Umuhanzi Danny Mutabazi agiye kuzenguruka igihugu akora ibiterane azafanyamo n’abahanzi bakomeye

0
49

Umuhanzi Danny Mutabazi wamenyekanye mu ndirimbo ‘Karuvari’ yateguye uruhererekene rw’ibiterane bizazenguraka u Rwanda avuga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo ze, iz’abahanzi azakorana na bo ndetse n’abavugabutumwa batandukanye.

Uru rugendo rw’ibiterane bizazenguruka u Rwanda yise ‘Calvary Tour Live Concert’, Danny Mutabazi avuga ko bigamije kuzana abantu benshi kuri Kristo ndetse no kwegera abantu batajya babona ibitaramo cyane ko ibyinshi bibera muri Kigali.

 

Mutabazi yabwiye Ibyishimo.com ko iyi gahunda aticaye ngo ahite ayikora ahubwo ko ari Imana yamubwiye ko ayikora kandi ahamya neza ko hazavamo umusaruro ushimishije.

Yagize ati “Ibi biterane bizazenguruka igihugu cyose, nzabikorera mu ntara zose z’igihugu, nzaba ndi kumwe n’abahanzi batandukanye kandi Imana izabana natwe kuko hari icyo yabimbwiyeho, Imana ivugana nanjye mu bueyo butandukanye rero yambwiye ko iri kumwe nange”

Danny yongeyeho ko azahera mu ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana mu Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Rwikubo ku Cyumweru tariki ya 6 Kanama 2017 guhera saa munani z’igicamunsi.

Muri iki giterane cyo ku ikubitiro Danny Mutabazi azafatanya na Bosco Nshuti wamenyekanye mu ndirimbo ‘Ibyo Ntumze’, Jado Sinza wamenyekanye mu ndirimbo ‘Nabaho’, Stella Manishimwe uzwi mu ndirimbo ‘Wa mugore’ ndetse n’umuvugabutumwa Jean Paul Nzaramba.

Umuhanzi Danny Mutabazi asengera mu itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR muri paruwasi ya Gasave mu mujyi wa Kigali. Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo Karuvari ndetse na Getsemani.

Umuhanzi Danny Mutabazi agiye kuzenguruka igihugu avuga ubutumwa Bwiza bwa Yesu Kristo abinyujije mu biterane azakorera mu ntara zose
Jado Zinza Nabaho na we azafatanya na Danny muri ibi bitaramo
Bosco Nshuti na we ni umwe mu bahanzi bakomeye bazafatanya na Danny Mutabazi

 

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano  like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Donat Niyitanga

 

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::