Ubutumwa abahanzi bazaririmba mu gitaramo cya Israel Mbonyi bageneye abakunda indirimbo zihimbaza Imana

0
775

Israel Mbonyi wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘ Number one, Ku gasambi , Ku musaraba ,  Hari ubuzima , Ku marembo y’Ijuru … ‘  yateguye igitaramo cyo kumurika Album nshya yise [ Intashyo ].

Iki gitaramo kizaba ku cyumweru taliki ya 10 Ukuboza 2017 muri Camp Kigali , guhera ki isaha ya saa kumi z’umugoroba.

Muri iki gitaramo hazaririmba abahanzi batandukanye nka Dudu T. Niyukuri wavuye i Burundi , Patient Bizimana na  Uwimana Aime.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 7 Ukuboza , Ikinyamakuru Ibyishimo.com cyaganiriye na buri muhanzi uzaririmba muri iki gitaramo cyatangiye guhagarika imitima y’abantu batari bacye , avuga uko yiteguye n’ubutumwa agenera abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda no mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba no hagati.

♦ Mbonyi Israel aganira n’umunyamakuru wa Ibyishimo.com yatangaje ko imyiteguro bayigeze k’umusozo.

Ati :” meze neza ndashima Imana , kwitegura byararangiye twamaze kwitoza , ubu icyo turimo gukora ni gusenga kugirango Imana izabane natwe , no kugumya gushishikariza abantu kuzaza kubana natwe .”

♦ Dudu T. Niyukuri ukomoka i Burundi , yageze mu Rwanda akubutse mu gihugu cya Kenya ku gitondo cyo ku wa Kabiri w’iki cyumweru.

Mu magambo ye kuri micro y’umunyamakuru wa Ibyishimo.com yagize ati :” igitaramo nkiteguye neza , ubu namaze kugera mu Rwanda […]. Ndimo gukora imyitozo , uyu munsi ni mugoroba ndahura n’abatekinisiye bashyire indirimbo mu byuma, urebye ntagisigaye ; turimo gusenga Imana ngo izabane natwe, ku giti cyanye nditeguye neza ntakibazo.”

♦ Patient Bizimana umaze igihe gito k’ubutaka bw’u Rwanda nyuma y’amezi arenga abiri akorera ibitaramo ku mugabane w’Iburayi , yashimangiye ko igitaramo cya Israel Mbonyi akiteguye neza .

Ati” imyiteguro imeze neza , abakunzi banjye icyo nababwira ni uko tuva mu bwiza tujya mu bundi . Ku cyumweru hazaba igiterane cy’umwihariko, kandi mu mutima wanjye hazaba harimo Umwuka w’Imana , mbijeje ko kizaba ari igihe cyo kubohoka kandi Umwuka wera azakorera mu bihangano by’umwuka.”

Nubwo mu gihe twateguraga iyi nkuru tutabashije kubona Umuramyi Aime Uwimana , amakuru twahawe na Israel Mbonyi nka nyiri gitaramo yemeza ko Aime aho ari ameze neza kandi imyitozo yose bayikoranye.

Tubabwire ko mu ndirimbo ziri kuri Album nshya ya Israel Mbonyi harimo n’iyo yakoranye na Aime Uwimana.

 

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::