Sunday , 20 August 2017

Umuhanzi Geofrey yasohoye indirimbo Nshya ashima Imana avuga umusanzu azanye muri muzika – Reba Videwo

Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana Kagabo Geofrey yashohoye indirimbo yise ‘Ndagushima’ ifite ubutumwa bwo kubwira abantu gushimana Imana ku byo yabakoreye uko bari kose kuko uko umwe ameze hari undi ubyifuza.

Iyi ndirimbo ifite amashusho abereye ijisho ndetse n’amagambo afite umujyo, ikubiyemo ubutumwa busaba abantu kwibuka iminsi ya kera bakayishima uko yabanye na bo.

Mu kiganiro na Ibyishimo.com Geofrey yavuze ko ari umunezero ukomeye kuri we kuba Imana imushoboje gutanga ubutumwa bukomeye kandi mu ndirimbo y’amashusho.

Uyu musore warangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Ubuganga muri 2016, asanga ari umwanya mwiza abonye wo gutangira kuvuga ubutumwa bwiza ku bantu benshi abinyujije mu ndirimbo.

Yagize ati “Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo gushima Imana ku byo ikorera abantu mu buzima bwa buri munsi kuva mu bihe bya kera kugeza uyu munsi. Ubundi nabanje kuyiririmba turi gusezera abantu bigaga imbere yacu tuvuga imirimo Uwiteka yakoze, maze barayikunda cyane nza kuyinoza neza ndayisohora”

Geofrey avuga ko guhanga indirimbo nyinshi kandi zirimo amagambo ava mu ijambo ry’Imana biri mu bintu by’umwihariko we mu muziki nyarwanda uhimbaza Imana nk’umusanzu we.

Yumve Hano

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano  like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Donat Niyitanga

240 total views, 2 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress