Uko wakoresha Bibiliya mu bihe bikomeye ikakubera umuti uvura kwiheba

0
1240

Kwiheba ni ikintu gikunda kuzahaza abantu, ndetse bamwe bikabaviramo impamvu zo kwiyahura cyangwa gufata indi myanzuro igayitse ku buzima bwabo, ariko abantu bake ni bo bazi ko gufata umwanya ugasoma ijambo ry’Imana bishobora kukubera umuti wo kwiheba.

Hari abantu bamenyereye gukoresha Bibiliya mu guhangana n’ikibazo cyo kwiheba ndetse hari n’imirongo itandukanye yo muri Bibiliya wasoma ukayikuramo igisubizo cy’ibibazo wari ufite.

Imana rero ifasha abantu bayo mu buryo butandukanye kandi yasezeranye ko izavuganira n’abana bayo mu byanditswe byera.

Isomo riboneka muri Zaburi 107:6,13 ryerekana ko Imana yumva abayitakira bari mu Byago kandi ikabakiza imibabaro. Iri somo riravuga riti: “Maze batakira Uwiteka bari mu byago, Akabakiza imibabaro yabo.”

Aha herekana ko Imana ihora yiteguye gukiza umuntu imibabaro yaba arimo yose, iri somo nta kabuza ko uwarisoma yatangira kumva ko adakwiye kwiheba.

Hari irindi somo riboneka mu Baroma 8:18 rivuga riti: “Mbonye yuko imibabaro y’iki gihe idakwiriye kugereranywa n’ubwiza tuzahishurirwa.” Mu gihe wihebeshejwe n’imibabaro ya hano ku isi, iri somo ryongera gutuma uhishurirwa ko imibabaro izashira ukagarukana ibyiringiro muri wowe.

Mu Bafilipi 4:13 haravuga ngo “nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.” iri jambo uwarisoma yihebye yumvaga yacitse intege ryamusubiza intege mu bugingo bigatuma yongera kugarura ibyiringiro muri we.

Muri Zaburi 34:18 ho hagaragaza uburyo Imana yumva abayitakambira. “abakiranutisi baratatse uwiteka arabumva, abakiza amakuba n’ibyago  byabo byose.”

Uwiteka ni we wenyine umuntu ashobora gutakira akumva amarira n’imibabaro ye kandi kumutakira ndetse no kumwiyambaza muri byose bimugarurira icyizere.

Abaroma 8:26:27 hatugaragariza ko hari umufasha uhora udusabira ibyiza ku Mana agahora niha iminiho idashira imbere y’Imana kugirango dukunde duhabwe ibyiza biturutse ku Mana.

Haravuga hati: “Uko ni ko mwuka adufasha mu ntege nke zacu kuko tutazi uko dukwiriiye gusenga, ariko umwuka ubwe ni we udusabira aniha iminiho itavugwa, kandi irondora imitima izi ibyo umwuka atekereza kuko umwuka asabira abera nk’uko Imana ishaka.

Iri jambo rirerekana neza uburyo nubwo twe dusaba nk’abana b’abantu, Imana yo ifite uburyo ijya ibigenza kandi buri kimwe cyose kiba ku muntu Imana ifite uburyo igikemura kandi bunogeye abayizera.

Mariko 2:17: Yesu abyumvise arababwira ati ” Abazima si bo bakeneye umuvuzi keretse abarwayi, sinazanywe no guhamagara abakiranuka, keretse abanyabyaha”.

Hari igihe umuntu acumura ndetse nyuma yo gucumura agahura n’ingaruka z’icyaha, iyo bigeze aha rero umuntu ariheba agata icyizere muri we, iri jambo rero ryamubera impamvu yo kugarura ibyishimo muri we ndetse akanagira ibyiringiro by’uko yababarirwa kubera ubuntu bw’Imana

Kwifashisha ibyanditswe byera rero ni kimwe mu nkingi zagufasha kugarura ibyishimo mu gihe waba wihebye, ndetse bikanagarura ibyiringiro muri wowe kandi mu buryo bworoshye budahenze, kandi budakomeye nkuko wajya gushaka inzobere ku buzima bwo mumutwe ukahatakariza amafaranga atari make cyangwa ukazahazwa n’icyo kibazo kuko udafite ubushobozi.

Imana ni  byose kandi idufitiye byinshi byiza mu biganza byayo, rero tuyisunge kandi nta mpamvu yo kwiheba kuko mu ijuru hari Imana ijya ibasha kutubera maso no kuduha ibyo twifuza, gukomeza imitima y’abantu , ndetse no gutanga ihumure kubataye ikizere cyo kubaho.

Koresha Bibiliya mu bihe bikomeye izakakubera umuti uvura kwiheba

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::