Wednesday , 26 July 2017

Ubushakashatsi bwagaragaje ko umuntu utarya neza adashobora kunesha ibigeragezo

Mu by’ubuzima hari imvugo ivuga ko umuntu asa n’ibyo arya, ariko mu bushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Ohio bwo bwemeje ko umuntu ameze nk’uko arya mu migirire.

Ubu bushakashatsi bwahishuye ko abantu bahitamo kurya ibibonetse byose bituzuye intungamubiri zagenwe, batabasha kwifata igihe haje ibigeragezo.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu batandukanye ngo harebwe imirire yabo n’uko babasha guhanagana n’ibibagerageza.Ku barya indyo yuzuye, byagaragaye ko bashobora kunesha ibigeragezo kurusha abarya ibibonetse byose.

Paul Stillman umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, yagize ati: “Uko ibiganza byacu bikora byerekana niba dushobora kwifata (self-control) mu bigeragezo runaka. Abadashobora kwifata (self-control) mu gihe bageragejwe, ikigeragezo kibatera gukoresha ikiganza cyabo bakora igikorwa runaka kubera kutarya indyo yuzuye.”

Abanyeshuri 81 bakoreweho ubu bushakashatsi bagiye bafata ibyemezo birenga 100 bitewe n’ubwoko bw’ibiryo barya.

Bamwe mu banyeshuri bahitamo kurira mu maresitora aciriritse, byagaragaye ko batagira rutangira igihe bahuye n’ikibagerageza.

Muri make, iyo ushoboye gucunga neza imirire yawe, ugafata indyo yuzuye, bigufasha no kunesha ibigeragezo uhura na byo muri rusange kuko uba ushobora gucunga neza (control) imirire.

Kurya uko wiboneye bituma utanesha ibigeragezo n’ibishuko by’ubuzima.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter na  YouTube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Theoneste Niyikiza

747 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress