Uburyo bwiza bwo gutegura inyigisho z’abana mu rusengero

0
321
  1. Soma wongere usome Bibiliya

Gusoma Bibiliya mu gihe ushaka gutegura inyigisho z’abana bizagufasha gucengerwa neza n’amagambo ari muri Bibiliya, bityo no kwigisa abana ntibizakugora kuko uzaba wafashe umwanya uhagije wo gutegura inyigisho, kandi uzaba wafashe igihe gihagije cyo gusesengura ibyo uri bwigishe abana bijyanye n’ikigero cyabo kandi mu buryo babasha kumva neza ibyo ubigisha.

  1. Tegura ibibazo bibaza ku mirongo ya Bibiliya

Gutegurira abana ibibazo bibaza ku kumirongo ya Bibiliya bizafasha umwana kugira umuhate wo gusoma Bibiliya no gufata mu mutwe imirongo myinshi mu gihe gito bityo arusheho gusobanukirwa ndetse no kuzirikana ibyo yasomye.

  1. Gerageza guhimba inkuru uzihuze n’imirongo ya Bibiliya

Abana ntabwo bafite ubushobozi bwo kumva neza imirongo yose ya Bibiliya kuko ni igitabo cyandikanywe ubuhanga, Ni ngombwa rero gukoresha inkuru ndende cyangwa ngufi ukazihuza n’imirongo yo muri Bibiliya kuko bifasha umwana gusobanukirwa binyuze muri izo nkuru.

  1. Girana ubumwe n’abandi barimu mukora akazi kamwe

Ibi bizagufasha kugira ubumenyi buhagije ukomoye kuri bagenzi bawe bityo no kwigisha bizakorohera kuko hari byinshi uzunguka kubera kunganirwa na bagenzi bawe

  1. Reba icyo inzobere kuri Bibiliya zivuga ku nyigisho ugiye kwigisha

Nibyiza gusoma icyo abahanga bavuze ku nyigisho ugezeho, ukareba icyo abanditsi b’ibitabo ndetse n’abakozi b’Imana bagiye bavuga ku ngingo ushaka kwigisha abana.

Ibi bizagufasha gusobobanukirwa no kubona amakuru ahagije  ku nyigisho ugiye gutanga kandi bizafasha abana gusobanukirwa n’ibyo ubigisha bityo bajye bahora babizirikana mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ni byiza kwita ku burere bw’abana cyane cyane ububaganisha mu nzira ya gikirisito kuko ubukirisito ni yo nkingi yo kubaho neza ku isi.

Kwigisha abana inyigisho zabo bisaba ubushishozi

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::