Uburyo 2 karemano wakoresha niba ufite amenyo y’umuhondo.

0
4920

Hari igihe usanga abantu bamwe na bamwe bafite amenyo yazanye ibara ry’umuhondo, bagakora ibishoboka byose ngo amenyo yabo asubire kuba urwererane bikanga.

Bamwe ntibaba baranamenye icyateye amenyo yabo gusa atyo ndetse batanazi icyo bakora ngo babihindure.

Mbere na mbere reka turebe impamvu zishobora gutera amenyo y’umuntu kugenda aba umuhondo.

Zimwe mu mpamvu za mbere zitera amenyo y’abantu kuba umuhondo ni ubwoko bw’ibiribwa cyangwa ibinyobwa bisigara ku menyo ku buryo buhoro buhoro agenda ahindura ibara nk’uko Healthambition ibitangaza.

Hari ibiribwa n’ibinyobwa 8 bituma amenyo agira ibara ry’umuhondo.

Muri ibyo harimo: Icyayi cy’ibara ry’umukara, ikinyobwa cya Cola na Soda, Ibiribwa biryohera nka shokola na bombo, Vino y’umutuku n’iy’umweru, ibirungu byo mu isosi, ibiribwa byongerwa mu biryo bihiye nka ketchup, n’umutobe w’imbuto, imbuto n’imboga z’amabara.

Nubwo ibi bwose bituma amenyo agira ibara ry’umuhondo usanga biribwa na benshi. Igisubizo si ukureka kubirya ahubwo ni ukumenya kugabanya inshuro ubifata no kwita ku isuku y’amenyo yawe igihe wabiriye cyangwa wabinyoye.

Icyo wakora uramutse ufite amenyo y’umuhondo.

Ushobora kumva urutonde rw’ibiribwa n’ibinyobwa bituma amenyo aba umuhondo ugatekereza kutazongera kubikoresha gusa byaba ari ukutumva ibintu neza.

Ahubwo wagakwiye kumenya uburyo wakora isuku mu menyo yawe igihe umaze kurya bimwe mu biribwa cyangwa wanyoye ibyavuzwe haruguru.

Hari uburyo bubiri wakoresha ngo urinde cyangwa ukize amenyo yawe afite ibara ry’umuhondo.

1. Iyumyugurishe amazi mu kanwa ukimara kurya.

Igihe umaze kurya bimwe mu biribwa bishobora gutuma amenyo yawe agira ibara ry’umuhondo, ibuka kwiyunyugurisha amazi mu kanwa kugira ngo akureho utwanda tuba twafashe ku menyo , ibi bizagenda bituma amenyo yawe arushaho kuba umweru.

2. Koresha amacandwe yo mu kanwa kawe ubobeza amenyo.

Hora ugira amacandwe mu kanwa mu gihe umaze kurya, uyareke atembe agere no ku menyo yawe, bitume imyanda yafasheho yeguka bikorohere nuza gukoresha uburoso bw’amenyo nyuma.

Ibi bibiri nubikora neza bizatuma amenyo yawe atazana ibara ry’umuhondo nubwo ukoresha bimwe mu bitera amenyo kuba umuhondo.

Mu gihe abantu bafite amenyo adasa neza bibatera ipfunwe ryo kuba mu bandi kuko batinya guseka, ariko ushobora gukoresha uburyo bwavuzwe haruguru n’ubundi busanzwe bukoreshwa bwo gusukura amenyo kenshi gashoboka, cyangwa ukagana abaganga mu gihe ubona bikomeye.

Uburyo buvuzwe haruguru ni karemano kuko budasaba imiti ihambaye yo mu nganda n’ibindi.

Amenyo yabaye umuhondo ashobora kongera kuba umweru.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  You Tube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Theoneste Niyikiza

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::