Thursday , 29 June 2017

Ubushakashatsi bwerekanye ko abantu bafite ubwoko bw’amaraso ya O badashobora kwandura umutima ugereranyije na A , B,…

Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere z’abaganga bugaragaza ko ubwoko bw’amaraso ( Blood Group ) yawe bushobora kuzana ibyago byo kwandura indwara y’umutima. Abantu bafite amaraso yo mu bwoko A , B na AB bashobora kugira ibyago byo gufatwa n’indwara y’umutima ku kigereranyo cyo hejuru ugereranyije n’abafite O.

Tessa Kole wayoboye ubu bushakashatsi kwakorewe muri Kaminuza ya Medical Centre Groningen University yo mu gihugu y’Ubuholandi avuga ko mu byavuye mu bushakashatsi bakoze, harimo ko abaganga bakwiye kwita  cyane ku bwoko bw’amaraso y’umuntu , igihe bamusuzuma indwara y’umutima.

Aba bashakashatsi baherutse gutangaza iby’ubu bushakashatsi muri uyu mwaka wa 2017, mu nama ngarukamwaka y’Abanyaburayi bashakashaka ku ndwara y’umutima yabereye i Paris mu Bufaransa.

Ikigo gishinzwe kurwanya indwara ( The Centers for Disease Control and Prevention ) ,kigaragaza ko abagera ku 735,000 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bafatwa n’umutima buri mwaka.

Mu bindi bishobora gutera ibyago byo kurwara umutima harimo ; Kutabona indyo yuzuye , kudakora siporo no kunywa itabi.

Nubwo bishobora nanone guterwa n’imyaka umuntu agezemo , igitsina , amateka y’umuryango ku bijyanye n’umutima , ubu bushakashatsi buvuga ko n’ubwoko bw’amaraso ( Bloo type ) bwakongerwa ku rutonde rw’impamvu zitera umutima.

Mu gusobanura ibyavuye mu bushakashatsi bwakorewe ku basaga miliyoni 1.3 , Koleyagize ati: “ Twabonye ko kutagira ubwoko bw’amaraso O , bishobora kuzana ibyago byo kwandura umutima ku kigereranyo cya 9%”.

Amaraso y’ubwoko bwa O, afite ku bwinshi protein yitwa von Willebrand  yakunze kugaragazwa mu byongera ibyago byo kurwara umutima. Naho abafite A , bagira cholesterol ku rwego rwo hejuru itera umutima.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  YouTube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Theoneste Niyikiza

4,473 total views, 2 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress