Uburyo wakoresha ngo usome Bibiliya neza unayisobanukirwe

0
2185

Bibiliya ni igitabo  kirimo amagambo akomoka ku Mana nkuko abantu bayemera bavuga, gusa iki gitabo kubera ubuhanga bwinshi bukirimo  abantu batari bacye  muri iyi si bagererageza kugisoma  ariko kugisobanukirwa bikaba ikibazo .

Hari bamwe bayifata nko gusoma ikinyamakuru , hari n’abandi ngo badasobanukirwa ibyo basoma nubwo byaba biri mu rurimi bumva neza.

Urubuga jw.org  ruduha urutonde rw’ibintu bitanu wakwitaho kugirango usobanukirwe Bibiliya mu gihe uri kuyisoma.

1. Gira ukwitwararika

Banza wemere Bibiliya nk’ijambo ry’Imana . Icishe bugufi, kuko Imana itishimira abishyira  hejuru ( 1Abatesaloniki 2:13;Yakobo 4:6) .Ivanemo kwizera guke, kandi Imana ishaka  ko ukoresha imbaraga z’ ibitekerezo byawe .

2. Senga usaba ubwenge

Nkuko mu gitabo cy’Imigani 3:5  havuga , nujya gusoma Bibiliya we kwishingikiriza ku buhanga bwawe usanganywe , ahubwo saba Imana iguhe ubwenge bwo gusobanukirwa n’amgambo yayo ari muri Bibiliya.

3. Gira intego

Uzunguka cyane  mu gihe uzajya wiga Bibiliya ubudacogora, mu gihe kandi ufite intego yo gusobanukirwa Bibiliya bizaguha imbaraga zo gukurikirana amasomo ya Bibiliya.

4. Iga Bibiliya ugendeye ku mutwe w’icyigisho

Iyo usesengura Bibiliya ukurikije umutwe w’icyigisho biba uburyo bwiza bwo kwiga  icyo ibyanditwe byigisha.

Tangirira ku isomo ribanza nurirangiza ukurikizeho irindi ,ibyo bizatuma ushobora kugereranya icyanditswe  hamwe n’ikindi cyanditswe usange akenshi ibyo bice bisobanurana, bitume usobanukirwa n’ibice bimwe byo muri bibiliya ukeka ko bikomeye kubisobanukirwa.

5. Emera ubufasha buturutse ku bandi

Bibiliya idushishikariza  kwemera ubufasha bw’abandi basobanukiwe Bibiliya nkuko Philipo yasobanuriye ibyanditwe umunyetiyopiya w’inkone wabisomaga  ariko atabyumva ( Ibyakozwe n’Intumwa 8:30 – 31) .

Bibiliya koko irimo ibyanditswe byera ariko ikaba ubwayo igizwe n’ibitabo byinshi  aho Abapoloso  bakoresha Bibiliya igizwe n’ibitabo 66 naho Abagatulika bakagira Bibiliya yitwa intagatifu igizwe n’ibitabo  birenze 66.

Ibi bitabo byose kubisoma biroroshe  ariko kubisobanukirwa bigomba ubuhanga. Ibyavuzwe haruguru byakubera urufunguzo rwo gusobanukirwa Bibiliya.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::