Umuhanzi Eddy Mico yasohoye indirimbo ataka umubyeyi we ku byo yamukoreye- YUMVE HANO

0
283

Umuhanzi Eddy Mico yakoze mu nganzo ahimba indirimbo yatuye mama we amushimira uko yamureze kuva akiri muto kugeza abaye mukuru.

Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye nka ‘You can’ yasohoye indirimbo avuga nyina ibigwi, amushimira ubutwari bwe n’ukuntu yamwiseho kuva akiri umwana muto.

Mu kiganiro yahaye Ibyishimo.com yavuze ko impamvu yamuteye gukora iyi ndirimbo ari uko yicaye agatekereza ukuntu mama we yamwitayeho kuva mu bwana bwe kandi akamuha uburere bwiza.

Yagize ati “ni indirimbo nandikiye mama wanjye nyimutura, numva ari indirimba n’undi wese yaririmba mu gihe yibutse ibyo umubyeyi we yamukoreye, kuba ngana gutya hari uruhare yagize ni mu buryo bwo kwibuka ibyo yankoreye.”

Umunyamakuru amubajije impamvu ataririmbye Papa we akabanza Mama we avuga ko atahita aziririmbira rimwe ko papa we na we arimo kumutegurira ubundi buryo bwo kumushimira na we.

Eddy Mico ni umwe mu bahanzi nyarwanda bafite izina rizwi mu mahanga kuko muri muri Mata 2012 yatoranyijwe k’umuhanzi wa mbere w’umwaka mu Rwanda mu irushanwa rya Groove Awards Kenya umwanya yahataniraga n’abandi bahanzi bakomeye.

YUMVE HANO

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::