Umugore wa Pasiteri arashinjwa kwiba arenga Miliyoni y’amadorari

0
22

Susan Combs Pratt ni umugore wa Pasiteri Weston Pratt, umushumba mukuru w’Itorero Living Waters Full Gospel Church rikorera ahitwa Hazard, Kentucky, muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Uyu mukapasiteri yajyanywe mu nkiko mu cyumweru gishize ashinjwa kwiba akayabo k’amadolari agera kuri 1,400,000 mu ivuriro yakoragamo ryitwa Mercy Clinic.

Abayobozi b’ivuriro Mercy Clinic, aho Pratt akoze mu myaka irenga 12, banze kugira icyo batangaza ku byo ashinjwa, ariko umunyamategeko w’iri vuriro witwa Darrell Herald yabwiye itangazamakuru ko yahamagawe n’abayobozi b’ivuriro ngo bakore iperereza kuri ubu bujura.

Uyu mugore wa Pasiteri yahise afatwa ajyanwa mu rukiko ndetse anashinjwa kuba yaratwaraga amafaranga y’ivuriro kuva mu myaka ine ishize.

Pratt yaje kurekurwa kuwa kane w’icyumweru gishize ategekwa kuzitaba urukiko ku itariki 11 Kanama 2017.

Nubwo ubuyobozi bw’Itorero Living Waters Full Gospel Church butaragira icyo bubitangazaho, bamwe mu baturage n’abakristo barasabira uyu mugore amasengesho ngo kuko yatandukiriye cyane.

Umwe mu bakristo yagize at: “sinatekerezaga ko ivuriro ryakibwa amafaranga angana atyo! Ndi umukristo gusa sinatekereza gutwara amafaranga menshi gutyo.Kuva namenya ko Pratt ari umugore wa Pasiteri ndumva akeneye gusengerwa cyane kuko numva yaratandukiriye cyane.”

Undi mukristo witwa Spurlock yagize ati:”Yumviye ijwi ry’umubi. Akeneye amasengesho niba koko yarakoze iki gikorwa kigayitse cyababaje abantu gutya. Akeneye gusengerwa cyane. Ntekereza ko yayobejwe.

Kuva umugore we yafatwa Pasiteri Weston Pratt yakomeje umurimo w’Imana ndetse anakomeza kubwiriza akoresheje imbuga nkoranyambaga nk’uko asanzwe abigenza.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano  like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Theoneste Niyikiza

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::