UGANDA : Pasiteri Bugingo yatangaje ko agiye gutwika izindi Bibiliya

1
1981

Pasiteri Bugingo warukurikirwanweho icyaha cyo gutwika Bibiliya yavuze ko agiye gutwika izindi Bibiliya atatangaje umubare . Aya magambo yayavuze ubwo urukiko rwamuhinduraga umwere mu cyumweru gishize, rugategeka ko asubira iwe mu rugo.

Pasiteri Aloysius Bugingo uyobora Itorero House of Prayer Ministries International muri Uganda yari yarezwe na bamwe mu bakirisitu be yatwikiye Bibiliya ku mugaragaro.

Nyuma yo kumva impande zombi no kwifashisha abanyamategeko , urukiko rwemeje ko Pasiteri Aloysius Bugingo nta cyaha kimuhama , kandi nta muntu numwe yahutaje nkana , bityo akwiye kurekurwa agataha iwe.

Akigera hanze , Pasiteri Aloysius Bugingo yabwiye itangazamakuru ko agiye gutwika Bibiliya yose azajya asanga irimo amagambo adakwiye gukoreshwa . Mu butumwa yageneye umuvugabutumwa witwa Kiganda , Pasiteri Aloysius Bugingo yamubwiye ko agomba kwitegura itwikwa rya Bibiliya zose zirimo amagambo adahuye n’ayanditse muri Bibiliya za cyera.

Ati : “ Ngiye gutwika bibiliya ziruta izo natwitse mbere, izo nzajya mbonamo umurongo udasobanutse ni mu muriro nta handi. Bariya banjyanye mu nkiko ndabatsinda, no mu ijuru nzatsinda. Natsinze Kiganda ndetse na Serwanda ndetse no mu ijuru nzabatsinda.”

Uyu mupasiteri yatwitse Bibiliya za ‘King James Version (KJV) n’iza ‘Good News’ yambuye abayoboke b’idini ye ku munsi wa Pasika avuga ko zanditsemo amagambo ‘Holy Ghost’ aho kuba ‘Holy Spirit’ byose bisobanura Roho Mutagatifu / Umwuka Wera ukurikije urubuga Wikipedia.

Wameli Anthony Yeboah wunganira mu mategeko Aloysius Kiiza Matovu na Evangelist Semugooma Francisco bareze uyu mupasiteri, yavuze ko Pasiteri  Bugingo yishe nkana Itegeko Nshinga ahungabanya uburenganzira bwo gusenga ndetse no gutwika ibikoresho byifashishwa mu gihe cyo gusenga birimo Bibiliya, Korowani n’ibindi byifashishwa mu gihe abantu baba barimo basenga.

 

Pasiteri Bugingo yatangaje ko agiye gutwika izindi Bibiliya
Muri Mata uyu mwaka nibwo yatwitse izi Bibiliya

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Igitekerezo kimwe

  1. good enough ko nanjye iyi bibiliya nyifite hari ibiburamo cg ugasanga hari imirongo ya bibiliya iburamo,isengesho rya data wa twese uri mu ijuru ntiryuzuye!!!!!sinsengera mu itorero ayobora ariko afite ishingiro

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::