Uganda: Umusilamukazi aricuza kuba yararogeye umugore w’umukirisitukazi mu mpano ya Noheli

0
1666

Umusiramukazi yemeye kandi asabira imbabazi mu ruhame kuba yararoze umubyeyi w’umukirisitukazi yabigambiriye amurogeye mu mpano y’ibyo kurya yamuzaniye kuri Noheli.

Kuri Noheli y’umwaka ushize Nafamba Bongo Madina, umubyeyi w’umukirirsitukazi, we n’abana be batanu bakiriye impano igizwe n’isukari, umunyu, amasabune, ibibiriti, ubunyobwa n’amavuta yo guteka mu gitondo cyo kuri babihawe na Taaka Hajira, umugore w’umusilamukazi afatanyije n’abandi baturanyi batuye mu mudugudu wa Gayaza , mu karere ka Budaka mu gihugu cya Uganda.

Madina yakoresheje ya amavuta ayatekesha ibiryo, ariko ahitamo kubanza kuryaho mbere y’uko abigaburira abandi bo murugo.

Muramu we yatangaje ko akimara kurya kuri ibyo biryop yahise afatwa n’uburwayio butunguranye. Ati:“Ubwo yatangiraga gutaka ari na ko akomeza kuruka, Nahise mpamagara imodoka (taxi) duhita tumujyana ku kigo nderabuzima cya Kabuna, ari na ho byagaragariye ko yarozwe,”

Madina yatashye nyuma yo kumara ijoro ryose ku kigo nderabuzima, bimaze kugaragara ko yahumanijwe n’amavuta yatekesheje ibyo kurya yarimo uburozi.

Umuyobozi w’umudugudu wa Gayaza, John Guloba yahase ibibazo Hajira amubaza ukuntu umusilamukazi ashobora gukora ibintu nk’ibyo, undi na we nta kuzuyaza yahise asaba imbabazi.

Hajira arashinjwa kugerageza kwica, nyuma yo kwiyemerera ko yaroze, akaba anasaba imbabazi. Uyu mugore avuga ko icyabimuteye ari ukubangamirwa n’urusaka rw’amasengesho ya buri cyumweru we n’abandi baturanyi b’abasilamu, uyu musilamukazi uvuga ko arembejwe n’urusaku rw’abasenga urugo rwe rutuye mu ntambwe 300 uvuye ku rusengero.

Madina yapfushije umugabo we imyaka ibiri ishize, nyuma y’uko bavuye mu idini ya isilamu bakajya mu ya gikirisitu, abana babo uko bose bari munsi y’imyaka 15 ntibahwema gutotezwa n’aba baturanyi baba isilamu babita abagambanyi.

Nubwo abakirisitu ari bo benshi muri Uganda, bageragejwe kugabwaho ibitero bitandukanye, mu bice by’iburasirazuba bw’igihugu.

Uwahoze ari umwalimu mu ba isilamu agahindura akajya mu bakirirsitu mu minsi ishize yasanzwe yakubiswe ndetse bamusanga aryamye mu maraso ahagana mu Kuboza umwaka ushize.

Mulangira Ibrahim ufite imyaka 27 y’amavuko, na we ngo aherutse gufatwa n’abantu bamutera ubwoba baramuniga bamusaba guhinduka akaba umusilamu.

Muri mutarama 2017, itsinda ry’abasilamu ryafashe ku ngufu abagore 15 b’abakirisitu banakubita bikomeye abakirisitu benshi bajyaga ku rusengero, ibi kandi byanabaye mu burasirazuba bwa Uganda.

Mu mwaka ushize bitangazwa ko amatsinda y’abasilamu atandukanye bateye abakirisitu 500 barimo basenga, barabakubita, babafungira mu rusengero, bakubita abagabo banafata abagore benshi ku ngufu Nkuko Morning Star News dukesha iyi nkuru yakomeje ibitangaza.

Nafamba Bongo Madina wari ugiye kuroganwa n’abana be Imana igakinga ukuboko

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::