Umuhanzi Diplomate ngo kwifuriza abantu Noheli nziza bimubera ikibazo

0
1081

Umuhanzi Diplomate uzwi cyane mu njyana ya Hip Hop yavuze ko mu gihe hizihizwa umunsi mukuru wa Noheli aterwa ikibazo no kwifuriza abantu Noheli nziza.

Noheli ni umunsi mukuru abakirisito benshi bizihiza bibuka ko umucunguzi wabo Yesu yabavukiye .Nubwo wizihizwa ariko hari n’abandi batawizihiza kubera imyemerere yabo idaha agaciro uno munsi.

Kubera uburyo budasanzwe abantu bawiteguramo,usanga hari abagenda bifuriza inshuti zabo n’abavandimwe kugira  umunsi mukuru mwiza wa Noheli, hari abakoresha ubutumwa bugufi, abahamagarana kuri zatelefone cyangwa abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Mu kiganiro Umuhanzi Diplomate  yagiranye n’abanyamakuru ba Isango TV mu ijoro rya Noheli yavuze ko kwifuriza abandi Noheli bimutera ikibazo.

Yagize ati :”Kwifuriza abantu Noheli bimbera ikibazo kubera ko ntasobanukiwe neza uyu munsi mukuru icyo ari cyo.”

Noheli iba mu mpera za buri mwaka  ku italiki ya 25 ukuboza .Uyu munsi abantu  benshi mu Rwanda bawizihiza bajya gusenga mu nsengero zitandukanye.

Abakirisitu benshi bizihiza Noheli bayifata nk’umunsi udasanzwe kuko baba bizihiza ivuka ry’umucunguzi wabo Yesu Kirisitu.

Umuhanzi Diplomate ngo kwifuriza abantu Noheli nziza bimubera ikibazo

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::