Friday , 22 September 2017

Ubutumwa bwihariye Theo Bosebabireba yatanze mu bihe by’Amatora ya Perezida

Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana Umwiringiyimana Theogene uzwi nka Theo Bosebabireba yabwiye abakunzi umukandida bagomba gutora, icyo yise “ kuzamutorera neza ”.

Theo Bose babireba yavuze ko muri iki gihe cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu, afite ubutumwa bushya buri ku mutima we afitiye abakunzi be ari bwo bwo kuzamutorera neza batora Paul Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi.

Yagize ati “ Bazatore neza batore uw’ingirakamaro, wagirira igihugu akamaro, na cyane cyane yuko nkurikije abakandida bariho uwo njye natora, njewe ku giti cyanjye nta marangamutima arimo nshyigikiye umukandida wa FPR Inkotannyi ariwe Paul Kagame, abantu bamfana, bankunda nabo bazamutore ni we ufite ibikorwa bigaragara yagejeje ku banyarwanda … bazantorere neza ”.

Theo Bosebabireba ntiyemeza neza niba ubu butumwa hari aho buhuriye n’indirimbo “Umunyabwenge” yasohoye muri 2016 arata ibikorwa byiza bya Perezida Kagame ariko avuga ko n’ubundi nta nta wundi yasaba abantu gutora atari we.

Ubwo yasohoraga iyi ndirimo yabwiye umunyamakuru wa Ibyishimo.com ko aramutse agize amahirwe agahura na Perezida Kagame ko kumubwira ko ari umuyobozi mwiza byonyine yakumva aruhutse.

Yagize ati ” Duhuye ikintu namubwira ni kimwe ,namubwira ko ari umuyobozi mwiza kandi uhiga agahigura . Ibyo byaba bihagije kugirango numve nduhutse”.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter na  YouTube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Donat Niyitanga

951 total views, 2 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress