Uko wakemura ikibazo cy’iseseme, kuruka, isereri no gucika intege mu gihe utwite

0
515

Abagore batwite akenshi bakunze kugira impinduka mu mubiri biturutse ku kuba imisemburo yo mu mubiri wabo iba yahinduye imikorere.

Zimwe muri izo mpinduka harimo kugira iseseme no kuruka, gucibwamo, guciragura, kunanirwa, gusinzira bya hato na hato, gutera cyane k’umutima n’ibindi.

Impinduka ku mikorere y’umubiri w’umugore utwite zigenda zibaho bitewe n’igihe inda imaze. Kugira iseseme no kuruka bitangira mu kwezi kwa mbere, bikagenda bigabanyuka mu mpera z’ukwezi kwa gatatu, rimwe na rimwe bikongera kugaruka umugore ari hafi kubyara.

Bumwe mu buryo bwo kurwanya iseseme no kuruka, ni ugutegura ifunguro rito ku mugoroba mbere yo kuryama, hanyuma ukaza kurifata mu gitondo utarava mu buriri.

Iyo umugore utwite amaze gufata iryo funguro akagerageza kubyuka yitonze, ku manywa ashobora kurya inshuro nyinshi kuko iseseme iragabanyuka bityo hagati y’amafunguro makuru umuntu afata ku munsi, ashyiramo andi yoroheje yirinda ko mu nda habamo ubusa.

Kumererwa nabi no guta umutwe biterwa no kumara umwanya munini ahagaze cyangwa bigaterwa nuko isukari iba yagabanyutse mu mubiri, umugore utwite abirwanya yirinda guhagarara umwanya munini no guhagarara ahari ikivunge cy’abantu, akirinda urugendo rurerure n’ibimunaniza kandi agafata amafunguro arimo ibinyasukari.

Kunywa cyane amazi n’umutobe w’imbuto ubyutse na mbere yo kuryama bituma umwanda ugomba gusohoka woroha, ugasohoka neza na byo bigatuma mu nda hamererwa neza.

Imyitozo ngororangingo yoroheje nayo irafasha kuko iyo myitozo ikangura amara agakora neza bigatuma umugore utwite ametrerwa neza.

Bamwe mu bagore batwite bakunze kugira ikibazo cyo kwihagarika buri kanya. Hari uwagabanya kunywa akeka ko ari uburyo bwo kubivura, ariko nyamara ibyo nta gisubizo yabibonera. Ahubwo icyo akora ni ukurushaho kunywa cyane kugira ngo bitumen urwungano rw’inkari rukora neza, bityo bigatuma atagia ikibazo cyo kurwara impyiko.

Ibindi bibazo bijya bibaho ku mugore utwite ni uguteragura k’umutima ahanini biterwa n’icyo akoze; uturimo, urugendo, ariko nyuma bigashira. Aha bisaba kwirinda kwinaniza, akaruhuka bihagije kandi akirinda gukora ingendo ndende.

Muri ibi bibazo byose byavuzwe, igihe bibayeho ku buryo budasanzwe cyangwa bikabije, uhuye nabyo icyo asabwa ni ukujya kugisha inama muganga.

Ikindi ni uko umugore utwite aba agomba kwipimisha kenshi kugira ngo imibereho ye n’iy’uwo atwite yitabweho.

 

Umugore utwite aba agomba kwita cyane ku buzima bwe n’ubw’uwo atwite

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::