Umugabo wiyise ‘ Yesu ‘ akayobokwa n’abarenga 5,000 yababujije kunywa inzoga , itabi , no kudakunda n’amafaranga — AMAFOTO

0
2068

Mesiya , Umwana w’Imana , Yesu Kristu niyo mazina uyu mugabo yitwa n’abamuyobotse barenga ibihumbi bitanu .  Ahora yambaye inkweto zigunguye (sandals ) , ikanzu nini y’umweru, kandi afite umusatsi n’ubwanwa birebire.

Sergey Anatolyevitch Torop w’imyaka 56, yahoze ari umupolisi wo mu muhanda n’umusirikare mu gihe u Burusiya bwari bukiri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti. Kuri ubu yiyita “ Vissarion”.

Abayobocye be kubera amategeko akarishye bahabwa n’uyu Yesu Kristu wabo bazirana no kunywa inzoga cyangwa ikindi gisindisha cyose , ababuza gukunda amafaranga , cyangwa kumywa itabi nubwo rikundwa n’umubare utari muto w’abantu batuye mu gihugu cye.

Vissarion abigisha iby’ibyahishuwe, gupfa ukazukira mu wundi mubiri no gutungwa n’ibimera gusa. Avuga ko afite intego yo guhuriza amadini yose yo ku Isi hamwe.

Uyu mugabo afite abagore babiri n’abana batandatu, arigisha ati “Umwuzure mwinshi ugiye kuza, nzabaha agakiza n’imyitwarire myiza yo mu mwuka.”

Yatandukanye n’umugore we wa mbere ubwo yarongoraga umukobwa w’imyaka 19 wakundaga kumwambarira ubusa kugira ngo amushushanye.
Vissarion kandi yigisha abakobwa kuzavamo abagore beza babereye abagabo babo, ntibazamure ijosi, bakagira amasoni kandi bakemera ko bafite intege nke.

Abajijwe n’Umunyamakuru wa BBC iby’uko yaba aroga mu mutwe abayoboke be kugira ngo abarye amafaranga, Vissarion yagize ati “Birambabaza kuba hari abambona batyo, ariko nta kundi byagenda. Gusa nshaka gushyiraho urufatiro ruzahindura abatuye Isi bose.”

Mu nyigisho ze, uyu mugabo akunda guhamagarira abayoboke be gutanga amafaranga no gukora mu bucuruzi bwe bwunguka.

Abayoboke be benshi baba ahitwa Petroyskava, batunzwe no guhinga bakoresheje ifumbire y’imborera kuko banga urunuka ikoranabuhanga kubera imyemerere yabo.

Mu nzu nyinshi zo muri ako gace usangamo amashusho ya Vissarion nk’uko aya Yezu akunda kugaragara mu ngo z’Abakirisitu.

Baramusenga, kandi bemera ko ngo imperuka izaza mu bwoko bw’umwuzure uzatsemba Isi yose, abari mu idini rya Vissarion bakazaba aribo bonyine barokoka, bagatuzwa mu butaka bw’isezerano aho bazahera bororoka bakongera kuzuza Isi.

Sporting wispy hair, a white cloak and sandals over his socks, the bearded 56-year-old calls himself Vissarion and says he's the founder of the Church of the Last Testament

The former Red Army soldier, who claims he was 'reborn' in 1991, is now the spiritual leader of at least 5,000 devoted followers

His believers, who have given up their lives to follow him, are strict vegans and are banned from smoking and drinking or handling money

Around 300 of Torop's believers live in wooden huts in the village that has grown up around his church and which does not appear on any maps

Vissarion is an example of Russia's predilection for 'personality cults' - an obsession that leads back to the days of Rasputin

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::