Umuhanzi Gikundiro Rehema na Ishimwe Claude bemerewe n’Abakristu ba ADEPR gutangiza umushinga w’ubukwe — AMAFOTO

0
3590

Umuhanzikazi Gikundiro Rehema yerekanwe bwa mbere aho umukunzi we asengera . Ukwerekanwa kw’abageni bombi kwakorewe mu materaniro yo cyumweru tariki 5 Ugushyingo 2017, mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR ku midugudu ya Gatenga na Nyarugenge.

Ku isaha ya saa yine za mu gitondo za Kigali , Gikundiro Rehema  wari kumwe na Ishimwe Claude bitegura kurushinga basabye uburenganzira Abakristu bo k’Umudugudu  wa ADEPR Gatenga na Nyarugenge , nabo ntibazuyaza kwerekana ibibari ku mutima bose bamanika ibiganza bemeza ko nta kintu na kimwe basanga cyahagarika umushinga w’ubukwe bwabo bombi .

Ibi byose byakozwe nyuma y’uko uwabaranze [ Pasiteri Bwate David ]  yari amaze gusaba Abakristu ko niba ntacyo babona cyabuza Gikundiro gusezerana na Claude  babihamisha kumanika ibiganza .

Nabo bamanitse  ibiganza ari nako ababyeyi bavuza impundu mu buryo bwo kwerekana ubwuzu batewe n’ubu bukwe.

Ishimwe Claude  ni umuririmbyi muri Korali , naho Gikundiro Rehema aririmba muri Chorale Shalom y’i Nyarugende akaba n’umuhanzi uririmba ku giti cye indirimbo zihimbaza Imana .

Amakuru Ikinyamakuru Ibyishimo.com gifitiye gihamya ni uko umuhango wo gusaba no gukwa uzaba ku itariki ya 23 Ukuboza 2017 mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Gusezerana imbere y’Imana n’indi mihango y’ubukwe bizabera mu Mujyi wa Kigali [ muri ADEPR Gatenga ] kuwa 30 Ukuboza 2017.

AMAFOTO :

Claude niwe wahawe uburenganzira bwo kujya guhagurutsa umukunzi we ngo amuzane imbere y’imbaga y’Abakirisitu bo mu Gatenga

Pasiteri Bwate David uyobora umudugudu wa ADEPR Gatenga

Gikundiro ( uwa mbere ibumoso ) na bagenzi be baririmbana muri Chorale Shalom
Gikundiro Rehema ni inkingi ya mwamba muri chorale zose aririmbamo zimo Chorale Evangelique y’i Rubavu na Chorale Shalom

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::