Sunday , 20 August 2017

Umuhanzi Asa yasezeranye imbere y’amategeko n’umukobwa wo mu Burundi – Amafoto

Asa Jean de Dieu umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko n’umukobwa wo mu gihugu cy’u Burundi bamaze imyaka isaga irindwi bakundana.

Asa yasezeranye n’umukunzi we Nana mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Kanama 2017 mu muhango wayobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera.

Asa na Nana, bamenyaniye i Burundi  , ubwo uyu muhanzi yari yagiyeyo anahakorera ibitaramo bitatu . Nana ni umwe mu bamufashije gutegura ibyo bitaramo byaje no kuba inzira ikomeye yo kumurambagiza.

Umuhango wo Gusaba no gukwa , kimwe no gusezerana imbere y’Imana biraba kuri uyu wa gatandatu tariki 12 Kanama 2017 .

Asa amaze kugira indirimbo zitari nke harimo ‘ Kubaho kwanjye ‘ ,’ All I see ‘ n’izo yaririmbanyemo n’abandi nka Wibivamo ya Hope, Duhindure Isi ya Musabe, Mwihangane yaririmbanye na Jimmy Muriho, Jimmy Claude na Bright, Ntabwo wibagiranye by Clemy ft Asa, Ndaje by Asa ft Jimmy Claude, Uyu niwo mwanya by Producer Sam ft Asa, Inshuti nziza by Frank ft Asa n’izindi.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano  like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Rurangwa  Aimable

1,638 total views, 3 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress