Thursday , 29 June 2017

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusenga kiyisilamu ( gusari ) bivura uburibwe bw’umugongo.

Ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Binghamton University mu mujyi wa New York bwerekanye uburyo bukorwa n’Abayisilamu basenga bwitwa ‘ Salat ’ buvura uburibwe bw’umugongo bukanagorora ingingo.

Impuguke zamaze igihe ziga ku Bahinde , Abarabu n’Abanyamerika basenga muri ubwo buryo basanga iyo bubika umutwe hari agace k’umugongo gakunze kubabara gahita kagororoka.

Dr. Mohammad Khasawner uri mu bakoze ubwo bushakashatsi yavuze ko gusari bimeze nko gukora imyitozo ngororamubiri isanzwe nka yoga.

Ati “ Isengesho rishobora kugabanya umuhangayiko, ariko nanone ubushakashatsi bwerekanye ko kuriya gusenga byakoreshwa kwa muganga mu kuvura imikorere mibi y’imitsi ijya mu bwonko .”

Nubwo ariko gusari bishobora kugorora ingingo, ababikoze nabi ngo bibongerera ububabare.  Daily Mail ivuga ko abakoze ubu bushakashatsi bari kwiga ku buryo iyi misengera ikora ku mubiri w’abantu babana n’ubumuga, ababyibushye cyane n’abagore batwite.

Abayisilamu babarirwa muri Miliyari 1.6 ku Isi, buri munsi basenga inshuro eshanu bapfukama bakubika umutwe berekeza i Maka nka kimwe mu bintu bitanu bategetswe gukorwa n’igitabo cyabo gitagatifu aricyo Korowani.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Rurangwa  Aimable

2,343 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress