Ubuhamya: Zamuda yashushanyije umugabo azashaka Imana imubwira ko yiguriye ipiki izamusiza. (Igice cya mbere)

0
2999

Kamampire Zamuda wahoze ari umuyisiramu ufite inshingano zikomeye mu idini yanditse mu gakaye ke avuga umugabo azasha ko bazabana aba ariwe babana koko  nyuma akajya amuhoza ku nkeke akijijwe Imana imubwira ko ari we wiguriye ipiki yo kumusiza.

Uyu mubyeyi ubu wamaze kuba umukirisitu ndetse akaba n’umuvugabutumwa bwiza agira inama zikomeye urubyiruko gushishoza mbere yo gushaka abagore cyangwa abagabo ahubwo bakareka Imana ikabahitiramo uwo yabageneye kandi ubakwiye.

Mu kiganiro yahaye Ibyishimo.com yavuze ko akiri umukobwa muto yiyumvaga ko ari umukobwa mwiza cyane kandi uzi ubwenge kuko yari umwe mu bantu bigishijwe inyigisho nyinshi zijyanye n’idini ya Isiramu bityo bikamutera kumva agomba kwihitiramo umugabo ashaka.

Yavuze ko amaze kuba inkumi ntoya yafashe agakayi agashushanya umugabo ashaka ko bazabana: ibara ry’uruhu, uburebure, ingano, umutungo, kavukire n’ibindi umusore wese uje kumuramabagiza akabanza akareba niba yujuje ibyo byose yasanga atabyujuje agahita amuhakanira.

Yagize ati “Nafashe ikarine n’ikaramu nandika umugabo numva azanshaka, ndavuga ngo nzashaka umugabo w’inzobe kuko nirabura, umugabo unsumbijeho nibura santimetero makumyabiri, uwo ntasumba kugira ngo ntazamureba nubitse amaso nkamusuzugura, utari muto cyane ku ngano ye abantu batazajya bagira ngo ni umwana nahohoteye kandi utari munini cyane kugira ngo batazajya bagira ngo ndi umwana yitoraguriye, ndavuga ngo nzashaka umugabo udakora imirimo yo guhinga kandi avuka muri Kigali Ngali (Kigali ya none)”

Yakomeje agira ati “ Numvaga ntazashaka umugabo udakodesha ibyo byose ndabikora mbishyira mu ikayi ariko maze gukizwa nahishuriwe ko imigambi y’umuntu imenywa na we ariko igisubizo cyonyine kikagirwa n’Uwiteka, nabikoraga njyenyine ariko Imana yarimo inyitegereza kandi yari izi n’ubuzima bwanjye mu gihe kiri imbere nubwo njyewe ntari mbizi.”

Zamuda ahamya ko uko yasabye uwo mugabo ariko yamubonye koko ariko umugabo akamuhoza ku nkeke amukubita ndetse aza no kumusiga ajya gushaka undi mugore. Amaze gukizwa Imana iramubwir ngo ‘ipiki izagusiza ni wowe uyigurira’.

Ati “iyo umuntu yambwiraga rero ngo arankunda namushyiraga mu bipimo nababwiye haruguru, Ibyo nanditse mu ikaye byaje kubaho, umunsi umwe maze kugira imyaka cumi n’icyenda umuntu araza mushyize muri ya foromo nabajije mbona arajyamo dusezerana kubana akaramata; maze gukizwa hari icyo Imana yabimbwiyeho; yarambwiye ngo “Ipiki izagusiza ni wowe uyigurira”.

Zamuda agira inama urubyiruko kwitondera gushaka umuntu bazabana akaramata batabanje gushishoza no kuyoboza Imana kuko iyo ushatse umugore cyangwa umugabo mukananiranwa no kurimbuka urimbuka.

 

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::