Udukorwa duto tutanagoye abagabo basuzugura tukabateranya n’abagore babo

0
1418

Abagabo si bo bagira ibyo bakunda ku bagore gusa n’abagore hari ibyo bakunda ku bagabo babo, hari imico imwe n’imwe abagabo badakunda kugira kandi batazi ko ari yo yaba myiza ndetse ikaba yatuma abagore babo babakunda.

Dore bimwe mu byo wakora rero umugore wawe akarushaho kugukunda.

1. Abagore bakunda umugabo ubabwira neza (ubabwira imitoma)

Iyo umugabo abwiye umugore nabi ahita yibwira ko umugabo abikoreye impamvu. kuko abagore ni abantu basesengura cyane kandi amarangamutima yabo aba hafi cyane, iyo umugabo amubwiye nabi rero yibaza ko hari abandi abwira neza, kuko niba atamubwiye neza ari we bashakanye yumva hari undi muntu runaka ashimisha mu mwanya we kandi biramubabaza cyane.

Ujye ufata umwanya rero umubwire utugambo tumuryohera kumva, umubwire ko nta wundi bahwanye ku isi, ko ari we wenyine ukunyura, n’ibindi byatuma akomeza kubona ko ari uw’agaciro imbere yawe.

2. Abagore bakunda umugabo ubabwiza ukuri.

Abagabo benshi bakunda guhisha abagore babo, bakumva ko nta mpamvu yo kubwira umugore buri kintu cyose ndetse hari nubwo umugabo aba yumva adashaka ko umugore we amenya aho yagiye, ariko abagore bakunda umugabo ubabwiza ukuri mu bintu byose kuko bituma abona ko umufata nk’umunyamabanga wawe wa mbere.

3. Uzirinde gusezeranya umugore wawe icyo utazamuha

Abagore cyangwa abakobwa ntibakunda umugabo/umusore ubasezeranira ikintu bagategereza bagaheba, iyo bibaye agufata nkaho uri umunyabinyoma kuko iyo umugabo amubwiye cyangwa akamwizeza ikintu runaka, umugore we arabizirikana, ahubwo agasigara areba niba koko ibyo wamubwiye uzabikora, menya ko abagore bakunda impano cyane cyane izo bahawe n’abo bakunda, rero numusezeranya kumuha ikintu ujye ukora ibishoboka byose ukimuhe.

4. Abagore bakunda umugabo utabavunisha

Igihe cyose umugabo abwira umugore we ko imirimo y’urugo ari iye cyangwa ngo gahunda zimwe na zimwe zireba umugore gusa ntabwo ari byiza kuko bibangamira umugore cyane.

Aha twavuga nk’aho umugabo ahora abwira umugore ko abana ari abe, igihe umugore atari mu rugo kandi umugabo ahari akaba atabwira umukozi ngo akorere abana isuku, ahubwo umugore yataha akamubwira ngo reba uko abana bawe basa, mbese agasa n’aho amweretse ko yananiwe inshingano. Niba rero uri umugabo ukaba wajyaga ubikora wumva ko uri mu kuri, gerageza ubigabanye kuko abagore babyanga urunuka.

Abagore kandi ntibakunda abagabo bababaza impamvu batinze guhisha, niba ugeze mu rugo ugasanga umugore wawe atarahisha ni byiza ko wamubwira ko ushonje ariko ukoresheje imvugo ikiwiriye kandi isa n’iyoroheje, waba ushoboye kumufasha ukabikora waba utabishoboye ukamwegera ukaba umuganiriza, ibi bizatuma abona ko umwitayeho kandi utamuvunisha.

5. Abagore bakunda umugabo ubaha impano zitunguranye (Surprise)

Abagabo akenshi ibintu by’impano ntabwo bakunda kubyitaho kandi burya abagore barabikunda kandi cyane kuko ibi byerekana ko umugabo amwitayeho, ndetse akagirira umugabo icyizere gihambaye, kuko aba abona ko umugabo aho ari hose amutekereza.

Iyo Atari yiteguye kubona impano agatungurwa no kuyihabwa ibyishimo biramurenga kurta uko wategereza kuzamuha impano mu birori nubundi yari asanzwe yiteze guhererwamo impano.

6. Abagore bakunda umugabo ubitaho (ubatetesha)

Bakunda umugabo ubitaho igihe cyose bari kumwe. Ibi ni ibintu bishimisha abagore cyane kuko iyo umugabo yeretse umugore ko amukeneye cyangwa ko ashaka kuba hamwe nawe, bituma umugore nawe akora ibishoboka byose ngo ahore anyura umukunzi we kandi nawe aba atewe ishema no kuba amufite.

Abagabo rero ni ngombwa ko bita ku bagore babo bakibanda cyane ku bikorwa byashimisha bakunzi babo ibi bizatuma urugo rwabo rukomera kandi ruhore rurimo amahoro n’ibyishimo.

7. Abagore bakunda gushimwa

Abagore aho bava bakagera bakunda umuntu ubashimira ibyo bakoze, iteka ryose umugore iyo yumva ko yakoze ibishoboka byose ngo akore neza, umugabo yaza ntabimushimire, yumva yakoreye ubusa. Niyo wamwereka ko ubyishimiye ni ngombwa ko umushimira uti wakoze mukunzi, uti watetse neza, waguze agakanzu keza, uyu munsi mu rugo harasa neza,…

8. Abagore bakunda umugabo ubatega amatwi

Bitewe nuko bikundira ibiganiro cyane, baba bakeneye ko abagabo babo babatega amatwi, akenshi iyo umugabo n’umugore bamaze umwanya cyangwa iminsi runaka batari kumwe, umugore aba yumva ashaka kumubwira amakuru y’ibyabaye byose umugabo adahari kandi aba yumva ari ngombwa mu gihe abagabo benshi bakunze kudaha agaciro uyu mwanya.

Rero iyo umugabo amweretse ko atitaye ku byo umugore amubwira, umugore ahita ababara akumva ko umugabo atakimwitayeho, cyangwa ko yaba afite abandi bagore ajya yitaho akaba umwanya uruta uwo amuha kandi ari umugore we.

Abashanye akanshi bakunze gushwanira utuntu abagabo badaha nyamara abagore badukunda kubi

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::