bigeragezo bitari ibyo bikururiye bihangane bagume mu mwanya wabo kuko ingororano zabo ziri inyuma.  ”

Kanda hano usome igice cya mbere cy’ubu buhamya : 

Kanda hano usome igice cya kabiri  cy’ubu buhamya : 

Niba nawe ushaka kutugezaho ubuhamya bwawe ngo tubugeze ku bandi bubashe kubagaruramo ibyiringiro barusheho kwizera imirimo Imana ikora , twoherereze ubuhamya bwawe kuri Email yacu ariyo [ info @ibyishimo.com ] cyangwa uduhamagare kuri 0788 35 56 38 .

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Valantin Twiringiyimana

27,606 total views, 4 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

2 comments

  1. Ubu rero nawe wabyizeho usanga kutubeshya byagukiza !!!!!!!!!!!!!!!!! ndumiwe

  2. Ariko nkawe ko uza upinga ibintu kandi we ubwe azi ibyo Imana yamukoreye uhagarariye nde ngo wemeze ko yatubeshye . soma kuva ku buhamya bwa mbere urumva ko ibyo avuga bifite umurongo wa njiji we .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress