Ubushakashatsi bwagaragaje ko kwicara igihe kirekire bingana no kunywa itabi

0
173

Ubuzima bw’iyi minsi y’iterambere butuma abantu bamara igihe kirekire bicaye bagatembera gake. Bitewe nuko abantu basigaye bakora akazi bakoresheje mudasobwa, akenshi bibasaba kwicara igihe kinini ku buryo nta kugira aho bajya.

Ivuriro Mayo Clinic ryakoze ubushakashatsi ku ngaruka ziterwa no kumara igihe kinini umuntu yicaye, kuko akenshi mu kinyejana cya 21 usanga ikoranabuhanga rituma abantu bakora bicaye aho bari.Ni ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 800, 000 bakunze kumara igihe kinini bicaye, mu gihe kigera ku myaka 15.

Benshi bamara igihe kinini bicaye bitewe n’akazi bakora.

Ibyavuye mu bushakashatsi bigaragaza ko abantu bicara imbere ya mudasobwa mu gihe kirenze amasaha 4 buri munsi, bashobora gupfa bitewe n’impamvu iyo ariyo yose ku kigereranya cya 50% no kugira ibyago byo kwicwa n’umutima no kubabara mu gatuza ku kigereranyo cya 125%.

Dr. James Levine ukuriye ivuriro Mayo Clinic ryakoze ubu bushakashatsi, avuga ko kwicara ari ubundi bwoko bwo kunywa itabi kuko ingaruka zabyo byombi zingana, akanatanga inama ko abantu bakwiye kugabanya igihe bamara bicaye bagatembera.

Yagize ati: “Kumara igihe kinini wicaye ni ubundi buryo bushya bwo kunywa itabi.Igisubizo ni uko abantu bakwiye kugabanya igihe banara bicaye bakagendagenda.”

Dr. Levine aburira abantu ko ubuzima bwo kumara igihe kinini bicaye butera ibibazo birenze umubyibuho ukabije kuko hiyongeraho uburwayi bwa Kanseri n’umutima bisa n’iby’umunywi w’itabi.

Dr. James Levine ukuriye ivuriro Mayo Clinic ryakoze ubu bushakashatsi.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter na  YouTube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Theoneste Niyikiza

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::