Uko Mbarushimana yakundanye n’umukobwa baririmbanaga akamuroga kwituma inzembe (VIDEWO)

0
4788

Mbarushimana Didace aratanga ubuhamya bw’ukuntu yakundanye n’umukobwa baririmbanaga akamuroga akamara igihe atajya kwituma cyangwa kunyara nyuma y’igihe akaza kwituma inzembe no kunyara amaraso.

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu gice cya kabiri cy’ubuhamya bwa Mbarushimana Didace wavutse afite ubumuga bwo kutavuga akaza gukorerwa igitanga n’Imana ikamukiza ubwo bumuga afite imyaka 13 y’amavuko (Kanda HANO usome inkuru y’uko yakize ubwo bumuga.)

Uyu mugabo ukomoka mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, asengera mu itorero rya Gibion Christian Church riherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali. Nyuma yo kuduha ubuhamya bw’uburyo yakize ubumuga bwo kutavuga, yakomereje ku buzima bwa gikirisitu yanyuzemo.

Yatubwiye ko nyuma yo gukizwa no kubatizwa yagiye muri Korali atangira kuririmba nubwo yaririmbaga adidimanga, muri iyo korali ni ho yaje kumenyanira n’umukobwa barakundana.

Atubwira iby’urwo rukundo yagize ati: “Nagiye muri Korali maze kuba umusore, no kudidimanga byaragabanyutse, … nashakaga umukobwa twakundana kugirango ajye antera imbaraga zo kuririmba, naje kumenyana n’umukobwa umwe, turakundana.”

Nyuma yo gukundana n’uyu mukobwa, Mbarushimana yaje guhura n’ikigeragezo uwo mukobwa aramuroga amara iminsi atajya mu bwiherero (ntiyabashaga kwituma cyangwa kunyara) maze nyuma y’iminsi myinshi agiye kwituma haza inzembe.

Ibi yabitubwiye muri aya magambo: “Umunsi umwe twakoze amateraniro ari ku cyumweru maze tuyasoje, njya kumusura nk’umuntu turirimnana ariko nanone nk’umusheri wanjye nari natangiye gukunda, ngeze mu rugo iwabo aranyakira, nanjye numva ndi kwa sheri ndicara, nshira impumu aranyakira ndarya, ndanywa, rero muri kwa kurya, uhereye uwo munsi ku cyumweru, ntabwo nigeze nongera kujya mu bwiherero kandi nkumva ndashonje, uko mbana bikomera nkongera igihe cyo gusenga.”

“…Numvaga mfite ikigeragezo kinkomereye, nararyaga ariko sinjye kuri toilette (mu bwiherero) byarinze bigera ku cyumweru kindi (iminsi irindwi) ntarabasha kwituma cyngwa kunyara. Wa mukobwa twarahuye mbona aje kunsuhuza maze numva mfite umunabi, nkumva mfite umujinya mbese numva hari ukuntu byagenda ariko ndifata ndikomeza.”

Kuwa mbere mugitondo ngo yasabye Imana kumukorera igitangaza agakira, gusa ngo ntabwo yahise abona igisubizo. Kuwa kabiri ngo nibwo yabwiye Pasiteri ibyamubayeho amusaba ngo amusengere mu masengesho ya mugitondo (nibature).

Nibature yararangiye abajya ku kazi baragenda Mbarushimana asigarana na Pasiteri n’undi munyamasengesho, biyemeza kumusengera kugeza akize.

Yabidusobanuriye agira ati: “Barambwiye ngo uhereye nonaha tugiye gusenga, twarasengenze numva muri njyewe hari umuriro watse, babona mbize icyunzwe maze numva nsatse kujya mu bwiherero, ndababwira nti mundeke mbanze njye mu bwiherero, barambwira bati bikorere ahongaho, haba ari ibigufi cyangwa ibirebire bikorere ahangaha kuko twese turi abantu bakuze kandi turi gusenga.”

“….Nakuyemo imyenda nyine ndabikora, mbikoze haza ikintu bita inzembe, inzembe nyanzembe, nituma inzembe gusa gusa gusa, hanyuma ngiye kwihagarika nihagarika amaraso, ahantu hose numva haje ibikomere ariko barambwira ngo Imana isumba byose iragukijije. Nyuma y’izo nzembe no kwihagarika amaraso twaravuze ngo Imana ishimwe kuko ibashije kunkiza, banzaniye amata ndanywa, baransana nongera nsubira mu murongo, Imana iba ikoze igitangaza iba inkuye mu maso y’umukobwa twakundanaga ariko adashaka ko mbaho.”

Nyuma yo kubona ko uwo baririmbanaga ari we wamuroze, Mbarushimana ngo yatangiye gusubira inyuma mu murimo w’Imana kuko ntarukundo yasanganye abo basenganaga.

Yatubwiye uburyo yagiye gushaka amafaranga mu Ntara y’iburasirazuba maze aho abonye akazi bakamufata nabi bigatuma atangira kujya yiba ibyo kurya kubera inzara.

Ati: “Nagezeyo ubuzima buranshanga cyane, hari igihe uba ahantu ukarerwa nk’uri kwa mukaso, ndibuka ko aho hantu nabaga bajyaga kujya kumeza bakansohora bakambwira ngo nijye kwahirira amatungo. Ahongaho nariyeranjaga nkiba, haba ibibisi nkabyiba, haba ibihiye nkabyiba, nkashyira mu makote.”

Ubu buzima yabubayemo ageze aho atangira kujya ajya gusabiriza, ariko ageze aho arakura aba umusore atangira gupagasa akajya akorera amafaranga 400 ku mubyizi.

Yaje kujya mu mujyi wa Kigali maze asanga itorero yabatirijwemo ari ho rifite icyicaro maze yiyemeza kongera gusubira mu murimo w’Imana ari na ko akomeza gupagasa ndetse ngo yaje kongera gukundana n’undi mukobwa.

Mu rukundo rwa kabiri na ho habaye byinshi bitangaje tuzababwira mu yindi nkuru.

 

REBA VIDEWO Y’UBUHAMYA BWA MBARUSHIMANA HANO HASI

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::