Ukunda kwambara impeta ,ubona abantu benshi babiharaye ? Menya urutoki wambaraho impeta n’ubusobanuro bwabyo.

0
82

Uko iterambere rirushaho kwaguka , abantu batandukanye barahanga udushya bityo imirimbo ikarushaho kugera hirya no hino ku isi . Mur’iki gihe , abantu batandukanye baba abashakanye cyangwa abatarashakana bigaragaza mu mirimo y’intoki ndetse n’amano bakoresheje impeta .

impeta

Uyu munsi turarebera hamwe imirimbo y’impeta ku ntoki , ndetse tunamenye icyo bisobanuye ku bantu bakunze kuzambara mu ntoki zitandukanye zigera kuri eshanu ( 5 ). Nubwo ntawahamya ko abazambara bose baba bazi neza ibisobanuro by’impeta bambaye , hari bamwe bambara izi mpeta bafite intego runaka ndetse n’ubutumwa baba bashaka guha rubanda nyamwinshi bari buze kubabona.

Rings-38-Bow

Hano tugiye kurebera hamwe ibisobanuro bitandukanye ku buryo ushobora kureba urutoki umuntu yambayeho impeta ukaba wasobanukirwa uwo ari we:

Ku gikumwe :

Nkuko uru rutoki ari runini kandi rukaba rukora kuri buri rtoki rwose iyo ubishatse, iyo ushyize ho impeta biba bisonura ko wigenga, utavugirwamo, kandi ko unikunda.

Urukurikira igikumwe:

Ibi bisobanura ubutware, kuko ari narwo bakoresha iyo umuntu agutunga urutoki ashaka kukubwira ko ibyo urimo gukora atari byiza kandi akabikora agaragaza ko akuyobora.

Urutoki rurerure :

Uru ni urutoki rurerure gusumba izindi zose kandi runagororotse gusumba izindi. Kurwambika impeta bisobanura ko umuntu ahamya ko afitiye sosiyete akamaro kandi ko aharanira ukwiteza imbere.

Mukubita rukoko :

Uru ni urutoki rujyaho impeta isobanura ko umuntu yarangije kugira uwo ahitamo akamwegurira ubuzima bwe bwose ngo babusangire, ikaba yambara umuntu washyingiwe cyangwa se wihaye Imana.

Agahera :

Uru ni urutoki rukunda kuba rwegereye urwo byegeranye. Kwambara impeta aha bivuga ko ufite undi ukugaragiye mu mibanire yawe n’abandi cyangwa se ufite imbogamizi z’igitsina uri cyo.

Ku ntoki zose :

Ibi bisobanura ko nta mutekano ufite, cyangwa se ko ugaragara uko utifuzaga kuba wagaragara, abandi bakubona uko wowe utari.

Nkuko bigaragara rero si byiza gushyira impeta aho wiboneye kuko ishobora gutanga amakuru anyuranye n’ayo wifuzaga gutanga, bikaba byatuma hari abantu bakwibeshyaho.

Kanda hano Ukomeze udukurikirane kuri Facebook yacu maze uhite ukora Like bizajya bikorohera guhita ubona amakuru yacu muburyo bwihuse

 

 

Ntakirutimana Janvier

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::