Ubuhanuzi bwo muri 1943 bwa Aluard Lindskog kuri ADEPR bumaze gusohora

1
229

Mu mubatizo w’umunyarwanda wa mbere wemeye kuba umupantekote, umumisiyoneri wo muri Suwedi wamubatije yahunuye ibyasaga n’inzozi ku banyarwanda ariko bimaze gusohora.

Mu myaka ya mbere y’ikinyejana cya makumyabiri ubwo abamisiyoneri batangiraga kuza mu Rwanda bamwe mu banyarwanda ntibabyakiraga neza cyane ko hari abazaga binjira no mu butegetsi bwabo.

Umumisiyoneri wa mbere yakandagiye ku butaka bw’u Rwanda hari  ku wa 2 Gashyantare  1900 muri Gashyantare 1900. Bari itsinda ry’abapadiri b’abazungu baza no kubaka misiyoni ya mbere i Save. Mwaka w’1907 Abaporotesitanti nabo baraje bashinga Misiyoni i Kilinda.

Uko ni nako amadini yagendaga yiyongera yewe rimwe na rimwe bamwe bati turajya mu rihe tureke irihe ko bose gihisha Yesu Kristo? abandi bati awabireka byose tukigumira ku rya gakondo tugakomeza kuraguza nkuko twahoze tubigenza kandi ko nta kintu twabaye.

Mu mwaka wa 1943 abamisiyoeri b’abapentekoti nabo baturutse i Burayi mu gihugu cya Suwede ni bwo bageze mu majyepfo y’Uburengerazubwa bw’u Rwanda bakambika i Gihungwe. Baza bigisha abantu gushaka imbaraga z’Umwuka Wera kuko Yesu ajya kujya mu ijuru ari We yabasigiye nk’umufasha.

Aha niho umusaza Rudoviko Sagatwa yemeye kubatizwa, aba n’uwa mbere wabatijwe n’aba bamsiyoneri b’abapentekoti. Nyuma ya Sagatwa hari abandi bemeye kubatizwa baza no kwikusanya bakora Korari bayita Korari Gihundwe ari yo korari Betania ya none.

Sagatwa ni we wari umupentekoti wa mbere w’umunyarwanda

Muri Filimi mbarankuru y’iyi korari yatunganijwe muri 2011, inagaragaza amateka y’aba bamisiyoneri, umusaza Sagatwa uherutse kwitaba Imana ku wa 19 Ukuboza 2012, yasize avuze ubuhanuzi Lindskog wamubatije yasize avuze ku hazaza h’ubukirisitu bwa Pentekote mu Rwanda.

Yavuze ko akiva mu mazi Lindskog yamusabye kugira icyo avuga, maze nawe atazuyaje amubwira ko avuye mu rupfu agiye mu bugingo.

Sagatwa  ati “Arambwira ati ‘vuga ijambo’ nti ‘ijambo mvuga ni uko mvuye mu rupfu ngiye mu buzima’ ati ‘ni byo rwose avuye mu rupfu agiye mu buzima’.

Bakiri kuri Yorodani kandi ni bwo Lindskog yavuze ko nubwo mu Rwanda habonetse umupentekoti umwe ariko hari ubwo u Rwanda ruzaba rufite abapentekoti benshi cyane mu gihugu hose.

Lindskog yagize ati “abaye umwe ariko hariho igihe muzajya muhagarara mubara umuntu w’umupentekoti mu Rwanda, mukabara umunsi ukira mutaramenya umubare wabo”.

Kugeza ubu abakirisitu bo mu itorero rya Pentekoti mu Rwanda(ADEPR) baragwiriye kuko imibare iri torero ritanga igaragaza ko abakirisitu baryo bagera kuri miliyoni ebyiri mu gihugu hose. Aha wongeraho amatorero rimaze gufungura hanze y’igihugu nko muri Uganda, Ububiligi, Ubufaransa n’ahandi.

Sagatwa ari kumwe na Aluard Lindskog wamubatije
Yahoranaga umunezero

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Donat  Niyitanga

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Igitekerezo kimwe

  1. Imana nibeshya izezeranyije irasohoza ababasungu barakoze Kuzana ubutumwa byimbaraga zumwuka wera Yesu yibuke imuryago basize Ni gihungu cyabo ndakekako be nshi batatiho

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::